Comment title

1  

1
Rwesamihigo 2016-11-26 09:09:07

Njye ubu narumiwe neza neza mba ndoga Rudasizaana. Nduzi uyu witwa Mgabo ikinyabupfura cye kigerwa ku mashyi! Ni ko ye, none se urabona ahubwo kiriya gice cya 5% bitifujwe n'uwo wise injiji ko nacyo tukitangira!! Naho abayobozi ba Komisiyo y'Amatora nimukomereze aho. Nyamuneka muzakomeze ubushishozi hatazagira utuvangira aturutse iyo mu mihana y'amahanga. Ndabakunda mwa mfura mwe.

2
Rwanyinziri 2016-11-26 09:09:06

Ariko Kagabo, nubwo mpamya ko ufite ibyo wirengagiza nka, ubu iyo urebye usanga nta kintu Leta ikora ngo izamure abaturage bayo? Okay, wenda mvuge ko hari aho aboyobozi b'inzego z'ibanze nko mu mirenge batita ku bo bashinzwe, ariko se uzi VUP icyo ari cyo? Ese nibura hari aho wabajije ngo ubaze ko hari abo yazamuye kandi nabo bakiteza imbere? Uzi icyo bita direct support yamariye abadafite kitabwaho? Sha mwagiye nibura mushima ibigaragara!! Ahubwo niba hari aho abaturage barenganywa watungira agatoki inzego zibishinzwe maze ukareba uko bagubwa gitumo....urugero rworoshye uzabaze mu Karere ka Nyanza abakozi b'imirenge barenganyije abaturage, aho barimo kubiryorezwa. Reka ntatandukira, uwiyise KANDI nawe ngo bazite amatora uko abyifuza. Ibi nabyita kurengera kuko abanyarwanda tuzi aho twavuye kandi tuzi icyerekezo. Nushaka kutuvangira ntabwo tuzubika umutwe, abaturage tuzakwigereza imbere y'abashinzwe umutekano kuko dukeneye abaduteza imbere kandi baha agaciro abaturage babereye abayobozi. Njye ahubwo NEC itinze kutugezaho ingengabihe. Si njye uzarota igihe kigeze. Ngaho weekend nziza hamwe n'abanyu.

3
Kandi 2016-11-25 14:53:36

Ubu seko namwe tuzavuga ngo mwayoboye komisiyo y'amatora? Muzabyite ngo TORA AHA!!!

4
kagabo 2016-11-26 09:09:06

Nkekako inshingano za NEC ari ugutegura amatora anyuze mu mucyo ibyo kwamamaza ntibibareba ninde wababwiyeko abanyarwanda ari injiji! Ikizava muri aya matora turakizi ntamatsiko dufite. Nfite amatsiko yo kureba ukuntu inzara abanyarwanda bashonje hirya no hino iri kubica izabasiga hakagira abayirokoka Leta itemeye ko ihari NGO itabare cg ibatabarize amahanga n'abagiraneza.

5
Ngaboyisonga 2016-11-26 09:09:07

Wowe wiyita Mgabo: Ibyo uvuga uba wabitekerejeho cyangwa upfa kuvuga gusa? Uba wasomye cyangwa ni ugupfa gusuka gusa! Ikindi ikinyabupfura cyawe ndabona kigerwa ku mashyi. Ubona ukuntu utukana utabanje kubona neza ibyo abandi banditse byubaka?

6
Mgabo 2016-11-26 09:09:07

Ese koko u Rwanda ruracyafite injiji k'uwiyita Jurdas? Byaba bibabaje. Amatora ni ikimenyetso cy'umuyobozi runaka ashyigikiwe naho wasanga nta n'umusoro utanga wubaka u Rwanda uretse kuvuga gusa. Ndashimira uwifuza ko dutanga 5% asigaye ngo amatora agende neza. Kagame uvuga ibikorwa birivugira n'iryo koranabuhanga ukoresha niwe urigejeje aho. Rwanda oyeeee amatora tuzayitabire.

