Minisitiri Kamanzi arahamagarira abaturage kurengera ibiti byatewe

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 9 Gashyantare 2013 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Kamanzi Stanislas arahamagarira abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare gushishikariza abaturage bayobora gucunga no kubungabunga ibiti byatewe aho batuye, ku mihanda no ku misozi.
Mu rugendo Minisitiri Kamanzi yagiriye mu karere ka Nyagatare ubwo yasuraga imirenge ya Tabagwe, Rwimiyaga na Karangazi ku wa 8 Gashyantare, yasanze ibyinshi mu biti byatewe byarangijwe n’amatungo. Asaba abaoyobozi kutongera kwihanganira iryo yangizwa ry’ibiti rikorwa (...)

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Kamanzi Stanislas arahamagarira abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyagatare gushishikariza abaturage bayobora gucunga no kubungabunga ibiti byatewe aho batuye, ku mihanda no ku misozi.

Mu rugendo Minisitiri Kamanzi yagiriye mu karere ka Nyagatare ubwo yasuraga imirenge ya Tabagwe, Rwimiyaga na Karangazi ku wa 8 Gashyantare, yasanze ibyinshi mu biti byatewe byarangijwe n’amatungo. Asaba abaoyobozi kutongera kwihanganira iryo yangizwa ry’ibiti rikorwa n’abaturage bayobora.

Umushinga wo gutera ibiti ukorwa n’akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’Inkeragutabara, bashoboye gutera ibiti ku buso bwa hegitari 1084 mu mwaka umwe n’igice.

Mu ruzinduko rwe mu karere ka Nyagatare, Minisitiri Kamanzi Stanislas yari aherekejwe n’Umukuru Wungirije w’Inkeragutabara Maj. Gen Jerome Ngendahimana n’abandi bayobozi b’ingabo bo mu karere ka Nyagatare.

Gutera no kubungabunga ibiti ni igikorwa cy’ingenzi mu kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ikaba ifite gahunda yo gutera ibiti ku buso bungana na 30 ku ijana, hakaba hamaze guterwa ahangana na 24%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza