Kwamamaza

U Rwanda rwatorewe kuyobora Ikigo giteza imbere umutungo kamere mu Karere

Yanditswe kuya 21-11-2016 saa 13:11' na Marie Ange Mukaneza


U Rwanda rwatorewe kuyobora Ikigo gishinzwe gutunganya amakarita (ajyanye n’iby’ubutaka) no guteza imbere umutungo kamere, Regional Center for Mapping of Resources for Development (RCMRD), aho ruhagarariwe na Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta.

Aya matora yabereye mu nama ya 10 y’Abaminisitiri bashinzwe umutungo kamere mu bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba n’Amajyepfo,iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 21 kugeza ku wa 22 Ugushyingo 2016.

Iyi nama igamije kurebera hamwe akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga ubutaka, hagamijwe guteza imbere ubukungu, kurengera ibidukikije no kugenzura imikoreshereze y’ubutaka mu karere.

Dr Biruta asimbuye kuri uyu mwanya, Minisitiri w’Umutungo Kamere muri Ethiopia, Dr Yinager Desse Belay wawuyoboraga kuva mu 2014.

Inama nk’iyi iterana buri myaka ibiri, akaba ari na bwo hakorwa amatora y’igihugu kigomba kuyobora uyu muryango.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo kamere (RNRA) Dr Emmanuel Nkurunziza, yavuze ko u Rwanda rwinjiye muri RCMRD mu 2013, ibihugu bibarizwamo bikaba bifatanya mu bijyanye no gucunga neza ubutaka.

Ati” U Rwanda duhagaze neza cyane kandi ndibwira yuko ari byinshi natwe dusangiza abaje ahangaha. Icyo twaheraho ni uko umutungo w’ubutaka dufite mu gihugu tuwuzi, twawubaruye ndetse tukanamenya buri muntu n’ubutaka afite.”

Nk’uko akomeza abisobanura kandi u Rwanda rwakoze n’ibindi byinshi birimo n’ububiko bw’amakuru hakorehejwe ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo kumenya nyirumutungo ukoresheje telefoni.

Raporo ya Banki y’isi ku koroshya ishoramari yagaragaje ko mu bijyanye no kwandikisha ubutaka u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa kane ku rwego rw’isi.

Kugeza ubu ibibanza miliyoni 11,3 nizo bimaze kubonerwa ibyangombwa by’ubutaka.

Uyu muryango washyizweho mu 1975, ukaba ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya. Ugizwe n’ibihugu binyamuryango 20 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, birimo Botswana, Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Kenya, Lesotho, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Namibia, u Rwanda, Ibirwa bya Seychelles, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Iyi nama yitabiriwe n'abantu bagera ku 100 baturutse mu bihugu 20
Minisitiri w'Umutungo kamere muri Ethiopia, Dr Yinager Desse Belay
Minisitiri w'Umutungokamere, Dr Vincent Biruta

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved