REMA irasaba Abanyarwanda kubungabunga ibishanga no gufata amazi neza

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 2 Gashyantare 2013 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Tariki ya 2 Gashyantare ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga. Insanganyamatsiko y’uyu munsi muri uyu mwaka iragira iti «ibishanga no gufata neza amazi».
Ikigo cy’Igihugu kibungabunga Ibidukikije (REMA) kuri uyu munsi cyibukije Abanyarwanda ko bagomba gufata neza ibishanga, bakibuka ko ari isoko y’amazi bakoresha.
REMA iratangaza ko abaturiye ibishanga bagomba gukurikiza amategeko abigenga, bityo abantu bakirinda kubyubaka hafi no kubibangamira.
REMA ivuga ko ibishanga bigomba (...)

REMA ivuga ko ibishanga bigomba kurindwa icyabihungabanya icyo ari cyo cyose n’icyabizanamo umwanda utandukanye, mu gihe ari isoko y’amazi akoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Muri gahunda y’imbaturabukungu, REMA itangaza ko hakazakomeza kwita ku kubungabunga ibidukikije by’umwihariko bita ku kubungabunga no gufata neza ibishanga, bizafasha mu kugera ku cyerekezo cy’ iterambere 2020.

Ibishanga mu Rwanda bifitiye akamaro igihugu kuko ahenshi binahingwamo imyaka itandukanye irimo umuceri (igihingwa gitanga umusaruro kandi kigasagurira isoko), bifasha abaturage kubona imyaka no mu gihe cy’izuba kuko bibika amazi, aho usanga amenshi anakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza