Ingabo z’igihugu zibumbiye mu mutwe w’inkeragutabara, kuwa Gatanu zatangije igikorwa cyo gutera ibiti ku misozi yahozeho ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu.
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi bayobowe na Ministiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi na Minisitiri w’ingabo Gen. Kabarebe James.
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Nyabihu, Ministiri Kabarebe yashimiye abaturage ku bw’umurava bagize muri iki gikorwa, ati :”Nta muntu utashimira abaturage ba Nyabihu ku kuntu bahinduye imyumvire ijyanye no kubungabunga ishyamba rya Gishwati.”
Yakomeje ashimira umutwe w’Inkeragutabara, ndetse anasaba abaturage gufatanya nazo muri iki gikorwa cyo kurengera ibidukikije.
Ministiri w’umutungo kamere, Kamanzi yasabye abaturage kubungabunga ibimaze kugerwaho, agira ati :”Aya ni amashyamba yanyu ntibikwiye ko bamwe muri mwe baca inyuma bakayangiza.”
Yababwiye kandi ko kubungabunga amashyamba biri mu ntego z’u Rwanda, ati :”U Rwanda rugomba kuba igihugu gitoshye, gifite amashyamba aje kubungabunga ibindi bikorwa by’ubuhinzi n’umutungo kamere.”
Abaturage bimuwe ahari ishyamba rya Gishwati kandi bari bafite amashyamba bateye, nabo bahawe icyizere na Ministiri w’umutungo kamere, wabemereye ko bari gushyiraho gahunda yo kubishyura.
Uretse gutera ibiti ku misozi yahozeho ishyamba rya Gishwati, abayobozi batandukanye basuye ibindi bikorwa by’inkeragutabara mu murenge wa Bigogwe aho inkeragutabara zakoze amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 100, ndetse no mu karere ka Rubavu ahari ibikorwa byo gutunganya umusozi wa Rubavu uzaba ahantu nyaburanga.
Inkeragutabara zitabiriye ibikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga ibidukikije, aho nko mu karere ka Kayonza bateganya gutera ibiti bigera kuri 1 384 400 kuri hegitari 774 ziri ku misozi yambaye ubusa, mu gihe cy’imyaka ibiri.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ikigega GEF mu kunganira u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije
14.05.2013 |
|
Nyamagabe : Abangizi b’amashyamba babangamiye ibisi bya Huye
5.05.2013 |
|
Isomo rivuye mu Rwanda, Sénégal mu nzira yo guca amasashi ya Palasitike
29.04.2013 |
|
Inganda z’ibinyobwa muri Afurika ziratungwa agatoki mu gukoresha amazi menshi
26.04.2013 |
|
Guverinoma z’ibihugu hari icyo zisabwa mu ibungabunga ry’Amashyamba
22.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |