DRC: Mugaruka wabaye inyeshyamba yahembewe kubungabunga ibinyabuzima muri Pariki ya Virunga

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 Mata 2017 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Rodrigue Mugaruka Katembo wabaye inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahawe igihembo cy’uko yemeye gushyira ubuzima bwe mu kaga arinda urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Pariki ya Virunga ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda.

Pariki ya Virunga ni imwe mu zimaze igihe kinini zo ku mugabane wa Afurika, ibamo ingagi, inzovu n’izindi nyamaswa, ikanabamo umutungo kamere wiganjemo mazutu n’amabuye y’agaciro.

Rodrigue Mugaruka yabwiye CNN ko kurengera ibidukikije muri Virunga ari akazi katoroshye gasaba guheba ubuzima ndetse ko abantu basaga 160 bishwe abandi bagafunga mu buryo butumvikana bazira kurengera ibidukikije.

Mugaruka wabaye inyeshyamba afite imyaka 14 ari mu mitwe itandukanye imyaka umunani; mu myaka 20 ishize ni umwe mu bantu batandatu bahawe igihembo cy’abarinze urusobe rw’inyabuzima cya 2017, gitangwa n’umushinga urengera ibidukikije ku Isi (World Wildlife Fund (WWF).

Nyuma yo kuva mu nyeshyamba, Rodrigue Mugaruka, wakuze n’ubundi akunda kwita ku nyamaswa yaje kubona akazi muri Pariki ya Virunga mu 2003.

Mu 2013, yafunzwe iminsi igera kuri 17 aho avuga ko bishobora kuba byaratewe n’uko mbere y’ifatwa rye yari yaritambitse umushinga wo kubaka umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli muri iyo pariki.

Mugaruka avuga yagiye ahamagarwa n’abantu bamutera ubwoba bamubwira ko yagambaniye igihugu ndetse ko akwiye kwicwa. Yavuze kandi ko abayobozi bo mu gace pariki iherereyemo bashatse kumuha ruswa ya 5000$ [akubye inshuro eshanu umushahara abona ku mwaka] kugira ngo areke abashaka kubaka uwo muyoboro ariko akabatsembera.

Ikindi kandi ngo mu 2014, umuntu witwaje imbunda yarashe umuyobozi mukuru wa pariki witwa Emannuel de Mérode ariko bikekwa ko ariwe yashakaga kwica.

Ibikorwa bye byagarutsweho muri Film mbarankuru yitwa ‘Virunga’ yakozwe na Hollywood aho we na mugenzi we André Bauma, Emmanuel du Merode n’umunyamakuru w’Umufaransa ukora inkuru zicukumbuye witwa Mélanie Gouby igaragaza uruhare bagize mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Virunga.

Yongeye kuvugwa cyane kandi ubwo mu 2014 hahagarikwaga ikompanyi y’Abongereza yitwa SOCO yari yarahawe icyemezo na Leta cyo gucukura Peteroli muri iyo pariki mu buryo bunyuranije n’amasazerano ya Loni agenga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu 2015 Rodrigue Mugaruka yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Pariki y’Igihugu yitwa Upemba iherereye mu Majyepfo ya Congo naho yahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo abantu bazaga gucukura amabuye y’agaciro na ba rushimusi. Icyo gihe inyeshyamba zigabije ako gace ariko akomeza kurwana ku binyabuzima byo muri iyo Pariki.

Rodrigue Mugaruka Katembo yabaye inyeshyamba imyaka 14
Mugaruka akiva mu ishyamba yarengeye ibinyabuzima muri Pariki ya Virunga aranabifungirwa
Yarwanyije ba Rushimusi b'inyamaswa zirimo n'ingagi ziba muri iyo pariki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza