U Rwanda rutakaza toni zisaga ibihumbi 40 z’ubutaka buri mwaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Werurwe 2016 saa 04:51
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe hatangijwe gahunda zinyuranye zo kurwanya isuri, mu rugendo rwo gufata ubutaka bwagahinzweho n’Abanyarwanda bugenda mu migezi n’inzuzi zisohoka mu Rwanda bukigira mu mahanga.

Muri gahunda ya guverinoma yo kuva 2011 kugeza 2017 harimo kurwanya isuri ku misozi ihanamye ku kigero cya 100%, ndetse hari gahunda zatangijwe zirimo guca imiringoti, gukora amaterasi y’indinganire n’ibindi bigamije kugabanya ubutaka butwarwa n’amazi.

Kuri uyu wa 21 Werurwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amashyamba, Minisitiri w’umutungo kamere Dr. Vincent Biruta yavuze ko kugeza ubu toni zisaga ibihumbi 40 z’ubutaka zitwarwa n’imigezi n’inzuzi buri mwaka mu Rwanda.

Yagize ati “Dutakaza toni zisaga ibihumbi 40 z’ubutaka buri mwaka zitwarwa n’isuri, ubutaka bwera bugatwarwa n’imigezi n’inzuzi idacunzwe neza uko bikwiriye, kandi bigira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi.”

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko leta yihaye gahunda yo gutera amashyamba ku buso bungana na 30% by’igihugu, hagamije kurwanya isuri.

Ati“Hakenewe ko urwego rw’ubuhinzi rukorana n’abaturage mu guhinga ibiti bivangwa n’ibindi bihingwa bigamije kongera umubare w’ibiti biteye ku mirima, hanarindwa iyangirika ry’ubutaka kandi bikanongera umusaruro.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA), Dr Emmanuel Nkurunziza yavuze ko abaturage bakwiriye gusobanukirwa neza ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka birushaho kuburinda isuri, kandi umusaruro ukiyongera ku kigero gisaga 35%.

Gusa ngo hari na gahunda yo gukomeza gutera ibiti ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga bigaragara hirya no hino mu gihugu, ikajyana no gusana ibibaya n’amashyamba byangiritse.

RNRA ivuga ko hamaze guterwa ibiti ku buso bungana na 29.6% by’ubuso bw’ubutaka bw’u Rwanda, mu gihe gahunda yari ihari ari uko mu 2020 baba babiteye kuri 30% mu rwego rwo kurengera ubutaka n’ibidukikije.

U Rwanda rutakaza toni zisaga ibihumbi 40 buri mwaka
Minisitiri w'Umutungo kamere Vincent Biruta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza