1  2  

1
bimawuwa 2019-05-24 21:52:39

harya iyo utwaye championa yo mu Rwanda wegukana angahe.?ariko FERWAFA na misteri ya sport bagomba gukora ibishoboka byose kugirango umupira wa maguro utere imbere. buri karere kagobye kugira ikipe yu mupira wa maguro kazajya gatera inkunga kagashishikariza abaturage batuye muri ako karere gushigikira ikipe yabo ku ngufu bakiyaranga mu musoro utangwa hajye habonekamo umusanzu wi kipe yabo..kubera ko iyo mufite ikipe ikomeye mu karere kanyu nabyo ni kimwe kizana bamkerarugendo iyo indi kipe ije kubasura abafana bayo barayiherekeza bigatuma bashora frw yabo muri ako karere nka za restaurant bar amaduka amahotel ni bindi byinshi ibyo byose ufite ikipe iterwa inkunga na baturage bayo irakomera igateza imbere akarere kabo.iyo gahunda ishobora gufasha mu kuzamura imibereho yabaturage bo mu karere nu mukino wa maguro.

2
umureyo wakaga 1 2019-05-24 20:44:47

dushimye imana nyirimpuwe yo yashoboje abasore bacu bagatsinda mwuyu mukino wuyuimusi bavandimwe ntawagira aho yigeza adashobojwe nimana twese abareyo dushime imana nabasore bacu babikoze n umutoza watanze ubuhanga mumacenga agapanga ikipe neza bikwiye mukomereze aho

3
Stephen 2019-05-24 20:43:37

Abayobozi bacu ba APR FC bafashe icyemezo cyo gukinisha Made in Rwanda none biri kutugiraho ingaruka cyane gusa bibagirwa ko abo basore batagize n'amahirwe yo kujya kwishyuri ngo babone discipline no gukorera ku ntego none birirwa banika ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga hamwe n'indaya zabo abandi nabo barara mu tubari n'ijoro basinze bakajya mu myitozo ntambaraga bafite bikubitira ho ko babazaniye n'umutoza w'umuskwa wirukanwa nyuma ya six months aho yanyuze hose akanaza gasenyi tuyirushya amanota 13 yose none ubu iturusha 7 itwaye n'igikombe, harya Camarade afite irihe rank muri RDF ku buryo yaba akiri muri APR FC ?? Afande James Kabarebe natabare vuba ikipe yacu itarajya ahabi cyane naho ubundi dusigaye ducirirtse kubera politike ya made in Rwanda itajyanye n'igihe tugezemo cha Modern Football . Abatoza,komite hamwe n'abakinnyi badashoboye nababaye indiscipliné muri APR FC bari bakwiriye gusezererwa hanyuma tukavugurura ikipe ijyanye n'indangagaciro za APR FC ( discipline, umurava, instinzi) inahatana ku ruhando mpuzamahanga bitaba ibyo tukajya ku rwego z'amakipe afashwa n'uturere. Twabasabye kenshi ko ubuyobozi butuzanira umutoza waduhaye ibikombe by'ingenzi Andy Mfutila akanatuzanira Mbuyu na Kabange Twite none batuzanira Zlatko udashoboye utanafite ibigwi,gusa duheruka kwishima cyaneee dutwara Cecafa Kagame Cup ku bwa Andy Mfutila na nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira adutsindira Zamalek nti tuzabibagirwa hamwe na komite ya Afande Alex Kagame, Captain Eric Ntazinda mwatuzaniye abakinnyi,abatoza bashoboye baduha n'ibyishimo. Rayon Sports felicitations for winning Azam Rwanda Premierleugue 2019

4
uwiringiyimana wellars 2019-05-24 20:43:05

oyeeeeeee gikundiro yacu. imanishimwe cyane kk iduhaye ibihwanye nibyifuzo byabareyo ubu amaso yacu ari kuri secafa kagame cup knd naho nagutakaza dushobozwa byoc nakristo uduha imbaraga

5
NICOCS 2019-05-24 18:45:27

MBEGA IKIBUGA.....HHHHH

6
kamana 2019-05-24 18:33:10

Mbega ikibuga mbega akaga. Niba nta mukinnyi watahukanye imvune Uwiteka ashomwe. Bravo Rayon Sport kuba aro ho yegukana iki gikopo. Yaciye mu nzira z'inzitane, zorimo amahwa n'imikoki ndetse n'imigunguzi kuva ama kipi yose atangoye guhiganirwa iki gikopo. Barya bakinnyi bose bagiyeeeee, kongera ho na Kalebu wahanwe imikino ingana kurya, kongera ho n'imikino Rayon yatsinzwe n'amakipe akomeye yose mu gice kibanza cy'ihiganwa, ibyo byose byari URUCANTEGE. Mu bikombe bya shampiyona byose Rayon Sport yegukanye sinzi niba Hari na kimwe gitey'ishema nk'iki? Sinzi sinanibuka niba mu batoza Rayon Sport yagize bose uko bari abahanga kose, ko Hari n'utu n'umwe wahuye n'ibibazo nk'ibyo Robertinho de Carmo yahuye nabyo nyamara akabasha kubirenga agaywara igikombe cya shampiyona. Murebe neza ntawe ntekereza wabashije kwikura mu mutego nk'uwo Robertihno yaguye mo. Mwibuke ko akimara gutsindrwa irya mikino yose, byahwihwiswaga ko ashobora kuba agiye no gusezera. Bavugaga Ngo azasimburwa na Kazambungo ahari. Uyu mutoza ni umuhanga. Uburyo yahinduye imikinire Sefu ni kimwe neza n'ukuntu Raoul Nshungu yahinduye umukinnyi Buregeya Anastase twitaga Masaka akamushyira hagati kandi yarakinaga kuri kabili inyuma k'urugande hariya Radou akina.

7
kamana 2019-05-24 18:33:04

8
Ruhetamacumu 2019-05-24 18:32:59

UMWERU N'UBURURU IGIHE CYOSE oye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

9
Fayula 2019-05-24 18:32:53

Abarayon turakiraranye !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Ivuzivuzi rien, agasuzuguro Rien , Apr isigaye ku rugo ntakundi. Gusa ikigaragara nta kindi gikombe APR izongera gufata Vuba, kubera RUSWA yaracitse.

1  2