Muhima: Abaturage barambiwe umunuko w’imyanda irundwa ku muhanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye mu Murenge wa Muhima, Akagali ka Amahoro n’utundi tugali duhana imbibi nako, baratangaza ko babangamiwe n’umunuko w’imyanda iva mu ngo ikarundwaku muhanda hafi y’amazu ntihite ihakurwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE mu mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2012, bavuga ko bamaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri batabona abashinzwe gutwara imyanda baza kuyikorera.
Umwe utashatse ko izina rye ritangazwa ati“ Turambiwe umunuko w’imyanda iza kurundwa aha. Ntituzi impamvu ibitera (...)

Abaturage batuye mu Murenge wa Muhima, Akagali ka Amahoro n’utundi tugali duhana imbibi nako, baratangaza ko babangamiwe n’umunuko w’imyanda iva mu ngo ikarundwaku muhanda hafi y’amazu ntihite ihakurwa.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE mu mugoroba wo ku wa 16 Mutarama 2012, bavuga ko bamaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri batabona abashinzwe gutwara imyanda baza kuyikorera.

Umwe utashatse ko izina rye ritangazwa ati“ Turambiwe umunuko w’imyanda iza kurundwa aha. Ntituzi impamvu ibitera kandi duhora twishyuzwa amafaranga yo gutwara imyanda.”

Abatuye mu Mudugudu w’Amahoro bavuga ko baheruka gutwarirwa ibishingwe umwaka ushize.

Ikindi kandi ngo ntibazi impamvu ibitera, niba ari ikibazo cy’abashinzwe gutwara imyanda cyangwa niba ari Umujyi wa Kigali utagirana amasezerano ahamye n’abatsindira isoko ryo kuyitwara.

Abakusanya imyanda iva mungo bayijyana ku muhanda kugira ngo imodoka zize kuyikorera baraye badutangarije ko ngo nabo bamaze iminsi igera kuri itanu bategereje imodoka zitwara imyanda yose ituruka mu Tugali dutatu two mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Abaturage barasaba ko bakizwa iyi myanda

Umuyobozi ushinzwe isuku mu mujyi wa Kigali, Mugabo John, ku murongo wa telefo yabwiye IGIHE ko atazi ikibazo cyaba gituma iyo myanda idatwarwa niba ari abatsindiye gutwara iyo myanda cyangwa Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima.

Twagerageje guhamagara Umuyobozi w’Umurenge wa Muhima kugira ngo agire icyo abitubwiraho, ariko ntiturabasha kuvuga nawe kuko ubwo iyi nkuru yashyirwaga ku rubuga telefone ye ntiyari ku murongo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza