1  2  

1
Burundiano 2020-03-30 10:06:38

Imana ibandanye irinda igihugu cayo c'Uburundi

2
Jojo 2020-03-30 10:06:38

Mana uturindire igihugu pe,turakwinginze.

3
Neston 2020-03-30 10:06:38

Bagenzi isi igeze aharindimuka

4
Nahimana 2020-03-30 10:06:38

banyarwanda dukomeze kwirinda corona virus.COVID19

5
Torro 2020-03-30 10:06:38

Imana nigire igarukire isi kuko igeramiwe

6
Barikumwe James 2020-03-30 10:06:38

Imana niturengere kuko birakomeye cyanee

7
Barikumwe 2020-03-30 10:06:38

Nukuri hatabaye umwami lmana ntahubundi ntago byoroshye pe

8
nsoro 2020-03-30 10:06:38

Imibare ya Minisante yashyizwe hanze igaragaza ko abasanganywe ubwandu bushya barimo abaturutse i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye.

9
Callixte 2020-03-30 10:13:05

Ntabwo dushobora gutsinda urugamba rwa Coronavirus igihe cyose tutubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho harimo isuku no kwirinda kuzerera. Nk'ubu abantu bamwe (cyane urubyiruko) usanga bitemberera mu muhanda nk’ibisanzwe muri za quartiers za Kigali, bibagiwe ko umuntu wemerewe gusohoka mu rugo ari ugiye GUHAHA wenyine. Kugirango abantu badakomeza kuzerera uko bishakiye nge mbona hakwiye kujyaho ikibari (icyemezo) cy’abajya guhaha kigatangwa n'Ushinzwe Umutekano mu Mudugudu. Buri nzu ikagira umuntu 1 ugihabwa agasohoka mu nzu agifite (nk’uko imodoka nazo zigihabwa), abandi bose bakaguma mu rugo. Ufashwe atagifite agahanwa nk’uko biteganywa n’amategeko. Uko abantu barushaho kuzerera ni ko bashobora kwanduza (mu gihe bafite COVID-19) cg bakayandura niba batayifite, bityo igihe cyashyizweho cyo kuguma mu rugo kikazongerwa bitari ngombwa. Murakoze!

10

11
#GumaMurugo 2020-03-30 10:12:56

Ese nta kuntu Minisante yajya inatangaza address yaho abo banduye bashyashya baje baturutse (quartier) nyuma yuko bashirwa mu kato ko yarifite amakuru yaho bari batuye ibakurikirana example : adress yabo irimo kwakira ubu: ,umurenge,akagali,umudugudu,isibo bizatuma abagiye bahura nabo bose bigaragaza bakurikiranwe vuba banishire mu kato vuba bitume batanduza umubare mwinshi w’abantu bo muri quartier cg abantu babana nabo kuko nkubu ntawe uzi aho abo banduye bashashya abari bo naho bakuwe muri za quartier zitandukanye. Twirinde dukaraba namazi meza dukoresheje isabuni iminota 40, dukoreshe hand senitezer, twirinde gusuhuzanya , tureke guhagarara mu kivunge, duhane intera ya 1 m tugume murugo, tunywe amazi menchi tunakora siporo yo murugo, kandi dukurikiza amabwiriza duhabwa n’inzego za leta zibishinzwe. Imana izabidufashemo kandi dusengeri isi, afurika nu Rwanda.

12
Nzungizi 2020-03-30 10:12:37

Ubu babaye 70? Ok .

1  2