Comment title

1  

1
Kamina 2017-10-07 11:42:57

Guhatira abana gusenga mu mashuri bihabanye n'ibyo itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda riteganya. Gusenga ni ningombwa kandi ni byiza ; uwo muco nutorezwe mu muryango abana babishaka bawukomereze mu mashuri ariko bitabaye itegeko. Jyewe mfite ubuhamya ku byambayeho mu myaka ya za 80 niga mu ba shariti i Butare aho natotejwe n'abafurere bampatira guhindura idini bimviramo kuhava njya kwiga ahandi ntakaza umwaka wose. Dutandukanye ibintu rwose kandi Minister wibuke ko warahiriye kubaha itegeko nshinga n'andi mategeko.

2
Pierre 2017-10-06 12:40:36

Gusenga ni ingenzi mu mikurire y'abana bacu. Umuntu wumva abana be bazabigisha gusenga uko atabishaka, inama namuha ni ukubavana aho hantu kuko wasanga uburere bamuha bazabangamira ubwo amuha. Erega abana bahabwa uburere bashingiye kuri gahunda ya leta ariko na guhunda y'ikigo iba irimo. Uwibwira ko umwana wize mu kibikira abwirwa bimwe n'uwize kwa cheick yaba yibeshta rwose. Ubwo rero abana bacu nibatozwe gusenga bizabafasha. Science sans concience...

3
Fujy 2017-10-06 12:52:26

Iki n'igitekerezo cyiza cyane! Amasomo abanzarizwa n'isengesho ni sawa! Byaratureze ,Imana idufasha turiga turakurikira kandi tuvamo abagore, n'abagabo barezwe neza.

4
davis 2017-10-06 08:41:37

Ndabona hari abarwanya gusenga. Ariko gusenga uko wasenga kose usenga Imana yo Mu ijuru yo ubwayo irakuyobora. Bantu mukuze mufite uburere nindangagaciro mwahawe naho mwize. Kabone nubwo mwaba mwarahinduye amadini. Uyu munsi urubyiruko rwiganjemo abafata ibiyobyabwenge , ubusanbanyi n'ibindi kubera kudatinya Imana . kandi mumenye ko ababyeyi benshi nta umwanya babonera abana nabo nkuko abarimu babana n'abanyeshuri. Imana ntigendera Ku manini uko wayita kose n'uko wayifata kose. Izahora ari Imana. Ariko nkabantu twakora icyo Yesu yadusabye Mu isengesho yatwigishije.NGO dawe Uri Mu ijuru. Ubwami bwawe buze. Duharanire kubaka ubwami bw'Imana. Izahora ari Imana uko wabifata kose.

5
Kaka 2017-10-05 20:07:33

Wabaretse se bakinyuraguramo. Uretse ikibazo bafite cya funding, ariko bigaragara ko MIMEDUC ikoramo abanatu badashoboye gutekereza ku rwego rw'igihugu cy'abantu million 12.

6
Tunga 2017-10-05 20:07:33

ubu ibibazo biri muri mineduc ikibabaje mwabonye nugutangiza isengesho amasomo ?? Please mwafunguye amakaminuza mwafunze ko abanyeshuli baheze mugihirahiro UR ko yagaragaje ireme rike yo ko itarafungwa byaba bigezehe ifungwa dutegereje ko nayo ifungwa, bo barabyimerera ubwo nahanyu naho isengesho sicyo kibazo rwose

7
LM 2017-10-05 15:39:49

Isengesho mbere yo gutangira amasomo ni ingirakamaro. Nuko nuko Bwana State Minister Isaac Munyakazi.

8
Watu 2017-10-05 15:41:07

Mwari mwaratinze ahubwo.

9
john 2017-10-05 15:48:31

nonese abana bose biga ku kigo bahuje imyemerere y'idini kuburyo basenga kimwe? ikindi idini rizahabwa uwo mwanya n'irya nyiri kigo? ku bana badashaka gusenga bazahabwa uburenganzira bwabo gute? niharamuka habonetse abana hashaka gusenga mu buryo bwa kinyarwanda gakondo uretse ubwo twazaniwe n'abakoloni nawe azemererwa gusenga?

10
antoine 2017-10-05 15:48:31

birakwiye gusenga bifasha twese haba abarimu ndetse nabanyeshuri sinibyo gusa ahubwo binafasha abarezi kubashyira hamwe nibwo security yabo iba yoroshye kurenza uko baba batatanye mbere yamasomo

11
John 2017-10-05 21:13:26

Ariko se harya Constitution y'u Rwanda ntivuga ko tugendera ku mahame ya laïc? Iri sengesho se rizayoborwa na nde: padiri, pastoro, sheikh? Hanyuma se abana badafite idini babarizwamo bizagenda bite? Ministre se afite ikihe kimenyetso ko abana bavuga isengesho aribo bakura babereye umuryango nyarwanda kuba yarabikoze ntibivuga ko abatabikoze batakuranye uburere bwiza. Pls ntabwo u Rwanda ari une république igendera ku madini

12
Hamisi 2017-10-05 15:58:47

Gusenga si bibi ariko kubivanga na gahunda zo kwiga ndumva bikocamye. Ntabwo washora mu bana amasengesho aho gutangira kwiga noneho ahubwo bakazageza ubwo bumva gusenga icyo ari cyo. Byaba bibaye nka byabindi bya kera wasangaga politique na religion ari mixed up. Iyo idee ni FAUX in my opinion

13
KABAKA Andrew 2017-10-05 21:13:23

Inyandiko igenewe Minister Isaac Munyakazi. GUSENGA ni byiza kandi ni itegeko ry'imana.Ariko ndasaba Minister kwitondera ibi byo gutegeka abana bacu gusenga mbere y'amasomo.Kuba abantu tujya mu madini atandukanye,byerekana ko hari ikibazo gikomeye.Bamwe basenga imana yitwa YESU,abandi bagasenga imana yitwa Yehova,abandi bagasenga UBUTATU bita ngo ni amayobera,etc...Ndagirango nibutse Minister icyo Bible ivuga ku gusenga.Nubwo amadini yose avuga imana,Bible yerekana neza ko imana itemera amadini yose.YESU aza hano ku isi,yahasanze AMADINI menshi cyane.Ariko ntabwo yavuze ngo "byose ni ugusenga".Yavuze ko imana itumva abantu basenga banyuranya n'ibyo Bible ivuga (Matayo 15:9).Niyo mpamvu ba PAWULO ,PETERO na YOHANA bavuye mu idini y'Abafarisayo.Nyamara Abafarisayo basengaga imana cyane,ariko ntibumve.Kubera ko basengaga mu buryo bunyuranye na Bible.YESU yavuze ko imana itumva abanyabyaha banga kwihana (Yohana 9:31).Bible yerekana neza ko abantu batemera ko YESU ari umwana w'imana wadupfiriye,imana itabemera (Yohana 3:16). Muli abo batabyemera,harimo Abaslamu.Ni gute rero umwana wanjye azajya kwifatanya GUSENGA n'Abaslamu? Ni gute umwana wanjye azajya gusengana n'umuntu usenga imana y'ubutatu: Imana Data,Imana mwana n'imana mwuka wera??? Ni gute umwana wanjye azajya kwifatanya n'abantu basenga imana YESU, mu gihe YESU ubwe yatubujije kumusenga,ahubwo akatubwira ko "tugomba gusenga SE wenyine"??? Byisomere muli Matayo 4:10. YESU ubwe yivugiye ko "imana imuruta" (Yohana 14:28).Nta na rimwe Abigishwa be bamusenze.Ahubwo bafataga YESU nk'UMUGARAGU w'imana (Ibyakozwe 3:13),bakamufata nk'IKIREMWA cya mbere cy'imana,the first born of all creations nkuko tubisoma muli Colossians 1:15.Kuki se YESU atemeye AMADINI yose yasanze ku isi,ahubwo agasaba abantu kuza mu idini ye yitwaga "INZIRA" (Ibyakozwe 9:2),nyuma yaje kwitwa "Abakristu" (Ibyakozwe 11:26). Bible yerekana ko Abakristu nyakuri muli iki gihe ari bake cyane (Matayo 7:13,14). Kubera iyo mpamvu,ndasaba Minister yuko adategeka abana bacu gusengera aho babonye,kuko bava iwacu bamaze gusenga mu buryo imana yemera.Ndibutsa Minister yuko imana itumva abantu bose basenga nkuko namweretse imirongo ya Bible ibisobanura.Kuvuga ijambo Imana ntibihagije.Mbaye ngushimiye.

14
Ndimbanyi Anatole 2017-10-05 15:58:24

Ibi ko biri bunyurane na rya hame rya Leta laique itagendera ku ihame ry'idini na rimwe H.E yigeze gusobanura avuga ukuntu ijambo Imana ritari ngombwa ko rigaragara mu itegeko nshinga rivuguruye?? Tuvuge ko mu mashuri haba harimo abana bari mu madini atandukanye: bazabigenza gute ngo uburenganzira bwa buri wese ntibubangamirwe Minister??

15
Greuc 2017-10-05 16:34:08

Ariko, ko mu Rwanda dufite imyemerere itandukanye, kandi ubwo bubasha mutanze bwo gusenga mbere y'amasomo bukaba budashobora gutanga uburenganzira kuri buri mwana ngo asenge mu buryo bujyanye n'imyemerere ye cyangwa y'umuryango akomokamo, mwaretse iyo programme igakomeza kuba "libre choix" kuko uburyo abantu bibonamo Imana buratandukanye so sinumva uburyo Ministre runaka yashyiraho uburyo bw'imisengere kandi butazanogera buri wese. Murakoze

16
Ukuri 2017-10-05 16:17:44

good idea👍👍👍 Tujye tureka kwirenfagiza umuremyi. Tumushyire imbere muri byose

17
pn 2017-10-05 16:17:32

Byiza cyane rwose. Mukomereze aho.

18
Desire 2017-10-22 07:57:35

Gewe ndumunyeshuri wiga murwunge rwamashuri rwa camp kanombe ndashimira minister nukuri uyu muco wogusenga nibawushyiremo imbaraga kuko bihindura abanyeshuri benshi twe turabikora ndanashimira abarezi bacu baduha uwo mwanya

1