7
alias 2016-11-24 18:00:24

Ayo mafranga uwayashyira muri gahunda zo gukura abanyarwanda mubukene kuko amatora yo twarangije gutora muzehe. Kd namwe muzi icyo dushaka

8
Dr 2016-11-24 18:05:04

Ubanza muba mugirango mwumve akava mu bantu mu rda ntamatora ahaba umwami yarimitswe byararngiye nugutorerwa wakwanga bakagufunga burundu cg byanarimba ukicwa

9
Muliho je paul 2016-11-24 18:05:04

Umunyamerika yaravuze ngo bo bafite democratic ngo kuko iyo amatora abaye dans 48h Baba bamaze kumenya uwatowe, umufransa nawe ATI ibyanyu ni feke kuko twe iwacu tumenya uwatowe muri 24h. Bageze kumunyarwanda arabasekaaaaa, ATI mwe ntakigenda nubwo mubeshya ngo muri ibihangange turabaruta, kuko iwacu twe amatora ataraba tuba twamaze kumenya uwarushije abandi amajwi

10
Jurdas 2016-11-24 15:52:05

Nyakubahwa Munyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC: Nk'umuturage uciye bugufi, iyo numvise ko ntawe uzatwivangira mu matora numva ntuje kandi nkakorana umurava mu cyerekezo twashyiriweho na Leta y'Ubumwe. 95% by'ingingo y'imari ni byiza ariko iyo 5% nayo isigara mwakayidusabye tukazitanga nayo ikaboneka. Amatora meza ni ishema n'agaciro kuri twe. Twamenye neza ko ak'imuhana kaza ihise. Tuzi neza ko bariya batuzanira inkunga iherekezwa n'ibyifuzo utaretse n'umuvundo ugamije inyungu zabo. Ntihakenewe ko mwongera kuvunika twigishwa gutora neza kuko ibyo twarabifashe neza. Ndasoza mbasaba ko mwaduha ingengabihe y'amatora. Ibindi byo rwose ntakwigora kundi. Murakoze kndi mukomeze kugira akazi keza.

11
Haguma 2016-11-24 15:43:42

Ariko ubundi aya matora aduhendera iki ko adakenewe. Uzatorwa ko tumuzi ndetse n'amajwi azagira ko ariwe uzayagena. Mwaretse tukihesha agaciro twirinda gupfusha umutungo mu matora ya nyirarureshwa. Iyi ngengo y'imari tukayishora mu kurwanya inzara igiye kutumara.

12
Muzehe 2016-11-24 14:25:32

Haremera inkoho.

13
Mondo 2016-11-24 14:25:32

amatora ariko nayiki ko Kagame yarangije gutorwa uhereye uko twatoye itegeko nshinga aya mafranga ahubwo agakoreshwa mubuvuzi no muburezi niho hari ibibazo.nahubundi nugupfusha ubusa aka kayabo.

14
Uwayo 2016-11-24 14:25:32

Gutora cg gutorerwa cg kwitora ? Ntabwo njya mbasha kubivangura. Murakoze

15
INNOCENT 2016-11-24 14:25:32

AMATORA YACU TURAYAZI KANDI TWAYAGARAGAJE IGIHE TWITORERA REFERENDUM TWIFUZAKO ITEGEKO NSHINGAKO RIHINDUKA KUNGINGO ZIMWE NAZIMWE,VOX POP,VOX DEI.IWACU AMATORA NUBUKWE,UMUTUZO NUMUTEKANO NIJANA KWIJANA,ICYO DUSHINZWE NUGUKANGURIRA ABATURAGE KWIKOSOZA KU LISITI Y'ITORA.KUTAZATORA IMFABUSA,NAHO UWO BAZATORA NTABANGA BARAMUZI KUKO NIBO BABYIVUGIYE,MURAKAGIRA AMATORA MEZA NUWO MUTORA WABAHAYE AMATA NITERAMBERE,

1