Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu muganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kamena 2017 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage bo mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu muganda ngarukakwezi aho batunganyije Igishanga cya Nyandungu.

Muri iki gishanga hateguriwe umushinga wo kugihindura ahantu nyaburanga (eco-tourism park), abantu bashobora kuruhukira, gukorera imyidagaduro ndetse bakanahavoma amwe mu mateka yo mu Rwanda rwo hambere.

Uyu mushinga uri muri gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije hagamijwe gukumira iyangizwa ry’ibikorwa bifitiye igihugu akamaro, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo ishingiye ku bidukikije n’ubukerarugendo, uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni 400 (2,413,699,149).

Perezida Kagame agiye ategura ahagiye guterwa igiti
Perezida avomerera igiti kimaze guterwa
Urubyiruko zo mbaraga z'igihugu na rwo rwari rwitabiriye umuganda
Hasobanurwa igishushanyombonera cy'uko igishanga cya Nyandungu kizatunganywa
Umukuru w'Igihugu ageza ijambo ku bitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Kamena 2017
Umuganda wari witabiriwe n'imbaga y'abantu b'ibyiciro bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza