Leta yatangiye umushinga wo guhindura amazi ya Nyabarongo urubogobogo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 11:32
Yasuwe :
2 3

Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba cyatangaje ko kiri gukora igenamigambi ry’imicungiire y’uruzi rwa Nyabarongo ku buryo amazi yarwo azahinduka urubogobogo aho guhora yuzuyemo isuri.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba,Tetero François, yatangaje ko hatangiye guterwa ubwatsi, amashyamba, imigano, hagacibwa n’amaterasi mu cyogogo cy’umugezi wa Nyabugogo kuko isuri imanukiramo ariyo iyitera gusa na nabi.

Yabwiye itangazamakuru ko hari gukorwa igenamigambi ry’imicungire ya Nyabarongo kugira ngo mu minsi iri imbere izahinduke urubogobogo.

Yagize ati “Turimo gukora igenamigambi ry’imicungire y’ikibaya cya Nyabarongo kuko kubungabunga umugezi nk’uyu bisaba kureba ahantu hose amazi atemba awinjiramo aho aturuka, tugashyiraho nk’ikarita igaragaza ahantu hose hangiritse n’ubuso bukeneye gukorwaho n’icyakorwa niba ari ahakwiye guterwa amashyamba cyangwa gukora amaterasi."

Yakomeje avuga ko iryo genamigambi riri kunozwa kandi mu gihe kitarenze amazi abiri rizaba risojwe ariko bihaye intego yo kurishyira mu bikorwa mu gihe kitarenze imyaka itandatu.

Mu bikorwa byo kubungabunga Nyabarongo hanarimo imishinga y’ibikorwa by’iterambere nko kubaka ingomero z’amashanyarazi, bigahindura imibereho y’abaturage.

Ayabasore Erneste wo mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro, yagize ati “ Twabashije kubona amashanyarazi mu gihe mu myaka yashize ntayo twagiraga njye ubwanjye nanabonyemo akazi nkuramo ibihumbi 100 Frw. Ikindi kandi tutarakorerwa amaterasi imvura yaragwagwa ubutaka bukirukanka bwose na ya myaka wahize mugasanga iragiye ariko ubu ntikigenda.”

Ku nkunga ya Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda binyuze muri Water for Growth hamaze gukorwa amaterasi kuri hegitari zigera ku 1000 ziherereye mu turere twa Muhanga na Ngororero mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo kubungabunga Nyabarongo.

Water for Growth Rwanda ni umushinga Leta y’u Rwanda ifatanyije n’u Buholandi ukaba ugamije kunoza imicungire n’imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda.

Uyu mushinga ugenzurwa na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWFA) ugaterwa inkunga na Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda.

Amazi ya Nyabarongo ahora yuzuyemo isuri
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutungo Kamere w’amazi mu Kigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba,Tetero François, yavuze ko hari gukorwa igenamigambi ry’imicungire ya Nyabarongo kugira ngo izahinduke urubogobogo
Amaterasi yagiye aterwa mu cyogogo cya Nyabarongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza