Comment title

1  

1
Bimawuwa 2017-10-07 11:42:57

Njye ndi president ntabwo abayobozi bakora amafuti najya mbahindura gusa ahubwo no kubafunga bijye bibageraho. nkubu ni gute abayobozi bakora amakosa nkayo yo gukorana na baskoro,baba babikanze ko ari abera ntabwo babiba. kuki mutagenda mu ruganda mwenyine nki gihugu mugakora komande ibinti biri offical mukabona kujya mugurana nabo ahu kunyura ku muntu.abateka mutwe nyine barabatekeye. mwahuye na bazungu bakuriye muri Nigeria ubwo babarebera izuba . muri njiji cyane banyafirika rwose.

2
Fulgence 2017-10-06 18:22:58

Rwanda urarika koko!!!Naho abanyarwanda twari amabuye. Uwabarura ayo mafranga agendera mu mpande zose nta munyarwanda wakongera kwishyura umusoro w,impfabusa. KukI mudaha amasoko abanyarwanda bakajya kuzana iyo miti nk,ibindi bicuruzwa byose. Murumva icyo ari igisubizo cy,umuntu wageze mu ishuri? ??

3
manzi 2017-10-06 18:51:38

sibomana wabikigoryi ngo batazakuroga se inkingo zosw mukoresha zivahe se disi nyabusa

4
kagabo pierre 2017-10-06 19:08:24

Kuki bataka garantie bancaire? Ibyo se bibaho byo kwishyura gutyo gusa. None se banze credoc. Genda Africa waribwa. Wagira ngo batumanaho bati hariya hari indangare zo kurya.

5
Medicale 2017-10-06 15:18:19

@Sibomana, wowe uri aho uri mubyo kuroga naho ibifi byamaze gukuramo ayabyo. Yewe uwakuroze we ntiyakarabye. Guha company million 80 frw yarangiza ikagusubizamo 40 nayo igatwara 40, hanyuma dossier ikanyerezwa urumva ari ibintu bikomeye ! Ubu se urumva umuntu yaherana frw ya Leta imyaka 8 yose bigashoboka itaramukurikirana !

6
Rwanda 2017-10-06 14:33:26

Ikigaragara ni uko nta bushishozi mushiramo mugutanga amasoko iyo mugura imiti maze bikarangira mwambuwe.genda Rda warakubititse...

7
Xaverine 2017-10-07 11:53:59

Ariko MPPD we, Ukomeje kwangiza umutungo wa leta bitewe nimikorere yawe itari myiza. Nigute wafata umuyobozi wize finance ngo ayobore ikigo cyimiti nta nubumenyi afite nabucye kubijyanye na management yimiti. Kandi hari abafite ubwo bumenyi Pharmacist and Management bahari. Nigute wafata umuntu wize biology gusa ngo nayobore warehouse kandi bizwi neza ko adafite ubumenyi ntanahandi yigeze abikora, ikindi kigaragara muri MPPD amakuru usanga ahera mubayozi bo hejuru ntamanuke ngo agere mubakozi kandi aribo moteur ya organization. Imikorere yabo mibi no kubeshya nibyo bituma ababyeyi birirwa imbere ya PAC bisobanura kumakosa yakozwe nabandi. PAC mubanze muhindure ubuyobozi mushyireho abantu bafite ubunararibonye murebe ko MPPD idahinduka ikigo gifitiye akamaro banyarwanda. Ibyingezi PAC ikwiye kureba 1. MPPD ifite uburenganzira bukomeye nta kigo nderabuzima cyangwa District Pharmacy nimwe yemerewe kugura imiti ahandi MPPD itayihaye uburenganzira. Ese aho abo bajyayo babona byibuze 10% yibyo bashaka? Ndabaza PAC? 2. PAC, ese ko MPPD icuruza abakozi bayo bahembwa muri revenue za MPPD? ese niba amafaranga aturuka mungengo yimari yabanyarwanda iki kibazo muzagikemura gute? 3. PAC we? Ese ko numvise muri gushaka kuyifatanya na District Pharmacy aho wenda iyo nyigo mwaba mwarayikoze neza? numva ngo itegeko rigeze muri parlement ngo risinywe, muri management twizeko ikigo gikora neza udashobora kugisenyera mu kigo gikora nabi ahubwo ufata cya kigo gikora nabi ukagisenyera mu gikora neza! Ariko birumvikana ko MPPD mutayisenyera muri District Pharmacy, Nkuko muri kubitegura ngo muyihe autonomie mwayiha nigihe mukabanza mukareba ko byabibazo byakemutse. 4. District Pharmacy nabamenyeshaga ko ikora neza ku kigero cya 99% mukubonera imiti abanyarwanda mugihe MPPD itarenza 20%, Mwibaze namwe ibyo muri gukora? 5. Mperuka kumva ngo hagendewe ko umuti ugera kumuturage uhenze, byibuze uraboneka nimusenya izo District Pharmacy imiti ntiboneke muzabigenza Mute? 6. Muzajye kureba ikibazo cyimiti iba yaje ihenze kurusha iyindi ugasanga haguzwe umuti ufite igiciro inshuro 20 zicyari gisanzwe, iyo yose ipfira muri warehouse za MPPD. 7. PAC we? Mwegereye abafatanya bikorwa ba MPPD ngo mumenye uburyo MPPD ibahamagara ngo baze gutora imiti igiye kuba expire kandi bari barayisabye bakababwira ko idahari. nyuma bakabahamagara igiye gupfa. 8. Ngaho supply company za baringa baha amasoko. byibuze twazafashe umwanya tugakora urugendo shuli ku nganda zikora imiti tukaba aribo tugirana amasezerano. Procurement issue? 9. PAC mwaba mwaramenye impamvu MPPD itabasha kubonera amavuriro imiti yayindi twita medicament essentielle, Byaba biterwa niki? Ariko wajya mumujyi ugasanga muri Private iyo miti irahar! ikibazo muzakigeho Reka ndekere aho ariko ndizera ko PAC nkuko isanzwe icukumbura nigerayo izabona byinshi Twite kubanyarwanda nkuko Umuyobozi wacu abidushishikariza kandi aba yaduhaye byose tukamutenguha Murakoze

8
Sibomana Deogracias 2017-10-06 12:51:57

Ariko Mujye munabibazaho impamvu bagumana imiti! Batazanaturoga Rwose! Muramenye rwose.

1