Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abacukura umucanga i Kinyinya guhagarika gucukura, hakazacukurwa hatanzwe amabwirizwa ngenderwaho y’ubucukuzi butabangamiye ibidukikije n’imiturire.
Minisitiri w’intebe Dr Habumuremyi asura ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Gasabo, yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akarere guhagurukira ikibazo cy’abacukura umucanga bitemewe.
Minisitiri Dr Habumuremyi yagize ati ”Abayobozi ni mwe bireba mugomba kubahiriza amategeko, kandi abacukura bitemewe mukababuza …”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, Mberabahizi Lemon Chretien Uwayezu, yavuze ko ubucukuzi bw’ umucanga bukorwa n’abikora rwihishwa, abandi bakawucukura nijoro.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bo muri Gasabo batangaje ko umuntu umwe ariwe wari wemerewe gucukura, kuko yujuje ibyo yasabwe akanubahiriza amategeko yasabwe yo kutangiza ibidukikije, kandi agasiba ahacukuwe. Ariko hari ikibazo cy’abajemo babikora rwihishwa.
Mberabahizi Lemon Chretien yagize ati” Tugiye kwegera abacukura umucanga mu murenge wa kinyinya, turebe uburyo bikorwamo neza bitangije ibidukikije kandi bitanahagaritse ibikorwa by’ubwubatsi”.
Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yasabye aka Karere guhagarika abacukura n’abaza gupakira umucanga. Ubwo yasabaga ibyo hari imodoka za FUSO zari zirimo gupakira,babibona n’amaso .
Yabasabye ko haba muri Kinyinya no mu murenge wa Gisozi wagaragayemo imicanga ipakirwa, bahagarika gucukura mu kajagari, bagategereza amabwiriza bazagendereho mu gucukura.
Hamwe mu hacukuwe umucanga, hagenda haba agasi kandi abacukura ukabona basatira ahatuwe n’abantu, bibangamiye inyubako z’abantu n’ibidukikije.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ikigega GEF mu kunganira u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije
14.05.2013 |
|
Nyamagabe : Abangizi b’amashyamba babangamiye ibisi bya Huye
5.05.2013 |
|
Isomo rivuye mu Rwanda, Sénégal mu nzira yo guca amasashi ya Palasitike
29.04.2013 |
|
Inganda z’ibinyobwa muri Afurika ziratungwa agatoki mu gukoresha amazi menshi
26.04.2013 |
|
Guverinoma z’ibihugu hari icyo zisabwa mu ibungabunga ry’Amashyamba
22.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |