Hashyizweho itsinda rikurikirana ubucukuzi bukorerwa muri Pariki ya Gishwati-Mukura

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Werurwe 2016 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurushaho kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu bice byegereye Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, hashyizweho Itsinda ry’impuguke rizakurikirana ubucukuzi muri aka gace ndetse rikanashyiraho ingamba z’uburyo bwakorwa mu buryo butangiza ibidukikije.

Iri tsinda rifite inshingano zo guteza imbere ubucukuzi bukurikiza amategeko kandi butangiza ibidukikije, ndetse rikanashakira umuti ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakuriza amategeko bukorerwa mu ishyamba rya Mukura.

Iri tsinda ryatangiye imirimo yaryo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2016, mu nama yaryo ya mbere yabereye ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA).

Abagize iri tsinda ni impuguke mu bijyanye n’ubucukuzi no kubungabunga ibidukikije zo mu bigo bya Leta, Minisiteri, Amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ndetse n’abahagarariye inzego zishinzwe umutekano n’ iz’ibanze.

Ishyamba rya Mukura, by’umwihariko, ribangamiwe cyane n’ubucukuzi butemewe burikorerwamo, bigatuma ibiti n’ibindi binyabuzima biririmo byangirika.

Ageza ijambo ku bagize iri tsinda, Umuyobozi Mukuru wa REMA Dr. Rose Mukankomeje yagize ati "Ubucukuzi bufite akamaro ariko ni ngombwa ko bukorwa mu buryo bwiza kandi butangiza ibidukikije. Iyo bukozwe nabi bubangamira abandi kandi bugateza ingaruka mbi zikomeye.Iri tsinda ryashyizweho kuko hari ikibazo gihari twifuza gukemura. Turashaka gukorera hamwe tugashakira umuti ibibazo bihari ".

Dr. Mukankomeje yongeyeho ko kuba amashyamba ya Gishwati na Mukura yagizwe pariki y’Igihugu, umuntu wese ukorera ibikorwa bitemewe muri iyi pariki azahanwa hakurikijwe amategeko.

Mu kwezi gushize, Leta y’u Rwanda yatangaje itegeko rishyiraho Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura, iyi ikaba ibaye Pariki ya kane nyuma ya Nyungwe, Ibirunga n’Akagera.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura igizwe n’icyanya cya Gishwati gifite ubuso bungana na hegitari 1 570, n’icyanya cya Mukura gifite ubuso bungana na hegitari 1 988.

Amashyamba ya Gishwati na Mukura azwiho kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima birimo inkende, inguge ndetse n’ibindi binyabuzima byo mu ishyamba. Iri shyamba kandi ribarizwamo ubwoko busaga 60 bw’ibiti, birimo ibiti gakondo ndetse n’amoko atandukanye y’imigano.

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza