Comment title

1  

1
[email protected] 2017-09-16 15:34:08

Ingaruka natwe mu Rwanda ntzibura kutugeraho cyane ko nta gihugu kiri ku mugabane wacyo kihariye. IGITEKEREZO Njye mbona hari ministere mu Rwanda zidakorana hagati yazo neza. Ministere ishinzwe imiturire,ishinzwe Ibikorwa remezo,Ishinzwe ubuhinzi N'ibigo bizishamikiyeho. Impamvu: Iyo urebye ahantu hose hahingwaga galera niho hagenda hazamuka ibipangu cg hakorerwa ibindi bikorwa bijyanye n'ubwubatsi n'inganda. UKO MBIBONA #Aho bita mu manegeka ku misozi(urugero:Gatsata,n'ahandi nkaho) Leta ifashe amamashini yahasiza ibibanza biteye nk'amaterase ubundi hagaturwa kandi hagaterwa n'ibiti byo gutanga ibicucu n'umwuka mwiza kubahatuye. #*Hari ahantu henshi hagiye hashyirwa Ibikorwa bindi hakabaye hakorerwa ubuhinzi bwagutse, ubundi ibiribwa bikaboneka ku bwinshi(urugero:Rusororo,ndera, Bweramvura,kamonyi,etc). IKIFUZO Leta nifatirane mu ntara ahatarazamuka izo nyubako irebe ubutaka bwiza bwera ubundi ibuze kuhubaka no kuhakorera Ibikorwa bitari ubuhinzi n'ubworozi. Irebe aho bishoboka abaturage ibatuze uruhande rumwe urundi rusigare rugenewe ubuhinzi n'ubworozi.Maze duhashye Ibura ry'ibiribwa n'izamuka ry'ibiciro. Kuko duhugiye mu iterambere rishingiye ku bikorwa remezo gusa twazagera ubwo ikiribwa cyose n'ibijumba turindira kubitumiza mu mahanga. Rubanda rugufi byazagenda gute?! Birashoboka cyane ko twakwihaza mu biribwa izo nzego zose zikoranye neza. Note:Izo ministere n'ibigo byazo icyo byadufasha ni ugushyiraho policies na programs zifasha imikoranire myiza no kugeza Ubuzima bwiza ku baturage bigendeye ku nshingano zazo. Murakoze

1