Comment title

1  

1
sano 2016-09-09 16:27:23

Umuhanda Kagarama Muyange uzakorwa ryari? Mukwiye rwose kuwihutisha cyane ko tumvise ko na Muzehe wacu Nyakubahwa presida Paul Kagame yawutwemereye

2
Desire 2016-09-02 21:31:04

yebabaweeeeee umuhanda wa Masizi-zindiro koko ngo ibitaka kubikora neza?mudutabare rwose natwe muzatwibuke kuri kaburimbo

3
uwamahoro 2016-09-02 17:10:13

Imana ihe umugisha abazakora iyi mihanda ariko mubanze umuhanda KARAMA-MWENDO imvura itaragwa kuko nigwa nta muntu uzongera kujya ku kazi.Murakoze cyane

4
coco 2016-09-01 18:06:18

wowe ntuzi ntubona ko bawushyizemo gusoma ubwo wabona angahe mu ishuri

5
Pierre 2016-09-01 10:23:34

Rwose umuhanda Gikondo Cyumbati ugana mu Miduha nawo ukwiye gukorwa kuku hatuye abantu benshi kandi wafasha kugabanya embouteillage y<imodoka zigana I Nyamirambo zikabanza kunyura mu Rugunga.

6
bimawuwa 2016-09-01 10:46:06

Tuvuge ya madorali abashinwa batanze yose agiye kubaka imihanda ya kigali gusa.?

7
JP 2016-09-01 18:06:18

Bayobozi muzibuke n'umuhanda uzamuka i Ndera uva kuri 15. Kubona i Masaka babona umuhanda mwiza kuriya i Ndera hagasigara, abayobozi ba Gasabo ntibikwiye kubatera isoni?

8
job 2016-08-31 21:44:19

Mudutabate Kimironko mukore imihanda yo muri Bibare igera ku isoko turebe ko traffic ihora mu muhanda wa kimironko yagabanuka. Gutaha kimironko mu migoroba n ikibazo...

9
claude 2016-08-31 21:44:19

nibyiza kuba muzakora iyo mihana ark haruwo mutavuze kd nyakubahwa yarawemeye nkumuhanda wa karuruma bweranvura gitega ugakomeza no Muri rulindo urakenewe kuko haratuwe cyane pe

10
Yves 2016-08-31 17:15:28

Akarere ka kicukiro gatekereze numuhanda ujya karembure bawukore kandi bashinge borne muri kamuyinga batanga ibyangombwa abashaka kubaka bubake I Rwanda turugire rwiza.

11
kalisa 2016-08-31 17:17:46

Kagarama to gahanga muri kicukiro duheze mubwigunge, kandi harabantu benshi bataha kagasa

12
Jeovanis 2016-08-31 17:17:44

C'est bon vraiment,natwe muzawutuzanire niwo dukeneye.

13
cherido 2016-08-31 15:12:50

Nibyiza ko ibikorwa nk'ibi binagezwa mynkengero z' umujyi wa KIGALI. aha nkaba nasabaga ko umuhanda RUYENZI-GIHARA-NKOTO nawo washyirwamo Kaburimbo, byabeshywe kenshi nabayobozi ko uwo muhanda uzubakwa vuba none imyaka ibiri ishize ntanakanunu koko???? Bitabaye ibyo UMUJYI wa KIGALI uzadusagurire nibura udukorerereho 4kms (Ruyenzi-GIhara) natwe tuzajye tugera mumuyi dukeye kd ibyo duhahayo nibyo tujyanayo bitekane munzira, bityo nabaturiye uyu muhanda bazasigasira ubuzima bwabo kubera ivumbi rikabije ryababangamiraga. Murakoze

14
Sura 2016-08-31 15:12:49

Mutekereza iki ku kajagari mu mu ma rembĂ´ y'umujyi: Rwintare n'a Kamuhire ku Kacyiru? Ahantu abayobozi badusuye baca? Hakwiye imihanda byihutirwa maze ubundi hagaturwa ku buryo bugezweho.

15
joseph 2016-08-31 15:12:49

Twasabaga ko mwatecyereza no kumuhanda uva kwisoko ryo ku Mulindi i Gasogi ho mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kuko Nyakubahwa Perezida wacu yarawutanze ariko amaso yaheze mu kirere.

16
Pascal 2016-08-31 15:18:28

Ni byiza rwose ndabishimye bizagabanya traffic jam yari isigaye ari ikibazo. Gusa birakwiye ko n'amahuriro y'imihanda (intersections) asubirwamo kuko design yayo idahwitse. Usanga imodoka zihindura icyerekezo ziguma mu mukono (lane) umwe hamwe n'izikomeza bigateza imirongo miremire ndetse no gutinda (delays) mu mahuriro.Hashyizwemo imikono y'izihindura icyerekezo (exclusive turning lanes) byakemura ibibazo byinshi. Ikindi kibazo gikwiye gukurikiranirwa hafi ni ubwinshi bw'imihanda ishamikiye ku mihanda minini. Byaba byiza habayeho imihanda iteganye na za main roads ariyo ishamikiyeho ijya mu ngo mu rwego rwo kwirinda kubangamira traffic inyura muri za main roads, ibyo twita mu cyongereza "access management". Murakoze

17
KEZA 2016-09-09 16:27:23

NI BYIZA CYANE UMUJYI WACU URAGENDA URUSHAHO KUBA MWIZA. ARIKO TWASABAGA KO MWAZIBUKA NUMUHANDA GATENGA-MURAMBI-NYANZA(KICUKIRO) KUKO BURIYA URIYA MUHANDA UBONETSE WAZAGANYA AMBOUTILLAGE YA KICUKIRO CENTRE KUKO IMODOKA ZITAHA GAHANGA NAZA NYAMATA INYINSHI ZAKWIFASHISHA UWO MUHANDA

1