Comment title

1  

1
yves rugunga 2017-01-13 15:18:48

Abaheze mu mahyamba ya Congo nabo bari mu bahejejwe ishyanga na politiki mbi y'abafite ingengabitekerezo ya genocide ko batazagaruka mu Rwanda hakirangwamo abatutsi. Ntimwasomye inkuru y'umusirikare utwara indege wabyibwiriye afandi Kabarebe. Kuki mwumva ko guhora ishyanga baba bavuga abatutsi gusa. Abayikoze n'abayikorewe bibatwara iki ko bose Leta ibitayeho. Ko isigaye yubakira n'abafite imiryango baranakoze genocide. Reka muzarebe abinjizwa mu nzu y'imwe ku bane. Imperekeza ya gisirikare ko ihabwa n'abavuye mu mashyamba ya Congo, Leta yita no ku bantu nk'abo muzayikura hehe mwa bantu mwe mugifite umujinya wo kumva ko babacamo ibice

2
Mambobado 2017-01-12 14:46:20

Ukwezi kwa Mata kuregereje maze twongere twibuke by'umwihariko bamwe mu banyarwanda, ndavuga abazize jenoside yakorewe abatutsi, abatarebwa n'uko kwibuka na bo bongere bakaze umurego wo guhekenya amenyo bajujurira mu matamatama, ariko abatoboye bakavuga ikibari ku mutima baregwa ingengabitekerezo ya jenoside, maze sosiyete nyarwanda ikomeze inzira irimo, y'ubwiyunge bwa sens unique.

3
Ivangurabubabare 2017-01-12 14:46:20

@Gahinda, ndibwira ko iyo Ndayisaba avuze abakoze jenoside aba avuze abahutu n'abatwa muri rusange, yavuga abayirokotse n'abari barahejejwe hanze akaba avuze abatutsi muri rusange n'ubwo harimo n'abahutu bahunze ingoma ya Habyarimana. Urumva se bitoroshye kurusha kujya mu byiciro byose uvuze? Kandi binahora bisobanurwa, ko abazize jenoside yakorewe abatutsi bagomba kutubabaza kurusha abazize ubundi bwicanyi, kuko jenoside ari ubwicanyi ndengakamere. Ikindi kigarukwaho nawe utayobewe, nuko niba harishwe miliyoni y'abanyarwanda ababigizemo uruhare barenze nibura miliyoni eshatu, ni ukuvuga abenshi mu bahutu bari baciye akenge kiriya gihe. Nuko udashaka kubyumva ahari.

4
Maneno 2017-01-12 12:36:11

Ubwiyunge budahereye ku banyapolitiki bari bahanganye muri 1994 ntabwo bwashinga imizi. Abanyapolitiki ni bo batwika iki gihugu buri gihe. Abaturage ni ibikoresho, ibitambo cyangwa ingwate gusa nta kindi.

5
Gahinda 2017-01-12 14:46:20

Ubu buryo bwo gukora categorisation y'abanyarwanda buteye impungenge nyamara: "1)Abiciwe ababo muri jenoside yakorewe abatutsi, 2)abari barahejejwe ishyanga, 3)n'abagize uruhare muri jenoside". Ubu nka miliyoni n'igice y'abanyarwanda bamaze imyaka itatu ari impunzi mu gihugu kubera intambara yaberaga aho bakomoka, baba muri za burende, bapfa umusubizo, biruka uko imirwano yubuye, intambara ya 1994 yo noneho ikabaminura ikarangira bari mu mashyamba ya kongo, bamwe n'ubu bakiyirukamo, benshi bakayagwamo, bari mu kihe cyiciro muri biriya bitatu? Ubu nk'abakombozi (abayoboke ba PSD) cyangwa abari abayoboke ba MDR yitwaga iya Twagiramungu batanze ibitambo bitangira ingano kubera gushyigikira no guharanira ko amashyaka yari mu gihugu asangira ubutegetsi na FPR, bari mu kihe cyiciro muri biriya? Abanyarwanda batagize uruhare muri jenoside, batanahigwaga n'abakoraga iyo jenoside, ariko bapfushije ababo mu bikorwa byo guhoora, ubwo bari mu kihe cyiciro? Ubu se abaturage bo mu majyaruguru y'igihugu baboneye ishyano mu ntambara y'abacengezi bari mu kihe cyiciro? Birakwiye ko abanyarwanda twese dutera intambwe yo kuva muri logique ya confiscation de la memoire, no kumva ko akababaro kacu ari ko gafite agaciro ak'abandi nta buremere gafite.

6
Mapengu 2017-01-12 09:20:11

Yaravuze neza nuko yagarukiye kubwicanyi bwabantu bamwe gusa abandi akabirengagiza.Genocide yakorewe abatutsi sinzi ko aribwo bwicanyi ndenga kamere azi murwanda gusa! Harya abahutu n'abatwa bishwe bo ntibakavugwe? Wasanga mungeretseho ingengabitekerezo! Mundekere commentaire ihite!

7
Ndumiwe 2017-01-12 09:26:31

Ndayisaba rwose wasetsa n,uvuye guta nyina!! Ukiri muri VK uti :"ni mubyuka mukabura abajura mu mujyi ntimuzabambaze..!!!" None ngo muri mu rugendo rwo komora?! Ubwose igisebe kimaze imya n,imyaniko nta cyomoro kitwa iki?! Uri indamutsa BAGANIZI kabisa!

8
Gashumba 2017-01-11 21:59:31

Muzashyira muvuge ibibashengura mwirengagiza.Dore aho nibereye ishyanga???

1