Comment title

1  2  

1
theophilla 2017-08-26 15:53:21

Hhhh nge nabonye barafinda arusha habineza imigabo nimigambi!!!

2
malingo richard 2017-08-14 09:06:46

Barafinda iyo yemererwa kwiyamamaza yarikurusha Habineza amajwi(hahahahahahhahahahaha)

3
kamo 2017-08-13 13:02:45

FRANK arahita ahungira france kubera ideni

4
Kuku 2017-08-12 11:04:58

Ese ubundi nkumuntu washakaga kuba umukuru wigihugu nigute avugako yabuze ayo kwishyura ? Ubwo se yari kubasha gukemura ibibazo byabanyarwanda ari byo bigoye kurusha amadeni yafashe ?? Aha niba koko yari aje koko gukemura ibizo byabanyarwanda ntigakwiye kwiha rubanda ngo avugeko yabuze ayo yishyura ,,,,,,

5
Kanakuze Jeanne 2017-08-11 17:59:40

Likoro aremezako ubutaha Habineza azagira 1%! Uko twize nuko ntawe urenza 100% by#ibyo afite! None se niba Habineza azongeraho ijana ku ijana, yazagira arenze 0.90% gute? Ibi bivuzeko atanze utwe twose agakoresha inzira mbi n'inziza, yageza kuri 0.90%. Navaneyo amaso rero yuko bisa n'aho na nyuma ya 2034, nta mahirwe afite! Ese ubundi arusha iki Barafinda?

6
HABIYAKARE James 2017-08-11 18:07:09

POLITIKE ihira bake cyane.Niyo mpamvu benshi bahitamo kutayijyamo.Ni nayo mpamvu abandi bakoresha amayeri.Ndavuga bariya bamamaje FPR kandi bafite amashyaka yabo.Byatangaje abantu.Bibaza impamvu bashinze amashyaka niba babona FPR ariyo ishoboye.Ni amayeri yo kwishakira National Bread utavunitse!! Dr Habineza,pole sana.Ubundi se wajyaga mu biki ko wari uzi ko nta na 1% wabona?Wishyize mu bibazo,uguza Bank,none uribaza aho uzakura amafranga yo kwishyura.Ikindi kandi,wavuze ko bakwiciye Assistant wawe.Uzi neza Risks ziba muli Politics.Uzabaze Abahamya ba Yehova impamvu batajya muli Politics. Niwemera,bazakwigisha Bible,bakwereke ko YESU yasabye Abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Uhakuye ISOMO kabisa.

7
toto 2017-08-11 18:09:05

Ndatekereza ko Frank abeshya nta nguzanyo yafashe. Ahubwo nkibaza igituma abeshya! Aravugako yafashe inguzanyo mu Rwanda. Kandi tuzi neza banks zo mu Rwanda uko zikora analysis ya dossier bashingiye kuri expected source of repayment. Nareke kubeshya rero nta bank nimwe yari guha green party loan, kuko ingwate ntabwo yari ihagije na purpose ntiyari kwemerwa. Ikindi niba yarayasabye ku giti cye abeshye indi mpamvu yarangiza akayajyana muri campaign ndumva atari inyangamugayo nubundi ntabwo yari akwiye gutorwa.

8
Billy 2017-08-11 14:09:03

Sha mwagiye mureka kutwisekereza, uretse nuriya ngo yaratsinzwe, undi se wumva yatsinda we yashoye utwe ko wagirango ntimubona, umva nimushaka munafatanye na bamwe bakorera hanze y'u Rwanda mwigire ikipe ikomeye, ubundi muze ngo muje kwiyamamaza, Hahhhhhhhhhhhh, ngo mwasoma rero? ayi we weee!!!! Mwasomela wa? Muravugaaaa, abandi bakandikaaaa!!! Ariko kubona wapi, zero, ubuse uretse guta igihe icyo mwaje kuvuga FPR idakora ni igiki? Harya ngo bimwe bikorwa nabi? Mukumva arimwe mbonere rero? Ndimwe nahambira ngataha mu rwanda ukoze nabi nkamubwira ngo ukoze nabi, naho amagambo muba mwikirigita mugaseka rubanda babaha urw'amenyo. Mwagiye mureka guta igihe ngo muravuga, mwatashye mugakora ibyo muvuga tukareba icyo mwongera kubiri gukorwa, ngaho ni mushore ngo muzakora aruko mubaye abaperezida. Biriya ni impano ntabwo ari ibyo umuntu arota we! Muzahomba mpaka kuko nabwa ryari, ntiduteze kubatora, shi!

9
cele 2017-08-11 14:09:03

Niyihangane tubonye ikimudukiza

10
cele 2017-08-11 14:09:03

Niyihangane tubonye ikimudukiza

11
kim 2017-08-11 14:09:03

Dr utazi gukora assessment !!!!!!

12
Gatoni Faustin 2017-10-21 11:07:50

Niyihangane nyine amahirwe y'inyamanza siyo y'inyoni zose

13
Rebero Jeremy 2017-08-11 14:09:03

Iyi nkuru yerekana ukuntu bamwe bibwirako barusha abandi bose ubwenge! Habineza yagiye mu matora azi nezako atazayatsinda. Niba atarabibonaga byarabonagwa na bose nuko yarikuba ari injiji. Byavuzweko yemeye guherekeza. Icyabimwemeje rero nicyo cyakemura kiriya kibazo cy'umwenda. Kandi atatubeshye azi nezako kizakemuka. Kuki rero yakomeza kubeshya rubanda?

14
Rekado 2017-08-11 14:09:03

Afite ikihe kibazo ariko? Ni abe yihanganye bazamuha umwanya muri gouvernement. Abaye minister ntiyahita ayabona?

15
Gahiro 2017-08-11 14:09:03

Please tujye dufata inyandiko tuyisome hanyuma dusesengure ibyo mushaka kuvuga. Reka mbaze ibibazo bikurikira kuri Frank: 1/Yasabye inguzanyo avuga ko agiye kuyikoza iki? 2/Ese yavuze ko azayishyura akoresheje ubuhe buryo? 3/ese abamuhaye inguzanyo babanje kwiga dossier ye?None se babonye uburyo yababwiye bwo kwishyura bwarashobokaga? 4/Usaba inguzanyo atanga ingwate ingana namafranga ari gusaba ndumva rero ntakibazo afite kuko collateral yatanze nanairwa kwishyura bank izateza cyamunara nkuko bigenga kuri buri mukiriya wa banki ku isi yose 5/Gutsindwa nibintu bisanzwe ariko se namubaza ko yaramaze kwiyemeza kuva muri politiki yaramaze kubona ko ibyo yaharaniraga ntashingiro bifite?Niba ariko bimeze yabivuyemo akareka abantu bafite gahunda ziteza imbere abaturage bagakomeza imigambi biyemeje ahubwo akaba umuturage wakarorero. 6/Ese ingwate niya Green party canke ni iya Frank(Business na owner baratandukanye) UMWANZURO: ndabona namugira inama yo kwigira kubakandinda bamurushije akareba ibyo bakoze, uko bitwaye imbere yabatora ndetse agasaba amahugurwa impuguke za politiki mukumufasha gutegura ejo haza

16
macco ik 2017-08-11 09:48:47

Niyihangane niko bigenda iyo ikipe zikinnye habaho gutsinda no gutsindwa kdi iryo deni uzagerageza uryishyure nicyo kigaragaza umugabo kdi iyo wibuze urapfa

17
macco ik 2017-08-11 09:48:47

Niyihangane niko bigenda iyo ikipe zikinnye habaho gutsinda no gutsindwa kdi iryo deni uzagerageza uryishyure nicyo kigaragaza umugabo kdi iyo wibuze urapfa

18
Vubi 2017-08-11 09:48:47

Pole kuriri shyaka! Abarwanashyaka mufatikanye mukemure ikibazo kiryo deni mwegutererana umuyobozi wanyu! Candida president guterezwa cyamunara yananiwe kwishyura bank kuzongera kwiyamamaza byazamugora.

19
gakocho 2017-08-11 09:53:40

Icyo nzi cyo nkumuntu wize imibare, logique mathematique wigishijwe na MINANI mui sciences A muli UNR; uriya ministre wikorana buhanga yali president wa AGEUNR , ntabgo Frank yakagombye gutsinda... Jye birantangaza cyane kubona yimyoza kdi yarazi neza ko ali toto imbere ya rudasumbwa... P.K Abazi imibare mukore analyse, cg Algebre lineaire ya Mahara? ibyo ni basics mbabwira , ngiye mui electronic byaba ibindi...... Nguko ngayo

20
XXX 2017-08-10 22:09:32

Habineza Niyihangane ntamugabo utagira ideni.

1  2