U Rwanda rwemeje burundu ibyavuguruwe ku masezerano ya Montréal arinda akayunguruzo k’izuba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Mata 2017 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatangiye gukurikiza ibyavuguruwe ku masezerano ya Montréal agenga ikoreshwa ry’imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba, byemerejwe i Kigali kuwa 15 Ukwakira 2016, mu nama ya 28 yahuje ibihugu byayashyizeho umukono.

Iteka rya Perezida No 143/01 ryo kuwa 13/04/2017 ryemeza burundu ibyavuguruwe ku masezerano ya Montréal yerekeye ibintu byangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, kuwa 20 Mata 2017, rivuga ko ahita atangira gukurikizwa.

Aya mavugurura agamije ko ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs), akenshi bituruka mu byuma bikonjesha (nka za frigo, , byacika burundu ku Isi, guhagarika ikora n’ikoreshwa ry’iyi myuka bikaba bishobora kugabanya dogere 0.5 ku gipimo mpuzandengo cy’izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama yigaga ku ivugururwa ry’ayo masezerano, kuwa 13 Ukwakira 2016, yasabye intumwa zari zihagarariye ibihugu 197 n’amahanga muri rusange gukora ibishoboka byose ngo ikora n’ikoreshwa rya HFCs ricike burundu.

Yagize ati “Uko tubikora vuba ni ko turushaho kugabanya igiciro bizadusaba, bigatuma dukura umutwaro ku bana bacu.Uguhanga udushya n’ibindi bikorwa bizadufasha kugabanya HFCs mu buryo bwihuse kandi ku giciro gito."

Kuvugururwa kwayo ni inkuru yakirijwe yombi n’ibihugu byinshi ndetse n’imiryango ihangayikishijwe n’uko umubumbe dutuye ugenda urushaho gushyuha, kandi bikagirwamo uruhare n’ibikorwa bya muntu.

Ibihugu kandi byemeranyijwe kuzatanga amafaranga ahagije mu gushaka ikizasimbura ibikoresho bihari uyu munsi ariko bisohora imyuka itagikenewe, igikorwa gifite ikiguzi gihambaye. Inkunga yose ikenewe izumvikanwaho mu nama izabera i Montréal muri Canada, mu mpera z’uyu mwaka.

Amasezerano avuguruye ateganya ko ibihugu bikize birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bizabimburira ibindi gutangira guhagarika HFCs, bikazagabanya kugeza ku 10% mu 2019.

Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Bushinwa, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo n’ibindi bizatangira kugabanya ikoreshwa ry’ibi byuka mu 2024, naho ibindi nk’ u Buhinde, Pakistan, Iran, Iraq bikazagabanya ikoreshwa rya HFCs mu 2028.

Ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha bikurura ubushyuhe bw’izuba inshuro 1000 kurusha umwuka mubi (Carbon Dioxide) usanzwe izwi mu kugira uruhare mu ihindagurika ry’ikirere.

Ni ni itafari ryaje ryiyongera ku bindi bikorwa mu kugabanya ubushyuhe ku Isi, kuko mu mwaka ushize nabwo u Rwanda rwinjiye muruhando rw’ibihugu byemeje burundu amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe, yemeranyijweho mu Ukuboza 2015.

Ayo masezerano mpuzamahanga yo agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kugira ngo igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi kigume munsi ya dogere 2 (2°C), intego ikaba ko kigera hasi ya dogere 1.5 (1.5°C).

Anateganya inkunga ya miliyari 100 z’amadolari ya Amerika yo gutera inkunga imishinga igamije kurengera ikirere, guteza imbere ikoranabuhanga ritangiza ikirere ndetse no gushyigikira urugendo rugana ku bukungu butangiza ibidukikije.

Mu Rwanda ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere 1.4 (1.4°C) kuva mu 1970, kandi mu gihe nta gikozwe, cyazamuka kugera kuri dogere 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

Ubwo Minisitiri w'Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, yatangaga ikimenyetso ko amasezerano ya Montréal yavuguruwe
Byari ibyishimo muri Kigali Convention Center ubwo amavugurura yari yemejwe kuwa 15 Ukwakira 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza