1  

Abanyarwanda ndabemeye kabisa eeeeeee mu Misiri, inkoko, inkongoro..... umva ndabemeyeeeeee big up bro
Musubize2016-08-30 16:35:41
UWERA
Ati “Nta vangura rikirangwa mu Rwanda, kandi Abanyarwanda babanye neza bitigeze bibaho.” Mbese ubwo ntaduswayiye.
Musubize2016-08-29 09:43:05
utah
Very nice culture. Igihugu kitagira umucyo kirazima. Igihugu kitagira za '' kirazira mu muco wacyo'' abantu bahinduka nk'inyamaswa. Guta indangagaciro z' umuco nyarwanda ( kutagira icyo abantu batinya, bubaha) nibyo byagejeje abanyarwanda kuri Genocide. Aho umuntu yica ikibondo, umusaza, umucecuru, akamva nta kibazo, nta nkomanga kumutima. Birakwiye ko umuco nyarwanda wigishwa, ukagarurwa mu banyarwanda, abanyarwanda bakagira za kirazira, gucika ku muco nyarwanda mubanyarwanda, bigenda bigaragara muri iyi minsi. Kera umuntu yatinyaga gukora ikibi ataruka atinya ibihano byamugeraho, ahubwo agatinya umugayo, (kugawa) none ubu abantu ntibagitinya kugawa, yemwe nibyo bihano ntibabitinya. urugero: umuyobozi wize, uhembwa buri kwezi, arafata inka yagenewe umukene akayirigisa ku mugaragaro nta nkomanga yo kumutima yo kugawa, amabati akarigisa, akarenganya n'ibindi. Ibi byose bigaragaza gucika intege by'umuco. Iyo Abantu baraho nta ndangagaciro nimwe bagira, nta cyiza na kimwe bakora, kabone niyo wabashyiriraho ibihano binganiki. Niyo mpamvu ubona Leta ishyiraho ibihano, inzego z'ubugenzuzi ariko ugasanga ntacyo bitanga kigaragara mukurwanya Ruswa, akarengane nibindi byaha mu bayobozi. Kubura indangagaciro, kutagira kirazira, kutanga umugayo, niwo muzi wibibi byose. Rucagu n'itorero ry'Igihugu nibakomeze bagerageze. Gusa biragora kugorora igiti gikuze. Gitifu wize yiba ibizamini, akopera, agira urugomo, yirirwa mudukumi, ntazaba inyangamugayo kuko yabaye Gitifu cyangwa yanyuze mw'itorero. Biragoye. Niyo mpamvu guhitamo abajya mu nzego z'ibanze ndetse nizindi nzego cyane cyane ziriya zikorana, zireberera abaturage, hakagombye kureba ubunyangamugayo kurusha kureba za Diplomes cyangwa izindi mpamvu za politiki. Nibyo ningenzi kubireba, ariko hitabwe kukureba ubunyangamugayo bwa Gitifu, mayor, gouverneur, minister n'abandi.
Musubize2016-08-29 22:07:26
Kayigirwa
Ooh! mbega byiza Ploticie ubikwiye umusheikh ubikwiye ambassador ushoboye ! murika Urwanda imahanga bamenye ko abanyarwanda basangira kuko hari igihe cyahise baziko abanyarwanda bicana ariko ubu siko biri kuko baziko dufite President ubikwiye kandi ushoboye. komeza imihigo Rwanda yacu uhamye ibirindiro ube ikirenga.
Musubize2016-08-28 18:53:29
Kubwimana Hassan
Byiza cyane IGIHE.COM murakoze gutangaza amakuru ku UMUGANURA. Uko wizijwe mu Rwanda no mu mahanga. Twubakire ku muco twiteze imbere.
Musubize2016-08-27 19:34:15
Steven Mutangana

1