Airtel izongera kugeza kuri 70% by’ibikorwa bitanduza ikirere

Yanditswe na
Kuya 15 Werurwe 2012 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Bharti Airtel isosiyete y’itumanaho isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba inateganya gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda mu minsi ya vuba, yatangaje ko mu mwaka wa 2013 izaba yagabanyijeho ikoreshwa ry’amamoteri akoresha amavuta ya peteroli aturukaho ibyotsi byanduza ikirere.
Ubusanzwe iyi sosiyete aho isanzwe ikorerara yakoresha imashini zo mu bwoko bw’uruvange (Hybrid Battery Banks) zikoresha imbaraga zikomoka kumashanyarazi aba yabitswe muri za batiri, ku kigereranyo cya (...)

Bharti Airtel isosiyete y’itumanaho isanzwe ikorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba inateganya gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda mu minsi ya vuba, yatangaje ko mu mwaka wa 2013 izaba yagabanyijeho ikoreshwa ry’amamoteri akoresha amavuta ya peteroli aturukaho ibyotsi byanduza ikirere.

Ubusanzwe iyi sosiyete aho isanzwe ikorerara yakoresha imashini zo mu bwoko bw’uruvange (Hybrid Battery Banks) zikoresha imbaraga zikomoka kumashanyarazi aba yabitswe muri za batiri, ku kigereranyo cya 60% ariko ubu ngubu irateganya ko iki kigereranyo cya 70%, kuko nk’uko yo ibivuga ngo mu gihe cy’umwaka umwe ushize imashini zisohora ibyuka bihumanya ikirere yahoze ikoresha yazigabanyijeho 50%.

Eben Albertyn, Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Bharti Airtel, yavuze ko Airtel iteganya ko ahazaba hari iminara n’ibikorwa byayo hose hazaba hari aya mamashini afasha kutanduza ikirere, kandi hakazajya hakoreshwa amasaha 14 gusa hifashishwa peteroli, naho andi masaha asigaye hakifashishwa ingufu zazigamwe muri batiri. Albertyn yongeraho ko kandi uretse gukoresha ingufuzazigamwe muri batiri izajya inifashisha izituruka ku mirasire y’izuba ndetse n’ituruka ku ngufu z’umuyaga.

Bharti Airtel ivuga ko ubu yamaze gukora byinshi mu rwego gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, kuko kuva mumezi abiri ashize mu gihugu cya Niger aho naho ikorera yahashyize site 105 zikomokaho ingufu z’imirasire y’izuba, bikaba byarafashije kugabanya amasaha amamashini yakoraga akoresha peteroli, kuko ubu ingufu ziva kuri peteroli zikoreshwa amasaha atatu kugeza kuri ane gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza