Ihurizo mu gusezerera amabati ya ‘asbestos’ ku nyubako za Leta n’iz’amadini mu Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Ugushyingo 2017 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hashize imyaka itanu Leta ifashe umwanzuro wo guca amabati ya ‘Asbestos’ mu Rwanda kubera ingaruka mbi agira ku buzima bwa muntu, Ikigo cy’igishugu gishinzwe imyubakire cyatangaje ko kugeza ubu aho bimaze kubahirizwa ari kimwe cya kabiri cy’ayagombaga gukurwaho.

Isakaro rya ‘asbestos” ryakoreshejwe cyane ku nyubako zo hambere byatangajwe ko rigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu nko kumutera indwara zidakira nka kanseri y’ibihaha n’izindi.

Inzu zisakaje ’asbestos’ nyinshi zagaragaye mu Ntara y’Amajyepfo mu bigo by’amashuri, insengero n’ahandi ndetse no ku nyubako za Leta zirimo izahoze ari Intara n’iz’abihaye Imana byubatswe mu gihe cy’ubukoloni.

Iryo sakaro ryose ringana na hegitari 168 ariko nibwo mu gihugu hose hamaze gukurwaho hegitari 84 gusa.

Umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe guca ’Asbestos’ muri RHA, Ihozo Gisele, yabwiye IGIHE ko bafite umugambi w’uko umwaka utaha wa 2018 nta nyubako izaba ikirangwaho aya mabati.

Yemeza ko n’ubwo bafite iki cyifuzo bahangayikishijwe n’uko ubuso bunini buriho aya mabati ari ubwa leta n’ubw’abihayimana.

Yagize ati “ Gahunda yo gukuraho ’Asbestos’ irakomeje kuko turifuza ko byibuze mu 2018 nta nyubako ya Leta cyangwa iz’abandi bantu zizaba zikiyigaragaraho uretse ko twahuye n’ikibazo cy’uko ubuso bunini iriho ari ubwa Leta n’ubw’abihaye Imana kandi bakatugaragariza ko bafite ikibazo cy’amikoro.”

Akomeza avuga ko harimo n’abatihutira gukuraho iryo sakaro kuko batarumva neza ingaruka ku buzima bw’umuntu. Asaba abo bireba bose kumva ko byihutirwa mu gukuraho ’asbestos’.

Asbestos yaciwe iracyagaragara no ku nyubako z'ibigo bya Leta
Umuhuzabikorwa w'umushinga ushinzwe guca 'asbestos' muri RHA, Ihozo Gisele
Asbestos yaciwe iracyagaragara no ku nyubako z'ibigo bya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza