Gatsibo: Urutare rwa Ngarama ruriho ibirenge by’umwami Ruganzu mu kwitabwaho

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 10 Mutarama 2013 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Urutare rwa Ngarama ruriho ibirenge by’umwami Ruganzu, amajanja y’imbwa ze, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buravuga ko bugiye kurubungabunga, abarusura bagasanga rumeze neza.
Iyo ugeze kuri uru rutare rwa Ngarama ruherereye murenge wa Ngarama ubona mu byukuri nta gikorwa gihambaye kirahakorerwa kijyanye n’ubukerarugendo, ariko ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije nIkigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, hagiye gukora neza umuhanda werekezayo, abajyayo biborohere.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, (...)

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise yatangarije IGIHE ko bafanyije na RDB, bafite intego z’uko mu myaka ibiri iri imbere, bagiye gutangira kuhubaka umuhanda uherekeza ufite ibirometero birenga 24.

Ruboneza kandi yavuze ko ubu mu mujyi wa Ngarama, hamaze kugera inyubako nziza, n’amabanki mu rwego rwo kwita kubaza gusura ibyiza biharangwa.

Abashoramari, basabwe ko batakwirengagiza gushora imari aha hantu, bahubaka amahoteli, abahaza bakabona aho baruhukira .

Bimwe mu bikunze gutangaza abageze ku rutare rwa Ngarama, hari kuba hari ibirenge by’umwami Ruganzu, amajanja y’imbwa ze ndetse n’ingoma bavugako ari ingoma y’Umwami.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza