Kirazira guta umwanda muri Pariki ya Nyungwe-Munyantwari

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 14 Mutarama 2013 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hakorwaga umuganda wo gusukura pariki y’Igihugu ya Nyungwe wahuriwemo n’Uturere twa Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi duhuriye ku muhanda uca muri iyi Pariki ku bufatanye n’ingabo z’igihugu na Polisi, umukuru w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yatangaje ko kizira kujugunya imyanda muri Nyungwe.
Ni umuganda udasanzwe wabaye tariki ya 12 Mutarama 2013, ukaba waribanze ku gutoragura imyanda iba yagiye inyanyagizwa ku muhanda n’abagenzi yiganjemo amacupa y’amazi n’imitobe; n’ibindi biba (...)

Mu gihe hakorwaga umuganda wo gusukura pariki y’Igihugu ya Nyungwe wahuriwemo n’Uturere twa Nyamagabe, Nyamasheke na Rusizi duhuriye ku muhanda uca muri iyi Pariki ku bufatanye n’ingabo z’igihugu na Polisi, umukuru w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yatangaje ko kizira kujugunya imyanda muri Nyungwe.

Ni umuganda udasanzwe wabaye tariki ya 12 Mutarama 2013, ukaba waribanze ku gutoragura imyanda iba yagiye inyanyagizwa ku muhanda n’abagenzi yiganjemo amacupa y’amazi n’imitobe; n’ibindi biba bifunzemo ibyo kurya no kunywa abagenzi baba bitwaje.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, yatangaje ko uwo muganda wari ugamije kugera ku ntego ebyiri zo gukora isuku no gutanga ubutumwa bwo kutanyanyagiza imyanda ahabonetse hose by’umwihariko muri Pariki ya Nyungwe.

Umuyobozi wa pariki ya Nyungwe Rugerinyange Louis, yashimiye inzego zitandukanye zitabiriye uyu mugand anatangaza ko wari ukenewe kandi asaba ko uzahoraho.

Amakuru dukesha urubuga rwa ‘internet’ rw’Akarere ka Nyamagabe avuga ko muri uyu muganda abagenzi n’abashoferi batandukanye bavaga i Kigali berekeza i Rusizi n’abavaga i Ruzisi berekeza i Kigali bagiye bahabwa ubutumwa bwo kutajugunya imyanda mu muhanda uko biboneye, haba muri pariki y’igihugu ya Nyungwe n’ahandi kuko ngo ari uguteza umwanda no kwangiza ibidukikije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza