Comment title

1  

1
yes 2017-10-15 19:12:02

kariya gace kabamo udukobwa duhorana umuriro ukomeye dukunda ibintu kusha abakuru ntampamvu yokutadukubita inda birakwiye ntawimana nahabonye kereka utamuterese

2
Phocas 2017-10-13 12:47:15

Ahaa is, irashaje pe ariko buriya ntihaba hari uburanga re kubabyeyi batabaganiriza kumyororokere nimyifatire.

3
fatuma 2017-10-13 10:32:00

Bisigaye bikabije urwanda rwose nta mudugudu wabona utarimo umukobwa utwite,kubera aya materefone bagerageje kubirwanya biranga bafunga uwateyeumukobwa inda uri munsi yimyaka 18 babona bakora ubusa ,bazashyireho ibihembo uzajya ageza imyaka 18 adatwaye Inda bazajye bamuhemba aho rwose babicikaho naho reta ntako itagize

4
Denys 2017-10-13 10:39:44

Mubihugu byateye imbere icyo bitaho si imyaka cyangwa gutwara izindaro. Kuribo gukora imibonano mpuzabitsina hagati abana bakibyiruka kubandi uhereye kumyaka 14 kuzamura bifatwa nko kwitoza cyaneko nimihindagurikire y'ubuzima bwimyororokere iba itaboroheye. Igikorwa cyambere ni ukubigisha kwirinda gusama hakoreshejwe agakingirizo, kwigishwa indwara bashobora kwanduriramo, kimwe no kubivuga hakirikare kuwacitswe agasama. Igikorwa cyo gukuramo inda zaje zitateganijwe kimwe no guhabwa service zijyanye no kuringaniza urubyaro nduziko kuribo ari ukwirinda gusama, ibyo ni ibintu byigishirizwa mumashuri. Gusa dukurikije umuco wiwacu birabangamye. Arikose kumva abana babakobwa barenga 900 batwaye inda zindaro mugihe kigera kumwaka umwe bitubwira iki? Nonese abatarazitwara bakora imibonano bangana iki? Nonese nibimara kugaragarako baziterwa nabo bari mukigero kimwe umuti uzaba uwuhe? Numva ikihutirwa si ugufunga abazibateye kuko uzashiraho uwo mukono bazahera kumwanawe wumusore ukibyiruka. Turebe ikizitera. Urugero natanga ni ikoranabuhanga ritajyanye n'umuco wacu. Ikindi hari imyifatire ya bakuru babo. Kwambara Bikini nibindi bimaze kuba ibigezweho. Imyambarire yubu igaragaza uko umuntu yavutse kandi ari mukigero cyabatangiye gukura. Birasaba ubushishozi mudakomeza gufunga abazibatera kandi ibikurura ubusambanyi bihari binabonekera buri wese. Reka nere kubitsinda, abagore muraturangaza kuburyo bukomeye. Nimubyigeho kuko uwiba ahetse aba yigisha uwo mumugongo.

5
patti 2017-10-12 22:21:09

Inshingano z'ababyeyi zaragabanutse kubera ubukene bigatuma abana benshi b'abakobwa bashaka kujyana n'igihe( atunga smart phone nkabandi bose, aca ukubiri no kugenda n'amaguru kubera umwiryo ngo aratega moto yaburi kanya, kujya mu bitaramo bagashesha urumeza babonye abahanzi kabuhariwe mugutera inda baririmba ..) ibi byose ni intandaro zizi nda zidateganyijwe

6
Nyundo 2017-10-12 21:47:46

Iki kibazo tugihagurukire kuboryo buhambaye.kd ndasaba leta gukaza ibihano kuri ubu buhemu bukorerwa ab'abangavu. Biteye agahinda pe.

7
Patty 2017-10-12 22:12:34

Iki kibazo nikidashakirwa umuti vuba, ubutaha bazikuba inshuro irenze imwe. Dore nawe muri bino bitaramo bya airtel abakobwa bakiri bato bari kurwarira indege abahanzi mbese bagashesha urumeza pe, bagakira aruko babakorakoye. Niyo mpamvu ababyeyi bagomba kuzirikana no gusubira kunshingano zabo zo kurera. Ikindi kandi ikibazo kikaba icyaburi wese muguhangana nabatera ndetse nabaterwa inda zitateganyijwe

8
Ntore 2017-10-12 13:14:24

Muri bariya bana batarageza kU myaka 18, mwatubwira muri bo abo abazibateye bafashwe bagakurikiranwa ? Kuko uwateye inda umwana uri munsi y'imyaka 18 agomba kubihanirwa. Kuvuga gusa ngo hakorwe ubukangurambaga kandi abakoze ibyaha badahanwa nta musaruro uhagije bizatanga.

9
Shema Olivier 2017-10-13 10:54:51

@Kiiza, ntabwo nemeranya nawe ku bintu bimwe na bimwe mu byo wanditse. 1. Abakobwa batwara inda imburagihe ni IBICUCU, ubisubiremo ngo ni IBICUCU. Umuntu ugira ubwenge akora ikintu abanje gutekereza ku ngaruka zacyo. 2. Umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuka aba ari umwana, agomba rero kurindwa no kurengerwa na buri wese. Umwana w’umukobwa utwite atarageza ku myaka 18 ni victim y’uwamuteye inda ku buryo budasubirwaho bityo uwasambanyije uwo mwana agomba kubiryozwa. Niba uwateye iyo nda atarageza ku myaka 18, agomba guhita ajyanwa mu kigo ngororamuco agahabwa uburere ababyeyi be baba barananiwe kumuha. Ababyeyi dukwiye guhagurukira uburere bw’abana tukabatoza umuco wa kirazira no kwiyubaha, kuko ibyo nsigaye mbona mu rubyiruko bintera ubwoba pe.

10
Kk 2017-10-12 13:25:23

Abo baba baziteguye mu bareke ikibazo nugufatwa kungufu

11
Kiiza 2017-10-20 19:01:59

Ariko kuki mukunda gukoresha iyo nvugo ngo " batewe inda!!!"" Uziko wagirango bo ni ibiti cyangwa ibigoryi. Mujye muvana amarangamutima adafite ishingiro aho, hanyuma muvuge ukuri muti " Batwaye inda" Niyo baba abana, ntabwo bivuzeko izo nda bataziterwa n'abandi bana nkabo!! Ikindi ubu ibintu byarahindutse, abo bakobwa ntabwo ari les victimes kuko nabo ubwabo ntiboroshye mugukora imibonano mpuzabitsina. Niba rero batwaye inda, ni imwe mungaruka zijyana no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ni kimwe n'uko bakwanduriramo cyangwa bakanduza abandi indwara, ntabwo rero muzajya muvuga ngo, batewe imitezi itateguwe n'izindi mvugo mwihangishijeho zidafite icyo zivuze. Nihigishwe abana bose, ntakurenzaho ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina, ababyeyi bemere babwire abana babo iby'ibitsina ntakubeshya no kubahoza munsengero ngo nibyo bizabarinda, bababwire bakoreshe udukingirizo, n'aho ibyo bindi mwirirwamo n'utugambo twujemo gushyigikira ibitagenda ntacyo bimaze kandi ni ukumugaza mumutwe abana b'abakobwa. Babwize ukuri, kandi ubagaye, nibwo bazarushaho kwigirira ikizere no kwirinda.

1