Ibyuka bihumanya ikirere byatangiye kugira ingaruka ku Rwanda


Yanditswe kuya 22-06-2012 - Saa 10:32' na Marie Chantal Nyirabera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, kiratangaza ko ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo kiri ku Isi yose. REMA ivuga ko u Rwanda rwagezweho n’iki kibazo gikomoka ku byuka bihumanya byoherezwa mu kirere n’ibihugu bikize cyane ku Isi. Iki kibazo ngo cyafatiwe ingamba.

Umuhoza K. Laetitia ushinzwe itangazamakuru muri REMA yabwiye IGIHE ko ibihugu bikize bifite inganda nyinshi na tekinoloji nyinshi zisohora ibyuka bihumanya. Ibi byatumye habaho imyuzure n’inkangu byateje ikibazo cy’ibiza.

Umuhoza agira iti : « Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zitera imvura nyinshi zidasanzwe kandi zitavira igihe. Ibi byateje imyuzure n’isuri ndetse n’inkangu ».

REMA ivuga ko ikibazo cy’imyuzure gituruka ahanini ku bintu bitatu ari byo : Kuba ubutaka bwarangijwe bugakoreshwa ibyo butagenewe nko gutura mu bishanga, gutema amashyamba ubutaka bugatwarwa n’isuri n’inkangu hamwe n’ ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zateye imvura nyinshi zidasanzwe zaguye mu bihe bitunguranye. Ikigo cya REMA cyafashe ingamba mu kubungabunga ibidukikije.

REMA iragira iti : « Mu ngamba twafashe harimo kubungabunga ibidukikije muri rusange, haterwa amashyamba, habungabungwa inzuzi n’imigezi nk’uko itegeko ribisaba no kwimura ibikorwa byose biri mu bishanga bikongera kubungabungwa ».

Ikigo cya REMA gitangaza ko mu kubungabunga ibidukikije hakozwe gahunda y’imyaka itanu ijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Muri iyi gahunda ibidukikije bizakomeza gucengezwa mu zindi nzego (mainstreaming) binyujijwe mu nyigisho no gushyiraho amabwiriza.

Hazanakurikizwa gahunda y’imbaturabukungu y’igihugu ya II mu kubungabunga umutungo kamere n’imihindagurikire y’ibihe bikazitabwaho.

IBITEKEREZO
It's like you're on a miossin to save me time and money !
Musubize16.05.2013 saa 05:57
######
Please Mugisha , ibyo babyita spoon feeding our H.E ntako atagize kugirango agarure amahoro mugihugu, ese koko icyo gitekerezo uba utanze wumva cyazageza hehe abanyarwanda ? plz watch out otherwise ntacyo uzigezaho. REMA ntako itagira mukubungabunga ibidukikije compare in 1999 and today really is there no change ? plz kunda igihugu cyawe !!!!!!
Musubize21.08.2012 saa 11:35
Annet
Ntago twemeza ko mumateka y'urwanda murikigihe aribwo imvura ibaye nyinshi kuruta ikindi gihe. REM yakagmbye gushyira imibare igaragaza neza koko niba iyi mvura idasanzwe. Nge nsanga turazira kutita kubutaka bwacu ndetse nimigezi. nonese mwbwirako amatoni y'ubutaka atwarwa burimwaka yiroha mumigezi n' ibishanga ko ntaruhare afite mukugabanya itemba ryamazi ? ni hakorwe ubushakashatsi bwimbitse kubijyanye nihindagurika rya "debut" n' umuvuduko wamazi mumigezi imwenimwe bishobora kugabanyuka bitewe na "accumulation" mumigezi n' inzuzi.
Musubize23.07.2012 saa 04:45
Valens NSABIMANA
Igihugu cy'u Rwanda ni igihugu gito cyaaneeee kuburyo ibyuka biva mu nganda bitakigiraho ingaruka ! Impamvu mvuze ibi nuko ibyuka biva mu Rwanda bishobora kugira ingaruka kubindi bihugu duturanye cyangwa bya kure kuko ibicu bijyana biriya byotsi hakurya y'igihugu kure, ikindi imvura tugusha burya ntabwo iba yaremewe hejuru y'u Rwanda iba yaturutse mu nyanja y'abahinde umuyaga ukayizana ikagwa i Rwanda. Iyi myuzure rero yaba ituruka ahubwo ku ngaruka z'ibyo byuka mu bihugu duturanye aho iyo miyaga iza ituruka ! None se Tanzania iyo bakaranze urukarango ntirudusanga i Kibungo ? Ndabona ikibazo cyakwigwa n'akarere kose kuko u Rwanda ntacyo rwakongera ku bibazo twaterwa n'abaturanyi !
Musubize22.06.2012 saa 06:26
Kanakuze
Ngaho se mama ni musabe ko USA ibajyana muri Paradiso cyangea babakorere umubumbe wanyu uzira inenge ! Pu ndabasetse... kwicisha abaturage inzara gusa nibyo muzi
Musubize22.06.2012 saa 05:35
Mugisha

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!