U Bwongereza bwemeje burundu amavugurura ya Kigali ku ikoreshwa ry’imyuka yongera ubushyuhe bw’Isi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bwongereza yemeje burundu ibyavugururiwe i Kigali mu masezerano ya Montreal agamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka ituma ubushyuhe bw’uyu mubumbe dutuye bwiyongera; iki gihugu kikaba cyiyongereye ku rutonde rw’ibindi byamaze kuyemeza burundu.

Amavugurura ya Kigali agena ko ibihugu bigomba kugabanya ikoreshwa ry’imyuka izwi nka hydrofluorocarbon (HFCs) ku gipimo cya 85% hagati y’umwaka wa 2019 na 2036. Ni imyuka ituruka mu byuma byohereza umwuka mu nyubako cyangwa ibikonjesha nka za firigo.

Minisiteri ishinzwe ibidukikije mu Bwongereza yavuze ko nta gikozwe iyo myuka ishobora kuzaba yiyongereyeho 11% bitarenze 2050, bukaba bwifuza gukumira ko biba.

Yavuze ko amasezerano ya Montreal muri rusange ari amwe mu yemeranyijweho agashobora gutanga umusaruro, kuko amaze kugabanya 98% by’imyuka yangizaga akayunguruzo kagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba iza ku Isi, Ozone, irimo nka chlorofluorocarbons (CFCs) na hydrochlorofluorocarbons (HCFCs), ku buryo katangiye kugaragaza ibimenyetso bya mbere byo kwisubiranya.

Ibyavugururiwe i Kigali kuri ayo masezerano byo bizatuma haterwa intambwe noneho ibihugu bijye no mu guca HFCs. Nubwo zo zitangiza Ozone, zifite ingaruka inshuro ibihumbi mu gushyushya uyu mubumbe kurusha ‘dioxide de carbone,’ CO2.

Amavugurura ya Kigali byitezwe ko azagabanya dogere 0.5 ku gipimo cy’ubushyuhe bw’Isi mbere y’uko iki kinyejana kirangira, bikaba intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Paris yo mu 2015, agena ingamba zizatuma ubushyuhe bw’Isi buguma munsi ya dogere Celsius ebyiri.

Minisitiri w’Ibidukikije mu Bwongereza, Michael Gove, yagize ati “Kwemeza izi ntego birashyira u Bwongereza mu mwanya w’imbere ku Isi mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Aya masezerano azagabanya ukoherezwa kw’imyuka ihwanye na toni miliyari 70 za CO2 bitarenze 2050, bingana n’imyuka ishobora koherezwa na sitasiyo 600 zitwika amakara muri icyo gihe.”

U Bwongereza n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) byatangiye guca HFCs, ku buryo bagomba kugabanya kuri 79% hagati ya 2015 na 2030. Amasezerano ya Montreal azatuma u Bwongereza bwonyine bugabanya imyuka ingana na toni miliyoni 44 za CO2.

Ibindi bihugu biheruka kwemeza burundu ibyavugururiwe i Kigali muri ayo masezerano ni Maldives na Canada, ku buryo hakenewe ibindi bihugu birindwi kugira ngo bishoboke ko azatangire gukurikizwa kuwa 1 Mutarama 2019.

Mu Ukwakira umwaka ushize nibwo ibihugu hafi 200 byahuriye i Kigali byiga ku ivugurura mu masezerano ya Montreal, byemezwa ko ibihugu bikize bizagabanya iyo myuka kuri 85% hagati ya 2019 na 2036; ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikagabanya iyo myuka kuri 80% hagati ya 2024 na 2045.

Ibihugu 10 birimo u Buhinde, Pakistan, Saudi Arabia, Bahrain, Kuwait, Oman, Qatar, Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, Iran na Iraq byo bizagabanya 85% hagati ya 2028 na 2047.

Ibyavugururiwe i Kigali bimaze kwemezwa burundu n’ibihugu birimo u Rwanda, Mali, Leta zishyize hamwe za Macaronesia, Ibirwa bya Marshall, Palau na Norvege. Mexico na Costa Rica bari mu rugendo rwo kuyemeza burundu.

Minisitiri w'Ibidukikije w'u Bwongereza, Michael Gove

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza