Comment title

1  

1
Semahane Simon 2018-07-13 15:41:05

Najyaga nibaza impamvu Rubavu iza inyuma no mu bipimo by'ubwiyunge naho ni ibi. Inzego nyinshi zaramunzwe! Koko ikibazo gifite ubukana nka kiriya kikajenjekerwa bene aka kageni!!! Urugendo ruracyari rurerure!

2
Ni akaga 2018-07-11 21:44:14

Ibi bintu nibyo byuzuye mu mashuri, udutsiko, incyuro, kwironda ,ahubwo fidel nahaguruke naho ubindi ibintu byafashe indi sura kndi si ibyo kujenjeka. Ngaho abitana interahamwe, inyenzi, imiserebanya, .... Ikintu abantu bakomeza kwibagirwa nuko hejuru ya 97 % by anyarwanda ari byimanyi, bafite ubwoko buvanze. Nyabuneka amacakubiri ni igihombo kugihugu doreko ari nabyo bidindije Africa

3
Gatare 2018-07-12 11:10:41

Fora abahagaritswe abaribo.

4
cri 2018-07-12 11:10:41

ubwo c niba hajemo ingengabitekerezo y'amoko,umurenge niwo ukwiye kubikurikirana cg ni RIB haraho bitaniye nibya wamu visi mayor wafashwe na RIB kuko ashinjwa kutakira urumuri mugihe cyokwibuka genocide.

5
Fore 2018-07-12 11:10:41

MINEDUC nitabare hakiri kare, nta kujenjeka. Abafite ingengas babajyane mu ngando, ku mugaragaro kandi babavane ku ishuri.

6
Mupende 2018-07-12 11:10:41

Huum ! MWa bana mwe se shahu abahutu muzabahungira he muri uru Rwanda ?! Ndemeza ntashidikanya ko icyo kigo nta bibuga n'imipira ya foot cg volley gifite. Solution iri extreme kandi yavamo isomo rikmeye ni uko iki kigo mwagifunga, abahigaga bose bagahagarara bagashaka ahandi bajya kwiga cg ibindi bajyamo, hanyuma aho hagashyirwa umushinga wo korora ingurube, cyane cyane ko Congo hari isoko ryazo.

7
Kamina 2018-07-11 14:32:44

Nuko bitangira nimugarurire hafi urwo rubyiruko Iyo ngengabitekerezo ihagarare mu maguru mashya.

8
Semana 2018-07-20 21:25:29

Babyamaganire kure kuko wasanga bibyaye urugomp

9
Bobo 2018-07-11 14:48:13

BIRABABAJE!UBWO SE ABAFITE INGENGABITEKEREZO NI ABATUTSI CG NI ABAHUTU?CG NI BOSE?

10
Ngabo 2018-07-11 15:00:02

Ariko ndumiwe!ubwo iyo aba aruwavuz ngo sinakicarana numuntutsi umubyeyi we aba yageze kuri police bamubaz ibyo umwana we Aho yabikuye,ntaho igihugu kiva ntanaho kijya mugihe abantu batarumv ko bagomba kungana!ibi birababaje pe....

11
nzabandora 2018-07-11 14:02:39

Harya iyo umwana abonetseho INGENGABITEKEREZO bimugendekera bite??? Ababyeyi bo byagiye bibagendekera bite?? Ndizera ko ariko biri bugendekere aba bose!!!??

12
kanyarwanda 2018-07-11 14:02:39

Mbega ibintu bibabaje. Bana bacu nimusigeho ntimukongere kuzana ibyo bintu ni bibi. Nimwishimire igihugu kimaze kubakwa n' ababyeyi banyu. Kandi iryo shuri hafatwe ingamba zikomeye zihoraho zo kwigisha abana ndi umunyarwanda ndetse n' izindi ndangagaciro na kirazira z' umuco nyarwanda. Abarezi n' abayobozi ni inshingano zabo, bagomba guhozaho abana bagakura neza naho ubundi ibyo dukora twubaka igihugu twaba turuhira ubusa. Kandi ibi byagombye gukangura buri wese wifuriza iki gihugu icyiza akabona ko aho ari agomba guhozaho kuko kwigisha bihoraho kandi kwibohora ari urugendo. Iki rero nibihere no mu miryango cyane cyane kuko mpamya ko bariya bana n' ababyeyi babo bashobora kuba bararangaye. Byongeye ariya mazina ya Haiti no mu bibaho na yo si meza. Natanga inama yo kuyahindura nk'uko mu Gakinjiro habaye mu Gakiriro, ikindi mu gutuza abantu na byo abantu bajya babyitondera tugatura duturana, tukarahurirana, tugahana amazi tugakinira ku muharuro umwe n' ibindi. Na byo byaba isoko y' ubunyarwanda twese dusangiye ibindi byose bifuditse bituvangira bigasigara imbere ya 94 ubutareba imbere. Ndangije nifuriza amahoro kuri buri wese mwene Kanyarwanda yewe n'umunyamahanga utugenderera, uduturamo aho yava hose ingoma igihumbi. Let us all strive to make this world a better place for mankind. Murakaze murakarama. Ndarondogoye kuko byari ngombwa.

13
Kay 2018-07-11 14:02:39

Ariko se niba ahri mugenzi wabo wapfuye icyo kibazo nticyagombye kwigwa gihereye mu mizi? niba bishishanya kubera gutinya uburozi abo bana nabo baba bahohotewe. mubanze mumenye intandaro ya byose

14
karumbeti 2018-07-11 10:55:31

ngaho re !!!!!! ibindi si uku byaje!!!!!

1