Comment title

1  2  

1
mgnm 2015-10-28 13:34:19

aha niho usanga abagezue mu Rwanda bibeshya ko igihugu cyateye imbere kandi ari uko ibintu byose byibereye i Kigali !

2
mukambwe 2015-10-15 13:39:37

Icyakora ukoze inkuru nziza wa musore we! Uruse ba bakobwa cyangwa abagore birirwa muri za nkuru z'abikinisha, abatinganyi n'ibindi bintampaye agaciro! Ibyo uvuze iyaba hagiraga umuyobozi witekerereza atagombye gutegereza gahunda izava ibukuru byaba ari amahire

3
che 2015-10-12 20:59:21

Ibi nibyo 100%. leta nirebe uko isaranganya, nkubu simbona impamvu nka kaminuza mu mashami yayo atandukanye baguma bayajyana kigali, ahubwo ni barebe ibyo akeneye niba bihari ni na bike ntibyatuma ava HUYE akajyanwa kgli. naho ubundi twese tuzisanga kgli da!!! none ko mbona wagirango niho u Rwanda rwimukiye. Ibyiza byose ngo ni bijyanwe i kigali hasigaye ko n'ingagi zizajyanwa gutuzwa KGLI ndabarahiye. ibi bikwiye guhagarara!!!!!!!!!!!!!1

4
[email protected] 2015-10-12 21:16:40

Murakoze cyane mwe IGIHE mwanditse iyi nkuru kuko burya n'ubundi baravuga ngo ''Biryoha bisangiwe'' kuba abaturange bose birundira hamwe(Kigali) ,ni uko baba baje gushaka ubuzima kuko ariho baba babona ibikorwa byose byarundanijwe . Urugero nk;ishami rya RDB rirebana na Tourism ntiryakagombye gukorera i Kigali , Ibigo byose bishamikiye kuli Minagri by'ubuhinzi n'ubworozi ntibyakagombye kuba i kigali n'ibindi ....

5
peter 2015-10-12 21:26:14

ariko ibyo igihe kivuga nibyo.namwe ni murebe aho icyicaro cyakaminuza kiviriye i butare bakimura nazimwe muri faculities. harakonje kabisa,amafaranga yabonekaga yaragabanutse kuburyo bugaragara yewe n'imodoka zajyagayo zaragabanutse.

6
Hum 2015-10-12 21:44:56

Wowe uriganirira.....kigali se irateza imbere icyaro nayo itaratera imbere?

7
freedom 2015-10-11 19:24:51

mutezimber igihugu canyu banya rwanda

8
kalisa 2015-10-11 18:44:40

Ntawundi wundi ufite gutekereza no kuvuga no gukora uretse umwe gusa naho abandi n'ukwirutswa gusa ,ibyo rero ntawe ufite kubivuguruza .mwemere iterambere .

9
joe 2015-10-11 18:44:40

murakoze cyane igihe.com development yigihugu ituruka mucyaro kuko icyaro nicyo gitunga umujyi bityo badukorere imihanda tubagemurire ibyokurya na mata, murakoze akarere ka nyagatare

10
joe 2015-10-11 18:44:40

murakoze cyane igihe.com development yigihugu ituruka mucyaro kuko icyaro nicyo gitunga umujyi bityo badukorere imihanda tubagemurire ibyokurya na mata, murakoze akarere ka nyagatare

11
joe 2015-10-11 18:44:40

murakoze cyane igihe.com development yigihugu ituruka mucyaro kuko icyaro nicyo gitunga umujyi bityo badukorere imihanda tubagemurire ibyokurya na mata, murakoze akarere ka nyagatare

12
fabien 2015-10-11 18:44:40

icyo nanditse se komugishyizwho? Se kuki ntabona amafoto ikibazo inariye cya nirusange?

13
habimana fabien 2015-10-11 18:44:40

yes,icyo gitekerezo nicyo rwose harimo inyungu nyishi kugihugu byishi mbonye mwabivuze amuntu ajya kuba aho akazi kari mu myaka 5 iri imbere abantu bazaba batakibona aho bakandagira nimoka zabaye nyishi ariko bigabanyirijwe mucyaro byakoroha.

14
nzibaza 2015-10-11 18:44:40

Ibi niko ubibona ariko siko biri. Nta kigo na 1 kidafite amashami muntara. Nta nubwo abaturage baza gushakira ibisubizo by'ibibazo byabyo I Kigali ki cyicyaro ahubwo bajya directly aho bafite ishami muntara. So iyi analysis ni short of vision. Urugero, RAB ifite amashami hose mugihugu, ndetse hakurikijwe gahunda y'ubukungu bushingiwe kubihingwa. Uzasanga ishami rishinzwe ibirayi riba musanze. irishinzwe imyumbati riri mumajyepfo, etc. Ubwo se uravuga ngo haruza Kigali aje kwiga guhinga ibirayi? Ikindi ugomba kunva nuko iyo bavuga ngo political capital city, baba bashatse kuvuga aho ibyicaro by'inzego za leta ziri. niba Kigali ari capital city, ni ngombwako icyicyaro gikuru cyinzego nyinshi kiba hano. Nta kibazo kirimo. Leta yara decentralije byose ntacyo umuturage agishakira no kukarere kanswe Ministere (byose ni kumurenge no ku kagali). So go back to school and read

15
WHO! 2015-10-11 18:44:40

Umwanditsi w'iyi nkuru duhuje igitekerezo. Kugumisha ibikorwa by'iterambere bigaragara i Kigali ni ikosa. Va Kigali ugane Muhanga cyangwa se Rwamagana urebe contrast ihari! Intara n'imijyi yaho byaribagiranywe pe! Ikindi n'uko kwibanda gusa kuri Kigali (nk'uko bigaragarira umuntu utembereye mu murwamukuru w'u Rwanda) mu bikorwa by'iteramebere nk'inyubako n' imihanda bigezweho, Internet technology, etc., bituma haba ikibazo cya overpopulation, pauperization bishobora kuzana insecurity muri Kigali. Mu mujyi wa Kigali ubwawo hari ahantu henshi hateye impungenge mu miturire n'imibereho; urujya n'uruza by'abantu i Kigali ni akavuyo (erekeza za Nyamirambo, Giporoso na Gisimenti, agace ka Nyabugogo n'ahandi). Urubyiruko nyarwanda usanga intego ari ukujya i Kigali! Ariko umuntu yabumva kuko mu ntara, mu byaro, nta gikorwa.

16
karangwa 2015-10-11 18:44:40

Iyi analyse yawe niyo kbsa. Nubwo kurundi ruhande imikoreranire y'ibyo bigo yahenda ndetse igasa nigoranye ariko ntaho bihuriye ninyungu zo guteza imbere ibyaro n'imigi iciriritse. U Rwanda ni igihugu gito mu buso kuburyo guteza imbere Kigali gusa nibyo bituma hirunda abantu benshi ugasanga amacumbi arabuze, ubuzima burahenze cyane muri uwo mujyi kuko ntayandi mahitamo ntawundi mujyi uzana competition ngo uburiye Kgl ajye ahandi. Imikoranire yizo nzego yahenda ariko kdi kuko zo nubusanzwe ziba zifite ubushobozi byakoroha kurusha uko bigora abaturage. Ikindi ikoranabunga riri gukataza ryakoroshya cyane iyo mikoranire. Ibyo uvuga rwose ubuyobozi bwari bukwiye kubyigaho. Ubundi ni gute wambwira RDB cg abikorera bazashishikarira kujyana internet ya 4G i Nyamagabe hibereye abahinzi nabacuruzi bacirirtse gusa, izo hotel se bazazubaka zikurehe aba client. Ariko hari ibyo bigo nka 2 wenda na Minisiteri imwe, imyubakire yatera imbere kuko abo bakozi bakenera aho gutura kdi heza, abo bakozi bahaha, kdi bakenera nizindi services nabaturage bakabyungukiramo.

17
Byiringiro rwamuningi 2015-10-11 18:44:40

njyendumva icyingenzi aruko gahunda zibyobigo yewena za ministeri urukozabazigra mugihugucyose

18
Rutikanga 2015-10-11 19:04:20

Iki gitekerezo ni cyiza. Aho bishoboka byakorwa ariko bikabanza kwigwaho neza k'uburyo ntacyo byahungabanya nko ku bijyanye n'abakozi, imiryango yabo, ndetse n'ubucuruzi na service ziba Kigali bitewe n'abayituye. Urugero ntanga ku mpamvu icyemezo cyo kwimurira service zimwe za Leta mu Ntara kigomba kwitonderwa: Gare y'imodoka zitwara abantu, yakuwe mu mujyi hagati yimurirwa nyabugogo, uaacuruzi benshi bahise bafunga kubera abakiriya bagabanutse. Niyo urebye Kigali iracyakeneye gukurura abantu kubera ba Rwiyemezamirimo bayishoyemo imari. Reba inzu z'ubucuruzi zimaze kuzura Gacuriro, mu mujyi hagati zigikeneye abazikoreramo. Reba amahoteli y'ubatswe Kigali abona abakiriya k'uburyo butoroshye. Uko mbibona: Gahorogahoro, Leta ishobora kujya ifungura service zayo nshya mu Ntara ndetse igakangurira na za ONGs nshya gufungura ibyicaro mu Ntara ihereye hafi nka Rwamagana, Bugesera, Muhanga kuko bidasaba hejuru y'isaha imwe ujya Kigali, bityo uwakenera service ziba Kigali gusa nka Aiport cyangwa kujya mu nama bitamuvuna. Naho kwimura services za Leta zisanzwe ziri Kigali ni ibyo kwitonderwa. Murakoze

19
kamana 2015-10-11 15:49:43

Iki n'ikibzo Abanyarwand bose bibaza, ariko bagahitamo kwicecekera. None se nyine koko, KIGALI iziharira byose, hanyuma ahandi bigende bite? Igihugu kigomba guzamukira rimwe.

20
Shima 2015-10-11 15:49:43

Vraiment tres bonne article Ibyo uvuga niko kuri... bikwiye gutekerezwaho n'ababifite munshingano

1  2