Comment title

1  

1
Ngenzi 2017-10-13 08:35:35

Courage Nema ufite ijwi ryiza, iyi ni intangiriro nziza mu rugendo rwawe

2
X Factor 2017-10-13 08:33:43

Abanenga uyu mwana ubanza batazi icyo muzika aricyo. Njye namwumvise bwa mbere mu gitaramo cya Ben, afite ijwi niba nibuka neza yari muri PGGSS. Kuvuga ko indirimbo atari nziza biterwa n'uwumva kandi kuba ari umutangizi muri muzika ntidukwiye kubimuvebera. Ibyiza biri imbere mureke tumutere ingabo mu bitugu azabikora

3
RFB 2017-10-12 21:47:24

Neema rwose ku ijwi urashoboye, ariko kwandika byo wapiiii... gerageza ushake abantu bagufasha ku myandikire, ubonye n'abagukorera melody ubundi Nicolas we si Producer mubi, nta kabuza watera imbere cyane mu gihe gito!! Keep it up girl

4
Seti 2017-10-12 13:25:23

nange iyindirimbo irantunguye bitewe nuko nzi Neema rwose message iri muriyi ndirimbo ntambaraga ifite gusa ntucike intege ahubwo utangire wiyegereze abantu bazi imyandikire yindirimbo bagufashepe ntuzigere wumvako ko wihagije wenyine

5
WW 2017-10-12 10:08:34

Cyakora nanjye si iyi ndirimbo ya Neema numvaga yaba iya mbere, Akenshi iyi isohoka ari nk'iya cumi. umuntu utangiye umuziki asabwa gutangirana Lyrics iri strong ituma abantu batazibagirwa message. reba nk'indirimbo "Magorwa" ya dream boys mu by'ukuri si nziza mu miririmbire (bambabarire si ukuyinenga kuko indirimbo ubwayo narayikunze) ariko message was like woow!!! nta n'umwe itakoraga ku mutima. Ijwi urarifite, injyana yose urayishoboye mbese imbaraga zawe hano mu Rwanda zirihariye, ariko message niyo iri bugukure mu ba back-up singers ikugire super star. Take some time ndi umufana wawe nibura iya kabiri ize idukosora. However, iyi njyana waririmbye nyikunda kubi. Komereza aho mukobwa mwiza.

6
kk 2017-10-11 22:02:33

Mbaye decu kabisa uyumwana wumukobwa atanze ikintu ntari mutegerejeho. Abahanzi babanyarwanda bafite ikibazo mumuhimbire yindirimbo. Sinibaza ukuntu umuntu aririmba indirimbo yabandi kurusha nanyirayo ariko yakora iye ikaba mbi. Hari ikintu abahanzi bacu batarunva. Music igizwe nibintu bitatu habuzemo nakimwe music ihita ipfa aribyo biba kubiwacu. 1. Music ni message 2. Injyana 3. Imicurangire. Abahanzi bacu baduha amagambo adakomeye adafite uburyohe adafite icyo amariye uyumva. Baduha injyana itajyanye nibikenewe kwisoko. Inama natanga kuruyumukobwa nabandi bahanzi bafite amajwi meza nuko bashaka abanditsi beza ikindi bagashaka nabakorera injyana ndavuga kubahimbira kuko kugira ijwi ryiza ntibisobanuye kwandika neza cg huhimba neza. So my sister neema nkunda ijwi ryawe ukeneye abantu babiri ngo ukore ibitangaza umwanditsi numuhimbwi ugakora wowe akazi ko kuririmba gusa. Si no rien.

1