Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Bugesera baratangaza ko bagiye gushyira mu ntego zabo gahunda y’iterambere barengera ibidukikije, bita no ku mihindagurikire y’ibihe.
Ibyo babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yatanzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA).
Bamaze gusobanurirwa imirongo ngenderwaho yo kurengera ibidukikije abayobozi b’ibanze b’Imirenge igize ako Karere, bagaragaje ibibazo by’ingutu bikurikira : kuba hagaragara imyuzure, amapfa, ibidendezi by’amazi usanga hirya no hino , imiturire idahwitse kandi idashingiye ku gishushanyo mbonera, ibikorwa remezo bidakorewe inyigo nsuzumangaruka ku bidukikije, kutagira uburyo buhamye bwo gukuraho imyanda, ibyo bigatuma abaturage bayitwikira aho biboneye, ibyuka bihumanya bituruka ku ma modoka n’inganda, ubucukuzi bwa za” mine” na “carriere” bwangiza imiterere y’ubutaka, imyuzure ituma inzuzi zisendera bigatuma imvubu ziva mu mazi zikajya kwonera abaturage ndetse n’imiswa irya ibiti byatewe.
Abo bayobozi bakaba barahuguwe kuri politiki iyjanye n ‘ibidukikije, itegeko ngenga ry’ibidukikije, imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zabyo mu Rwanda, ndetse n’amasezerano mpuzamahanga arengera ibidukikije n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu myanzuro yafashwe hari uko imisozi yose yambaye ubusa yaterwaho amashyamba, gucukura imiringoti mu rwego rwo kurwanya isuri, gutunganya ibishanga kandi bigakoreshwa ku buryo bwabugenewe, byibura buri Karere kagacukura ibidamu 5 bifata amazi kakanagira byibura ibigega 150. Hanasabwe ko hakorwa igishushanyo mbonera cya za “Site” zigenewe guturwaho n’izidaturwaho zose zigakoreshwa hakurikijwe ibikorwa byahagenewe.
Asoza ibyo bibaniro, Muligo Godfrey umukozi wo Kigo cy’Igihugu cyo Kurengera Ibidukikije yasabye abitabiriye ibyo biganiro gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka mu Karere ka Rusizi, bisozwa ku ya 30 Gicurasi mu Karere ka Bugesera n’aka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ikigega GEF mu kunganira u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije
14.05.2013 |
|
Nyamagabe : Abangizi b’amashyamba babangamiye ibisi bya Huye
5.05.2013 |
|
Isomo rivuye mu Rwanda, Sénégal mu nzira yo guca amasashi ya Palasitike
29.04.2013 |
|
Inganda z’ibinyobwa muri Afurika ziratungwa agatoki mu gukoresha amazi menshi
26.04.2013 |
|
Guverinoma z’ibihugu hari icyo zisabwa mu ibungabunga ry’Amashyamba
22.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |