Comment title

1  2  

1
xxxx 2018-06-17 11:53:19

Nishimiye ko mu myaka 10 nzasubira mu bucuruzi. Nibwo nzaba maze kwishyura ibyo bitindi by'ibirarane.

2
Donath 2018-06-18 20:07:26

Ahubwo gusubiza TIN kuki bagutegeka kwishyura Pentante y'umwaka utazakora bikakuyobera amande yo s'agira ngo nukukwihimuraho.yewe nuko 20/20mwarakoze kuyitugezamo PE harya ngo ni vision 20-50 aaahaaaaa?

3
Karoli 2018-06-16 10:23:43

Ibi nibigerwaho bizaba ari byiza. Ikindi RRA yakagombye kwigaho ni uburyo bwo gufasha abari gutangira business cyane cyane abafite ubushobozi buke bakaba basonerwa imisoro mu gihe runaka bakiyegeranya! Hari ubwo kdi babara ngo imyenda babereyemo kdi itazigera yishyurwa. Urugero muri iyi minsi ishize twahuye n'ibiza hari abantu benshi bafunze burundu business zabo...nk'abo aho kubarwaho ayo bagomba kwishyura ahubwo RRA yagombye kubatera inkunga bakongera bakegura umutwe!!! Ko nsetsa c ibi bizaba ryari? Hhhhh.

4
Rochereau 2018-06-16 09:17:53

Harakabaho leta yubumwe icyinicyo kibazo cyarigisigaye cyenda gusaza abanyarwanda none nacyo gitekerejweho ameen

5
Minani 2018-06-16 10:59:18

Inteko yacu irakora neza pe.Abigaruriye ibyarubanda yamaze kubashyira ahagaragara.Ikibazo ni kimwe gusa nuko akazi keza nk'aka igakora iyo hasigaye amezi make ngo hatorwe indi!Mandat yose bayikoresheje uku byatanga umusaruro ufatika!

6
Kk 2018-06-16 10:58:44

Mubyibutse mutinze abenshi barahunze bacururiza hanze

7
rubya 2018-06-16 10:58:19

ibyo ndabibashimiye ariko mwibuke nibiri kubera mumabank hano murwanda aho usanga icyitwa CRB kizengereje abantu urajya gushaka inguzanyo ukajya kunva ngo Hari milioni ufitiye BK wabaza bati twagucungiye compete. ubu twahisemo kujya tuyacukurira kuko ntauba wabahaye akazi ko gucunga compete ziriho 0fr nabyo muzabisuzume munarebe ko Bank zo murwanda zubahiriza amabwiriza ya BNR kimwe.

8
Ange kabandana 2018-06-15 11:38:22

Igitekerezo kizima rwose, abantu bari baragowe, muzige ukuntu umusoro wa forfait/flat wagabanuka ku bacuruzi bato n'abaciriritse kuko ugabanya akazi kandi uroroshye kugenzura

9
aline 2018-06-15 15:24:10

Murakoze rwose igihugu cyacu kirimo gukorera neza abaturage bacyo ngewe nkubu ndabarwaho imisoro kuva 2015 nasanze ari milioni eshatu kandi sindatunga nibihumbi ijana ubwo nahisemo kwicecekera kuko nabonye ntakundi ariko RRA idufashe umuntu werekanye ko atakishyura imisoro bajye bamuhwitura hakiri kare afungishe tin number ye kuko harigihe umuntu ajya mubucuruzi agashya ntiyibuke kubifungisha hanyuma nyuma yigihe ugasanga byamukomeranye noneho bikaze,umuntu nimba amaze amezi atatu adasora mumenye impamvu munamusibe hakiri kare cyane ko abenshi batanaziko kutisibisha harizindi ngaruka bitera murakoze cyaneeeee

10
Aloys Twagirimana 2018-06-15 15:23:27

Ndabasuhuje kandi mbabwirako nishimiye imikorere yanyu, kubirebana niby imisoro ndabibutsako bitera abantubenshi guhagarika business bakoraga mu Rwanda ahubwo bakajya mubindi bihugu bidakaza imisoro .naho kuba umuntu yabuze ubwishyu mukwezi hakiyongeraho10% numva ataribyo ahubwo bamwegera bitaragera aho yacibwa rya 10%

11
Bimawuwa 2018-06-14 21:05:17

Ayo frw nimenshi cyane kuburyo ashobora no gutuma umuntu yimanka mu kagozi..mu gihe umuntu abuze ayo kwishura kubera ibiciro biri hejuru byu bukodi bwaho akorera ayo ahemba abakozi hama hakiyongeraho imisoro .mwumva ni mu mushiraho igihano kingana gutyo azabasha kucyishura rwose.murahamagararira abantu gukora bisiness kurundi ruhande mukabananiza gukora ubucuri..igihugu gifite imisoro ihanitse kiba gishaka kubona uko cyishura imyenda kiba kibereyemo abaterankunga bacyo none rero u Rwanda rugomba kubitekerezaho kugabanya kwaka amadeni no kwaka inkunga kugirango ibone uko yagabanya imisoro yo mubucurizi bacha abaturage.

12
ukuri 2018-06-14 20:59:05

ntureba se,gusora ni ngombwa ariko ibi bihano mwa bantu mwe biteye ubwoba,imvugo ya RRA niba ingiro abantu benshi tuzasubira muri business<asante sana

13
rugamba alain 2018-06-14 10:20:54

muraho,ese kuki revenue ireba abinjira gusa muri business ntirebe abasohoka kko ni igihombo kuri bo,kdi ikindi kuki batita kuba client babo aribo bacurizi ko tubaha ama email naza tel number arko ntibaduhe amakuru afatika.

14
Gahimanyi 2018-06-14 10:27:28

PAC iri gutuma dukunda ubuyobozi buriho mu Rwanda. Nibinjire rwose bakore bavugire inyungu rusange naho ubundi abantu mwari kuzasanga bagiye Uganda kwiturirayo. Maze kwandika inshuro zirenze 15 mvuga Ku giciro gigenze cyo gushyingura i Rusororo. Bazakigeho nacyo. Bari kugerageza ndetse cyane. Twari tuziko kuvuga amende ari tabou bitavugwa. Nibakomeze bazavuge kuri master plan , bazavuge kuri mutuel de sante bashake pharmacy zikorana nayo. Gusa turanyuzwe

15
DODO 2018-06-14 10:27:24

Muraho, rwose Nyagasani abagiriye abagiriye ubuntu iki gitekerezo mukagishyira mu bikorwa byaba ari ibintu byiza cyane kandi bishimishije cyane. Njye nagezaho ndibaza mbura igisubizo ariko ngira igitekerezo cyo kuvunga nti: hari hakwiye departement muri RRA ireberera abasoreshwa, ikabibutsa igihe cyo gutangira imisoro, ikabagezaho amategeko mashya yose yasohotse, kuko akenshi abandi banahanwa kubera kutamenya aho amategeko ageze, kandi ugasanga RRA yandikira umuntu ibaruwa imwihanangiriza mu gihe itamwandikiye ibaruwa imubwira amategeko mashya, nkibaza ese buriya RRA ibereyeho kubona amakosa gusa hakaba ariho amaburuwa atangwa? Ndongera ndavuga nti ariko na none abakozi usanga ari bake, ariko ubuke bw'abakozi buterwa n'ubushobozi buke kandi buba buturutse ku bwoba bw'ibihano, business zigafungwa, wa musoro ukagabanuka. Ariko vraiment habayeho uburyo bwo korohereza abakora ubucuruzi baba benshi, abakozi bakiyongera, igihugu cyacu tugakomeza tukacyubaka birenze ibi kandi ndumva byatanga umusaruro ushimishije cyane yewe n'abashoramari bakaza ari benshi cyane kuko umuriro waboneka umutekano ugasagamba. So le developpement de notre pays c'est dans la main de cette GRANDE INSTITUTION RRA. Amategeko ashyirweho n'abantu kandi ashyirirweho abantu. Murakoze

16
samputu 2018-06-15 15:38:26

Ariko nkuyu wiyise Mambo Eriv ushaka kuvuga ngo bagumisheho amande angana kuriya ubwo urumva wowe utari injiji...none se wibwira ko abishyura aruko baba babafashe mu muhigo,imisoro tuyishyura kubushake ariko ibyo guca amande y'umurengera siyo solution.. niyo mpamvu business zacu zitaramba,maze mubihugu byateye imbere hari igihe banagusonera umwenda bitewe nuko iyambere wagiye uyishyura neza..nkanswe....

17
Habimanaismail2 2018-06-14 10:43:44

Nibyo kabisa niyo mpanvu ubona abahomba ari benshi kuberako haribintu ikingo kimisoro kitareba amezi umucuruzi akora mumwaka nimancye ukorikije nayo yinshyura Ku mwaka bitewe namakonje tugira

18
Rusumo 2018-06-14 10:35:34

Hano twibuke ko ikivugwa ari ukureba uko bagabanya amande kuko ngo ari menshi.Njte nsanga bagombye kubanza kugabanya imisoro ubwayo kuko irahanitse cyane.Umusoro uhanitse utuma abantu bahomba bagafunga. Ikindi kibabaje ni ukuntu RRA ikora planing ugasanga buri mwaka bateganya kwinjiza imisoro myinshi kurushaho.Ibi bivuga ko Leta aho kugabanyiriza abaturage imisoro ahubwo iyigumisha uko iri cg ikayongera maze bigatuma batakaza ubushobozi bwo guhaha...business zigahomba ...

19
Miss 2018-06-14 10:37:23

Barebe nikibazo cyumusoro kunyungu. Umuntu acuruza million 6 mumwaka akungukamp 300 arishyura inzu 300 abakozi ba 200 depends zindi magana200 nyuma yibyose atitanga imisoro kunyungu ahi300k nikibazo

20
Mugenzi emmy 2018-06-14 10:37:16

Andika hano Namwe Mwumve guca umuntu amande ya 60%Ubwo si ukumuca?Aho hantu Harakomeye!

1  2