Comment title

1  

1
Gikundiro 2017-10-08 11:11:47

Hahahaaaaaa! Mzee Rucagu afite imyaka 13 yabaye umurwanashyaka wa Lunari (UNAR)!!!! Biratangaje, niba ari ukuri ni impirimbanyi y'ubwigenge kuko amateka atubwira ko icyo gihe abarwanashyaka ba Lunari baharaniraga ubwigenge! Ubwo icyo gihe Mzee Rucagu yarazi ibyo ari byo ra!!!! Ntasanzwe...

2
mateka 2017-10-06 12:52:15

Ngo Rucagu yagiye muri UNAR muri 1959? Arasetsa gusa nta kindi umuntu yavuga kuko umwana w'imyaka 13 gusa (yavutse mu 1946) atari guhabwa ikarita y'umurwanashyaka waryo.

3
it 2017-10-06 12:52:05

uyu mujama azi gucinya inkoro!

4
Denys 2017-10-06 08:57:22

Wowe unenga amateka yaranze Rucagu utubabariye washyiraho ayawe mumyaka makumyabili ishize tutagiye kubyaranze ubuzima bwawe bwose. Iyo bibaye ngombwa numwanzi murabana kandi ugakomeza ugakora byaba byiza ukamugarura kumurongo

5
umusaza 2017-10-06 08:41:38

Hum. La politique............Ntacyo mvuze ntiteranya.

6
Rukera 2017-10-06 08:57:22

Uyu ni urugero rufatika rwa opportuniste umwe wihinduranya nk'uruvu iyo ibintu bihindutse...je retourne ma veste ....du bon côté...selon la situation...nihaza n indi leta kera Rucagu azaba ayirimo maze ajye mubinyamakuru avuge ngo yabanye n Inkotanyi ariko ntigeze aba inkotanyi...nkuko ngo yabanye na MDR ariko atayirimo ...Ngo yabanye na MRND atayirimo...mwisekere gusa

7
jane 2017-10-06 08:57:20

mwamenyera niba za film za genocide aho Rucagu agaragara munterahemwe yarabashije kuyikosoza ko yajyaga naho yisobanura ko bamujugunye mumashusho gusa ahubwo yari Ruhengeri agaburira amata abatutsi yariyahishe?

8
Ka 2017-10-06 09:05:49

Urakoze cyane kuri iyi Nyandiko, nari narabonye iriya nyandiko muri Kangura, mpita nanga urunuka Rucagu, ariko byibura bitumye mubabarira kuko nibazaga ibyo yanditse bikanyobera nkibaza icyo abatutsi bamugize, kikanyobera. Niba aribyo wa mugani uri umwere, ariko jye namubonaga muri ya myenda n'igofera bya MRND nkamwangira icyo, kuburyo n'itorero nagiyemo i Nkumba numvaga mwishisha.

9
Djamal 2017-10-06 09:05:49

Rucagu aransetsa,ko wahoze muri bureau central ya MRND ubwo nihe nawe utari mubacurabwenge ba MRND,ESE wabaye muri UNAR hanyuma Kayibanda akugororera kuba s/prefet nurwango bari bafitiye abari kuri UNAR?umurenzaho wera ibijumba.nicyo RPF yakoze irakwihorera naho ubundi u are not clean at all.but ibereho kko wabaye umuhanga Wo gucyeza ingoma zose since 1959 until now??

10
Maria 2017-10-05 21:28:57

IMMANA IKWISHIMIRE URINE GAHUZABANYARWANDA

11
Kumiro 2017-10-05 19:31:57

Hano nadsomye ngo Rucagu yabaye umuyoboke wa UNAR muri 1959 murasimbuka ngo nyuma aba umuyoboke wa MRND.Mujye mumenyako abo mubwira atarinjiji.Hagati ya 59 kugeza muri 1975 yabaye umuyoboke wiki se?

12
john 2017-10-05 19:31:57

uyu musaza ni danger. ubwose ko mbona ashaje haje n'indi ngoma yayirya? ubwose noneho yazatinyuka kuvugako n'iyi batumvikanaga?

13
Brian 2017-10-05 16:34:08

Umusaza Rucagu wabaye indashyikirwa uzabe n'intwali,kuko aho ubutwali bugaragarira nawe wahacanye umucyo,[email protected]

14
Ramazani 2017-10-05 15:48:31

Ngo Rucagu yabaye umuyoboke wa UNAR! Ngo Rucagu yabanye nabi na Parmehutu ku ngoma ya Kayibanda! Ikibazo: Ko Rucagu yagizwe Sous-Préfet ku ngoma ya MDR PARMEHUTU na Perezida Kayibanda byarigushoboka bite atari umurwanashyaka wa Parmehutu???? Kugirwa Sous-Préfet byasabaga kugirirwa icyizere gikomeye cyane no kuba indakemwa muri Parmehutu.

15
Prosper 2017-10-05 15:41:07

Mwiriwe, uyu musaza yakoze umurimo ukomeye, indangagaciro za banyarwanda wongeye kuzitwibutsa ndetse ndagushimira uruhare rwawe mukongera kugarura itorero ryabanyarwanda kandi wujuje inshingano zawe neza, urwanda rukeneye abantu bafite indangagaciro zabanyarwanda.

16
Migambi 2017-10-05 15:39:58

Ngo akarenze umunwa karushya ihamagara! Leta y'ubumwe yababariye Evode nawe izakubabarira humura! Si ngombwa rero guhora wisobanura mu binyamakuru wihimbira imihigo utigeze ucyura, kuko ibyo wakoze kera ntacyo uzabihinduraho ubu. Shimira gusa Imana yaguhaye ubwenge bwo kurya ingoma zose. "Uko zivuze nyamahembe"!

17
Jean 2017-10-05 15:39:57

Uyu musaza koko ni Inararibonye kabisa!

18
John 2017-10-05 15:39:53

Rucagu uragorwa n'ubusa ukuri ntaho guhuriye na reality.

19
rubayita athanase 6464 Forges be 2017-10-05 15:48:31

ukuri guca muziko! : ntigushye: gukoreshe jzabyirebere ho; ,kuberako ari UKURI.Rucagu yakugendeye ho: arabyi bonera...ngo guca muziko ntirugire icyo RUBA (ntirugire icyoruba) NITUGUKORESHE! TWESE HAMWE TUZARWUBAKA.

20
rubayita athanase 6464 Forges be 2017-10-05 15:48:31

ukuri guca muziko! : ntigushye: gukoreshe jzabyirebere ho; ,kuberako ari UKURI.Rucagu yakugendeye ho: arabyi bonera...ngo guca muziko ntirugire icyo RUBA (ntirugire icyoruba) NITUGUKORESHE! TWESE HAMWE TUZARWUBAKA.

1