Ibibazo bishamikiye ku ikoreshwa ry’ikibaya cya Nil bigiye gucocerwa i Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Ukwakira 2017 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Ba Minisitiri bafite amazi mu nshingano, ibigo byita ku bidukikije, abayobozi mu nzego za leta n’abikorera, bagiye guhurira i Kigali biga uburyo buhamye bwo kubungabunga ikibaya cya Nil, bijyanye n’ibibazo bicyugarije birimo ibikorwa bya muntu n’imihindagurikire y’ibihe.

Ikibaya cya Nil kibarizwamo hafi 25% by’abaturage ba Afurika n’ubutaka bungana na 10% by’uburi kuri uyu mugabane, urwo ruzi rukaba rugenda ruba igicumbi cy’ishoramari rikomeye nubwo ibihugu bitaribona kimwe.

Kuva kuri uyu wa 23-25 Ukwakira 2017, abagera kuri 500 baturutse mu bihugu 10 bihurira ku kibaya cya Nil bazakoranira muri Kigali Convention Centre, barimo abo mu nzego za leta n’abikorera, basuzuma ubufatanye bukwiye mu kwita kuri icyo kibaya.

Umuyobozi wa Nile Basin Initiative (NBI), Eng Innocent Ntabana, yabwiye itangazamakuru ko iki kibaya gifite imbogamizi nyinshi, ku buryo hakenewe uburyo buhamye bwo kukibungabunga.

Yagize ati “Icya mbere ni uko nubwo ari umugezi munini, muremure, ntabwo ufite amazi menshi iyo ugereranyije n’indi migezi haba hano muri Afurika cyangwa ku isi. Ni ukuvuga rero ngo hari ikibazo cy’amazi, tudakoreye hamwe ashobora kutazahaza ibikorwa bigenda bigaragara cyangwa se ukuntu amazi akenerwa mu bihugu bihurira kuri iki kibaya, kubera ko uko umubare w’abaturage biyongera birasaba amazi menshi yo gukoresha.”

“Birasaba amazi yo gutanga amashanyarazi, amazi yo guteza imbere ubuhinzi, ndetse n’ibidukikije ubwabyo kugira ngo hagume hari amazi ari mu kibaya, ni ikindi kiba gikenewe.”

Ibyo ngo bigaragaza ko ibihugu bikwiye gukorera hamwe ngo birebe imbere uko amazi ashobora kuzaba make bitewe n’uko umubare w’abaturage wiyongera n’ibyo bakenera bikiyongera.

Yakomeje agira ati “Ikindi uretse ko amazi ashobora kuzaba make bitewe n’uko umubare w’abaturage wiyongera, ihindagurika ry’ibihe naryo riragaragaza ko rishobora gutuma ayo mazi agabanuka. Bizaba biteye gute? Ni ibindi biganiro na byo bizatangwa, bakareba ngo ese ibi bihugu byagerageza gute guhangana n’iryo hindagurika ry’ibihe kugira ngo amazi akomeze kuboneka mu kibaya.”

Imbogamizi zihariye ku bihugu

Abahanga bagaragaje ko Nil idahari Misiri yakwisanga ari ubutayu, nayo ikaba ikomeje gutsimbarara ku mikoreshereze y’amazi y’uyu mugezi.

Mu 2010 nibwo Misiri yivanye muri NBI ubwo ibihugu byari bimaze gusinyana amasezerano yo kubyaza umusaruro umugezi wa Nil (Cooperative Framework Agreement, CFA), Misiri yanga kuyasinya ivuga ko hari ingingo zitandukanye n’amasezerano yari amaze imyaka agenderwaho.

Yavugaga ko harimo ingingo zinyuranye n’amasezerano yo mu 1929 yanditswe n’Abongereza yayihaga uburenganzira buruta ubw’ibindi bihugu ku ikoreshwa rya Nil mu mishinga itandukanye, byo bikavuga ko ari “amasezerano yemejwe mu gihe cy’ubukoloni kandi bamwe bataranakolonijwe n’Abongereza”.

Ntabana yakomeje agira ati “Hari ibindi bibazo birebana n’imikoranire, ariko ngirango hazaganirwa ingero nziza zigenda zoboneka mu bindi bihugu cyangwa ku bindi bibaya muri Afurika no ku yindi migezi ku isi n’ukuntu ikibaya cya Nil na cyo cyabigiraho mu gutunganya imicungire yacyo mu bufatanye bw’ibihugu bikigize.”

“Hari ibigeragezwa nko kuba twashyiraho amasezerano, ni ibintu bifata umwanya ariko umunsi umwe ibihugu bizabasha kwemeranya ku masezerano amwe. Biri gutinda, ariko ntabwo bitangaje kuba byafata umwanya. Icyo tuzi ni uko hagati aho inzego ziri gukora zifasha ibihugu kandi gusinya ntabwo ari ikintu gitangaje, ubufatanye bushobora kuba bukorwa mu bundi buryo, ibihugu bikazagera aho byemeranya kuri gahunda izaza ishyigikira ibimaze iminsi bikorwa.”

Misiri nayo yatumiwe muri iyi nama, nka kimwe mu bihugu 10 bihurira ku kibaya cya Nil.

Abayobozi b’ibihugu bya Afurika bakomeje gushakira hamwe umuti ku bibazo ku ruzi rwa Nil, mu 2015 Misiri, Sudani na Ethiopie bikaba byarabashije kumvikana ku masezerano y’ubufatanye, ari na ko Ethiopie ikomeza umushinga wo kubaka urugomero rwa Great Ethiopian Renaissance Dam.

Misiri ivuga ko rushobora gutuma abaturage bayo babura amazi ahagije, mu gihe Ethiopie yavugaga ko abaturage bayo bakeneye amashanyarazi, ndetse iza gushyigikirwa n’ibindi bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya n’u Burundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza