Kayonza:Batatu batawe muri yombi bakekwaho  gushimuta inyamaswa

Kayonza:Batatu batawe muri yombi bakekwaho gushimuta inyamaswa


Yanditswe kuya 25-01-2013 - Saa 08:26' na Emmanuel Kanamugire

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yataye muri yombi abagabo batatu bagize uruhare mu iyicwa ry’imbogo muri pariki y’Akagera.

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru, rwerekana ko aba bagabo ari Twizeyimana Edouard, Habineza Jean de Dieu na Bakunda Daniel, bafatiwe mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini bafite inyama z’imbogo n’intwaro za gakondo nk’amacumu, imipanga bashobora kuba barakoresheje bica iyo mbogo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt. Benoit Nsengiyumva, yatangaje ko Polisi itazahwema gufata abagira uruhare mu gushimuta inyamaswa cyangwa gukora ibindi bikorwa bibangamira ibidukikije.

Abaturage bakangurirwa guhererekanya amakuru n’inzego z’umutekano n’abarinda ibyanya mu gihe hagize abahohotera inyamaswa.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 417 giteganya ibihano ku muntu wagaragaweho n’ibyaha byo guhohotera inyamaswa.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ushimuta, ugurisha, ukomeretsa cyangwa akica ingagi n’indi nyamaswa iri ahantu harinzwe azahanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku 10 n’amande kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO