REMA yatangiye kugenzura abacuruzi bapfunyika mu mashashi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Ukwakira 2017 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) gifatanyije na Polisi cyatangiye gukora ubugenzuzi harebwa abacuruzi bo mu Rwanda bagipfunyika ibyo bagurisha mu mashashi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukwakira 2017, nibwo abakozi ba REMA na Polisi y’Igihugu batangiye kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahereye mu Karere ka Gasabo n’aka Nyarugenge aho bagenzuraga abacuruzi bakoresha amashashi.

Nubwo u Rwanda rumaze imyaka icyenda rutoye ndetse runashyize mu bikorwa itegeko ryo guca ikoreshwa ry’amashashi, hari abayinjiza rwihishwa bakanayakoresha ari na yo mpamvu yatumye izi nzego zihaguruka.

Abakoraga ubu bugenzuzi ubwo bageraga mu Karere ka Gasabo basanze hari inzu eshatu zicuruza imigati ziyipfunyika mu mashashi, zihita zicibwa ihazabu y’ibihumbi 300 y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abacuruzi baciriritse bafashwe bo bayatswe bakaganirizwa ku bubi bwayo banasabwa kutongera kuyakoresha.

Uwamahoro Diane utuye ahitwa mu Giporoso we avuga ko bakunda gukoresha amashashi kubera ko ahendutse ugereranyije n’ibindi bipfunyikwamo.

Yagize ati “Nari nayaguze amafaranga 300 Nyabugogo ariko nyiine umuntu ayagura kubera ko aba ahendutse; kuba banyeretse ububi bwayo bakanambabarira ntabwo nzongera gutekereza kuyakoresha na rimwe.”

Itegeko riteganya ko ufashwe akoresha amashashi ahanishwa ihazabu iva ku bihumbi 100 kugeza kuri 500 n’igihano cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri y’igifungo.

Umucuruzi uyafatanywe acibwa amande y’ibihumbi 50 kugeza kuri 300 mu gihe umuturage we acibwa amande kuva ku bihumbi 10 kugeza bihumbi 100.

Umukozi ushinzwe Ubugenzuzi muri REMA, Israel Dufatanye, yabwiye IGIHE ko abantu bose bakwiye kwirinda gukoresha amashashi kubera ko agira ingaruka mbi ku bidukikije.

Yagize ati “Iki gikorwa cyabereye mu gihugu hose kugira ngo turebe niba hakiri abantu bakoresha amashashi kubera ko atemewe kuko abangamira ibidukikije cyane cyane ko iyo yandagaye asiba inzira z’amazi akanatuma adacengera mu butaka ndetse muranabizi ko n’iyo amatungo ayariye apfa.”

Yakomeje asaba abaturage kwirinda gukoresha amashashi bagakoresha ibipfunyikwamo byemewe n’amategeko kubera ko uzajya afatwa azajya abihanirwa.

Iki gikorwa cy’ubugenzuzi bw’abakoresha amashashi cyarangiriye muri Gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge ahakusanyijwe ibicuruzwa byose birimo imigati, amandazi na keke n’ibindi bipfunyitse mu mashashi kugira ngo abakiyakoresha babicikeho.

U Rwanda rwiyemeje guhagarika ikoreshwa ry’amashashi ndetse no kuyinjiza mu gihugu mu 2005, mbere y’uko mu 2008 hashyirwaho itegeko rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa mu gihugu ryayo mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ku rwego mpuzamahanga, ibihugu birimo Bangladesh, Botswana, Israel, n’u Bufaransa nabyo byamaze kwemeza itegeko nk’iri.

Ibyafashwe bipfunyitse mu mashashi byiganjemo imigati
Umukwabu wo kugenzura abakoresha amashashi REMA yawufashijwemo na Polisi
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi muri REMA, Israel Dufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza