1  2  

1
Toto 2018-07-24 00:35:32

Hoya rwose njye nawe nshiraho ikosa kuko Bose ndabazi yaba animatrice cg director kuko ntarahize imyaka irenga itatu anima... Ahamaze ntago aribwo Sebastian yaba abonye ayo makosa Bose bikosore kuko ntanumwe uri shyashya.Rero nabonye benshi mushyigikira director murebe Ku mande zombi.....

2
Kiki 2018-07-23 12:05:50

iyi nkuru nayisomywe numva inteye kwibaza niba uyu animatrice akunda iri shuri akoramo. ibyo avuga by'ingengabitekerezo ntayo ahubwo ikibazo cyabaye muri 2016 ni ukumaranira ubutegetsi aho umwe mubarezi yashakaga kwigira diregiteri w'ishuri maze murwego rwo gushaka kwikiza Furere Diregiteri atangira gukwirakwiza ibihuha avuga ko m'ubuyobozi bw'ishuri ingengabitekerezo. ikibazo cyiganywe ubushisho inzegozitandukanye(Police, igisirikare, n'ubuyobozi bw'umurenge) yikijyamo bizakugaragara ko ikibazo atari ingengabitekerezo ya genocide nk'uko bamwe babivugaga ahubwo ari ukumaranira ubutegetsi byari byateje impagarara mukigo. byarangiye gutyo izo nzego zirafasha ibintu bijya muburyo. none umva uko ari gusobanura ikibazo uko kitari murwego rwo guharabika ishuri no gutesha agaciro abayobozi.

3
Semahane Simon 2018-07-23 12:41:32

Ariko ingengabitekerezo nayo yaragowe ra! Umuntu azajya yigira indakoreka nka gutya nibamuvugaho ngo ingengabitekerezo. Ibi nabyo si uguha agaciro abacu batuvuyemo. Abantu nk'aba ahubwo bajye bakurikiranwa byihariye!

4
Kiki 2018-07-24 20:10:38

Iyi nkuru itumye nibaza niba uyu animatrice akunda iki kigo akoramo kuko ndabona arimo kugiharabika cyane. Iyi ngengabitekerezo avuga ngo yagaragaye ntayo ahubwo iyo avuga wenda ka yavuzwemo ibyo byo nabyemera kuko uwo avuga wagiriwe nawe ndumva ntawe nkurikije inyanzuro yatanzwe kuri iki kibazo. Umuntu yakibaza ati byagenze bite? Muri 2016 hari umwe mubarezi washakaga kwitwara nk'aho ari we Diregiteri wishuri bamwe muri bagenzi bacu nabo bamufataga nk'aho ariwe Director. kuburyo wagiragango hari ibigo bibiri mukigo kimwe. Icyo gihe umuyobozi twari tuzi wemewe officialy ngo yajya amwibutsa ishingano ariko ntabyumve aribyo bisa n'ibyakuruye amahane.Twese twarabibonaga kuko hari n'ibyo yabwiraga bagenzi bacu natwe bikatugeraho cyane cyane aharabika abayobozi. Byaje gukomeza biba bibi cyane ubwo inama zakorwaga haza kujyaho itsinda ryo kuvugako ubuyobozi buriho bufite ingenga bitekerezo biza kuvugwa na bamwe mubanyeshuri. Inzego zinyuranye(Police, Igisirikare, n'Ubuyobozi bw'umurenge) zaraje dukora inama rusange natwe abanyeshuri twari turimo ntawe baniganye ijambo dusobanurirwa ikibazo uko giteye maze benshi muritwe turatungurwa. Nyuma yiyo nama habaye iyindi mumuhezo irimo abobayozi bose n'abarimu biga kuri icyo kibazo. Nyuma hagiye haba inama mubihe binyura higwa kuri icyo kibazo.Icyo twage kumenya ni uko umuzi w'ikibazo atari ingengabitekerezo ahubwo byari ukumaranira kuyobora ishuri. ibyari byo byose uwashaka imyanzuro y'uko icyo kibazo ndunva yayibona ku ishuri cyangwa kumurenge kuko nabonaga hari abari kwandika uko ibintu byagendaga. Kugarura ikibazo rero yewe ntanagisabanure uko kiri ndumva nabyo biteye urujijo. Inama namugira ni uko yahindura imyitwarireye akajya mumurongo agakurikiza inshingano ze. Furere nawe agakoresha uburenganzira ahabwa n'amategeko agatanga ibihano bikwiye bidatesha agaciro umuyobozi nk'Animatrice kuko kuba yaramuhejeje hanze ntabwo byagaragaye neza pe yamuteje abana.

5
ukuri 2018-07-21 13:58:20

iyi turufu yatumye ibyagakozwe 70% bidakorwa Kandi ikoreshwa mu nzego zose uburezi, ubuvuzi, banki, ubuyobozi, wasc, kuko umuntu akora ikosa wamukebura gato bati aranyanga kubera kubera ko naci...... Ahubwo uwitwaga bikamuviramo kuba ariwe wirukanwa nibikomeza bitya byinshi bizadindira

6
Peyton 2018-07-20 21:25:29

Ntago ari byiza ko uwo mudamu amara igihe kinini hanze bitewe ninshingano afite ariko nanone ntago bikwiye ko bamwubahuka bigeze ajo. Ubwose atandukaniyehe nabanyeshuri?? Ubwose abanyeshuri bazamwubaha bate niba nabayobozi bikigo batamwubaha??? Bagombaga kumureka bakamuvugisha ahageze bakamusaba guhitamo kubahiriza ibyo yiyemeje cg akareka ako kazi bagashaka undi. Abayobozi bibigo bagomba kubahana bituma bigaragaza unity iri hagati yabo kdi binatuma abanyeshuri babubaha. Ariko iyo abanyeshuri bumva animatrice bamuheza hanze yikigo nkabandi banyeshuri bose ntago bamwubaha kuko ntaho baba batandukaniye niho batangira kumubwira ibyo biboneye. Niba habayeho amakosa bigomba kuguma hagati yabayobozi ntibakiteze rubanda.

7
Mukiza 2018-07-20 20:34:59

Ntago byagakwiye ko ibyo biba mu ishuli ryubugeni rimwe mu gihugu koko bahindure imikorere peeee

8
Bobo 2018-07-20 21:25:29

Nyamara ibibintu abantu bajye babirebana ubushishozi. abantu basigaye banga kuzuza inshingano zabo basabwa ubusonanuro bakazamura ibindi bidafite aho bihuriye n'ibyo bari kubazwa. nonese Animatrice udakurikirana abana mumirimo yabo yaburi munsi ubwo azi inshingano ze koko. ngirango Furere biriya yabikoze kugirango amwereke ko azi ko ataha nijo kuko avugako atari ubwa mbere atashye nijoro. yigeze no gutaha saa tanu. ibyo kujya muri bank ngirango yashoboraga kubwira abo bakorana ko aratinda nibura bakagira uko bacunga umutekano w'abana. kandi buriya bikurikiranywe neza bamenya niba yarari kuri bank koko kuko bordereau yerekana igihe bordereau yabonekeye maze bakareba niba kuva mahoko bisaba igihe kingana n'icyo bari kuvuga muri iy nkuru.

9
Eddie 2018-07-20 20:34:18

Uwo mu animatrice yaba yarakorewe raporo igaragaza imyitwarire mibi kugeza ubwo bamubuza kwinjira? Oya. Ababishinzwe babikurikirane kuko wasanga yaranze gutanga ku bintu!!!

10
Bobo 2018-07-20 21:25:29

ibintu nkibi abantu baba bakwiye kubirebana ubushishozi bwinshi bakirinda amaranga mutima. Hari ibintu byateye byo gutera ubwoba abayobozi bamwe bakishisha inyuma y'ingenga bitekerezo kugirango umuyobozi atinye kugira icyo ababwira mubitagenda neza mukazi. nonese koko niba uyu animatrice bigera aho ataha sa tanu z'ijoro ubundi agataha saa mbiri zirenga. ubwo akazi ke agakora ryari ko natwe twabaye muri za internat kandi ko tuzi uko ba animateur na animatrice bakagombye gukora. yewe niba avugako yari kuri bank bareba bordereau igihe yayiboneye kuko haba hariho n'amasaha yasohokeye. nabyo byafasha mukumenya ukuri. Naho ibindi areke guharabika Furere turamuzi ni umunyakuri kandi akunda akazi ke. iyo ukoze neza aragushima wanakora nabi akakugaya. Ntamacakubiri tumuziho natwe yatubereye umuyobozi. Gitifu abikurikirane kandi nawe tuziko ari umunyakuri adufashe kureba ikihishe inyuma y'ibi bintu

11
Semugeshi real 2018-07-20 20:32:52

C'est purement honteux! Ntasoni animatrice yinjira mu kigo saa...? Egoko! Iyo ajyayo abana bari mumasaha ya classes . ubwo se nyuma yayo masaha afasha iki Abana? Ahindurirwe akazi k

12
Blaise Matudi 2018-07-23 11:43:57

Ndumva harimo urujijo: icya mbere hari amategeko agenga uko umukozi wa leta ahanwa. Ese uyu animatrice yarandukiye? Yashyikirijwe akanama ka discipline ko mu kigo? Kuki se ahezwa hanze yasabye urushya uje nyuma ye akinjira? Byatera agahinda animatrice asize abana akajya mu bye. Kaba ari agahomamunwa. Inzego nizihagere babaze abanyeshuri, abarimu,... Gusa utu furere Sebastien ndumva ari nka gatatu mwumvise mu itangazamakuru ahangana n'abakozi kdi akanga gukurikiza amategeko. Ndumva aho muherukira yari ahanganye n'umukozi wari ushinzwe department ya music kugeza iyi department ihavuye. Kiliziya nigire intervention kdi hatangwe inama zubaka ku mpande zombi. Hari abihayimana basharira byo birazwi ariko niba animatrice asaba uruhushya mu kanya umuyobozi we ati rara hanze kuko umaze amasaha ane... harimo icyo baduhisha. Dushishoze.

13
ISIRABAHENDA ISMAEL 2018-07-20 20:26:32

Hahhaaa, ubwo se ireme ry'uburezi (ikinyabupfura) uyu Animatrice atanga ni irihe kweli!!!. Gutaha saa tanu, birarenze.

14
Paatriickk 2018-07-20 20:26:15

Ntago ibintu nkibyo ntago byagakwiye mu ishuli ryubugeni peee ni agahomamunwa gusa niko babaye abo bayobozi

15
fille 2018-07-20 21:25:29

birumvikanako iyi ari iturufu yo kwigira ikigenge ! yanyumvisha ate uburyo ata abana ashinzwe kumenya uko bakoze etude ,bariye niba ntawe urwaye ukeneye ubufasha nibindi nkibyo ngo yagiye kuri bank amasaha ane yose agataha ijoro bagiye kuryama yarangiza ngo bamugendaho! ese ahuriyeyo nimbogamizi ho ntiyahamagara akabimenyesha? arazana ibyo kujenjeka mukazi ataziko hari abana bu Rwanda benshi bicaye bakabuze wasanga banamurusha yewe nubwenge! bisuzume maze bisubireho kuko nurugero rubi kubana bashinzwe!

16
fille 2018-07-20 21:25:26

birumvikanako iyi ari iturufu yo kwigira ikigenge ! yanyumvisha ate uburyo ata abana ashinzwe kumenya uko bakoze etude ,bariye niba ntawe urwaye ukeneye ubufasha nibindi nkibyo ngo yagiye kuri bank amasaha ane yose agataha ijoro bagiye kuryama yarangiza ngo bamugendaho! ese ahuriyeyo nimbogamizi ho ntiyahamagara akabimenyesha? arazana ibyo kujenjeka mukazi ataziko hari abana bu Rwanda benshi bicaye bakabuze wasanga banamurusha yewe nubwenge! bisuzume maze bisubireho kuko nurugero rubi kubana bashinzwe!

17
Ukuri 2018-07-20 10:38:36

Furere ndamwemeye! Animatrice aba yagiye gutanga ku bintu ajye amureka ntiyaje kuba Masera

18
jean bosco 2018-07-20 11:02:41

Tumenye akazi dushinzwe kuko kuyobora discipline y'abana bisaba ko nawe uba uyibarusha kuko ntawe utanga icyo adafite. ubwose hagize umwana urwara yibereye hanze byagenda bite.

19
Ayiii 2018-07-20 11:02:41

Haaaha, ariko umuntu ushinzwe imyitwarire agataha aya masaha, ntacyo amaze pe. Yagakwiye guhindurirwa imirimo. Naho ingengabitekerezo yo itangiye kugenda iba ingofero bamwe bakoresha kugirango bitware uko biboneye mu kazi. Mana tabara abarengana

20
MUSA 2018-07-20 11:02:41

Ariko nge ka mbabaze uwo animatrice azi inshingano ze cyangwa ni ukumva ko ari animatrice gusa ahubwo Directeur amuhagurukire kuko uwo ntakazi ashoboye animatrice agomba kuba ari kumwe n' abanyeshuri igihe cyose gusa Gitifu nawe nk'umuyobozi abikemure

1  2