U Rwanda na RDC byemeranyije kwihutisha kubyaza umusaruro Ikivu n’umugezi wa Rusizi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Kamena 2017 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byiyemeje kwihutisha kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Urwego rushinzwe kubyaza umusaruro ikibaya cy’Umugezi wa Rusizi n’Inkombe z’ikiyaga cya Kivu (ABAKIR), ndetse no gukemura ikibazo cy’itangwa ry’imisanzu.

ABAKIR (Autorité du Bassin du Lac Kivu et de la rivière Rusizi) ni urwego rwashyizweho by’agateganyo mu 2012 ruhuriweho n’ibihugu bikora ndetse bikabyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi ari byo u Rwanda, RDC n’u Burundi.

ABAKIR iriho mu buryo bw’agateganyo ifite inshingano zo kubungabunga ikiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi, gutanga umusanzu mu kwihutisha itunganywa ry’amashanyarazi yaba ashingiye ku ngomero, Gaz Methane ndetse n’icukurwa rya Peteroli.

Ibibazo birimo gutinda gutanga imisanzu kwa bimwe mu bihugu bihuriye kuri ABAKIR, kuba kugeza ubu uru rwego rutaremezwa burundu byatumye kuri uyu wa 15 Kamena 2017, Minisitiri w’umutungo Kamere mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ahura na Minisitiri w’ibidukikije n’iterambere rirambye muri RDC, Dr. Amy Ambatobe Nyongolo biyemeza kubivugutira umuti.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda ari rwo rwonyine rwatanze umusanzu ndetse runarenza ayari yemejwe ko buri gihugu kigomba gutanga, aho rwatanze ibihumbi 573 by’amayero .

Ati ”Buri gihugu cyagombaga gutanga umusanzu w’ibihumbi 250 by’ama-euro . Twahawe amakuru ko RDC iri gutegura ibijyanye no kwishyura aya mafaranga, urwego rukazabasha gukomeza gukora uko bikwiye nyuma yo kwishyura kwa RDC. ABAKIR yakoreshaga inkunga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’umusanzu watanzwe n’u Rwanda.”

Minisitiri Nyongolo wa RDC yavuze ko uru rwego rufite akamaro cyane, ari nayo mpamvu bakomeje gushyira imbaraga mu gushaka umusanzu ndetse akaba afite icyizere ko mu minsi ya vuba azaba yamaze gutangwa.

Yanagarutse kandi ku Burundi butari buhagarariwe muri iyi nama, aho yahamije ko nubwo batabashije kuza, nabo bafite ubushake mu gushyigikira ishyirwaho rya ABAKIR kandi n’umusanzu bazawutanga.

RDC yanagaragaje ko yamaze kugeza mu Nteko Ishinga Amategeko umushinga ushyiraho ABAKIR, Sena ikaba yaramaze kuwemeza, hakaba hategerejwe umwanzuro w’Umutwe w’abadepite. U Rwanda narwo ruri kubisuzuma.

Minisitiri w’umutungungo Kamere, Dr. Vincent Biruta yahuye na Minisitiri w’ibidukikije n’iterambere rirambye muri RDC, Dr. Amy Ambatobe Nyongolo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza