Dr Biruta yasangije amahanga ubunararibonye bw’u Rwanda mu gusubiranya amashyamba

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Nyakanga 2016 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr.Vincent Biruta, yasangije amahanga ubunararibonye bw’u Rwanda muri gahunda ya “Bonn Challenge”, aho rusubiranya imisozi n’amashyamba rukaba runiyongereye amahirwe yo gukemura ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Yabitangarije mu muhango wo gutangiza inama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri, igamije gushimangira umugambi uzwi nka “Bonn Challenge”,uteganya ko bitarenze mu 2020, hagomba kuba harasubiranyijwe hegitari miliyoni 100 z’imisozi n’amashyamba zangiritse muri Afurika.

Minisitiri Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko kugeza ubu toni zisaga ibihumbi 40 z’ubutaka zitwarwa n’imigezi n’inzuzi buri mwaka, ariko ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye mu kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Gusubiranya imisozi birenze gutera amashyamba gusa ku buryo busanzwe. Mu gusubiranya imisozi n’amashyamba tubasha guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu mu biribwa, ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahanze uburyo bwo kurinda ibidukikije n’ubukungu bwita ku bidukikije (Green Economy), gushyiraho politiki ihamye n’uburyo bw’imikoranire y’inzego hamwe no gushimangira ubushobozi bwo kumva ko ibidukikije biri imbere ya byose mu bikorwa.

Iyo nama yatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nyakanga, ihurije hamwe abayobozi barenga 50 n’impuguke mu bijyanye n’ibidukikije, barimo abayobozi muri guverinoma zirenga 20 muri Afurika n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga itera inkunga iyo gahunda.

Ibihugu biraganira ku ntambwe z’ingenzi kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo gusubiranya imisozi n’amashyamba rigerweho harimo za politiki, uko amafaranga yaboneka n’ibindi.

Abayitabiriye kandi baraboneraho umwanya wo gusangira amakuru n’ubumenyi ku bimaze gukorwa mu bihugu byabo.

Mu 2011, u Rwanda rwiyemeje gusubiranya hegitari ebyiri z’ubutaka n’amashyamba bitarenze umwaka wa 2020 mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi “Bonn Challenge” wo gusubiranya hegitari zigera kuri miliyoni 150 z’ubutaka n’amashyamba byangiritse ku isi hose bitarenze umwaka wa 2020.

Bimwe mu byo iki gihugu cyashyizemo imbaraga, harimo gushyiraho imwe muri za pariki nshya muri Afurika mu mashyamba ya Gishwati-Mukura, gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima hanazamurwa imibereho myiza y’abaturage.

U Rwanda ni rwo ruherereyemo icyicaro cy’Ikigo gishinzwe by’Umwikariko gusubiranya imisozi n’amashyamba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere ku rwego rw’Akarere, Luther Bois Anukuru, yatangaje ko hafi hegitari miliyoni 45 zimaze gusubiranywa muri Afurika kuva aho umugambi “Bonn Challenge” utangiriye.

Yavuze ko mu bisabwa mbere na mbere kugira ngo gahunda yo gusubiranya imisozi n’amashyamba igerweho, harimo ubushake bwa politiki, ubumenyi, gushyiraho gahunda zitandukanye zo kurengera ibidukikije no gukorana n’abafatanyabikorwa.

Ingaruka ziterwa n’iyangirika ry’imisozi n’amashyamba zirimo itakara ry’uburumbuke bw’ubutaka, kubura ingufu zituruka ku mashyamba n’ibindi nk’uko uyu muyobozi yabitangaje.

“Bonn Challenge” ni umugambi watangirijwe mu Budage mu 2011, ukaba ugamije gusubiranya hegitari miliyoni 150 z’ubutaka n’amashyamba byangiritse ku Isi yose bitarenze umwaka wa 2020.

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mutungo Kamere ku rwego rw’Akarere, Luther Bois Anukuru
Minisitiri w'Umutungokamere, Dr Vincent Biruta
Abitabiriye inama mu gihe bari mu biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza