Amateka ya Misa ya Papa mu Rwanda, kimwe mu bizaba bigize Pariki y’i Nyandungu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Gashyantare 2018 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Kuva ku itariki 7 kugeza tariki 9 Nzeri 1990, ni iminsi ikomeye mu mateka y’u Rwanda cyane cyane ku bakirisitu ba Kiliziya Gatolika.

Muri iyo minsi nibwo uwari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Yohani Pwaulo II yagendereye u Rwanda, akahatanga ubutumwa butandukanye, anasura ibikorwa bitandukanye.

Nubwo ari uruzinduko rw’amateka, uretse amasuka ari ku Kamonyi, nta handi wabona byoroshye urwibutso rw’ayo mateka.

Icyakora, mu minsi mike ayo mateka azaba ashobora kuboneka cyane cyane ajyanye na Misa Papa yasomeye mu gishanga cya Nyandungu mu mujyi wa Kigali, ku cyumweru tariki ya 9 Nzeri 1990 habura amasaha make ngo asoze uruzinduko rwe.

Ayo mateka azaba agaragara mu busitani bwitiriwe Papa (Pope Garden) buzaba ari kimwe mu bigize Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije (Nyandungu Eco-Tourism Park) iri gutunganywa mu gishanga cya Nyandungu gikora ku Karere ka Gasabo na Kicukiro.

Umushinga wa miliyari 2.4 Frw wo kubaka iyo pariki watangiye umwaka ushize, bikaba biteganyijwe ko uzaba warangiye mu myaka ibiri.

Umuyobozi w’ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) , Umugwaneza Janet ubwo yasobanuraga ibijyanye n’uwo mushinga kuri uyu wa Gatanu hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga, yavuze ko amateka ajyanye n’uruzinduko rwa Papa mu Rwanda azaba agaragara muri iyo Pariki.

Yagize ati “Mu mwaka wa 1990 Papa muzi ko yaje mu Rwanda.Hari misa yasomeye hano, ayo ni amateka rero , turashaka ko ayo mateka ahaguma. Muri iyi pariki rero hazaba harimo igice cyitiriwe ubusitani bwa Papa.”

Mugwaneza yavuze ko bari kuganira n’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda kugira ngo ubwo busitani buzabe burimo amakuru ahagije ya Misa Papa Yohani Pawulo II yasomeye muri icyo gishanga.

Iki gishanga cya hegitari 134, kiri gutunganywa kugira ngo gisubirane umwimerere wacyo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Kizaba kirimo ibikorwa bitandukanye nk’ibiyaga bito, ibyatsi n’ibiti bihabereye, uburyo bwo gufata amazi ava ku misozi no kuyayungurura n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin yavuze ko ibikorwa byari byubatse muri icyo gishanga byatangiye kwimurwa, abatarabyimura na bo bakaba barahawe igihe ngo babe babirangije.

Yavuze ko ari umushinga witezweho inyungu nyinshi haba mu kubungabunga ibidukikije ndetse no mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Hazashyirwaho uburyo bw’inzira z’amazi kandi buzaba burimo n’ibimera bisanzwe biranga igishanga nk’urukangaga, kugira ngo bibashe gukora za nshingano igishanga cyari gifite zo kudufasha gufata amazi no kuyayungurura. Uyu mushinga uzanadufasha no mu iterambere ry’igihugu kuko ntitugomba kubungabunga ibidukikije gusa ahubwo bigomba no kudufasha mu iterambere.”

Ibikorwa nyaburanga bizashyirwa mu gishanga cya Nyandungu biri mu bya mbere byo ku rwego rwisumbuye bigiye kubakwa mu gihugu habungwabungwa urusobe rw’ibinyabuzima.

Uyu mushinga biteganyijwe ko ushobora kuzinjiza miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’inyungu mu myaka 12, ni ukuvuga miliyoni zisaga 83 buri mwaka.

Uri gukorwa ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera n’aka Kicukiro muri Nyarugunga, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ugaterwa inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe, FONERWA.

Bamwe mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Munyazikwiye Faustin
Umuyobozi wa gahunda mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) , Umugwaneza Janet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza