REMA, BRD n’Abikorera barebeye hamwe uburyo ibikorwa byabo bitabangamira ibidukikije


Yanditswe kuya 27-08-2012 - Saa 06:00' na Teddy Kamanzi

Mu nama mpuzamahanga iherutse kubera muri Brazil yasanze ku Isi hose hari ikibazo k’ibidukikije, ni muri urwo rwego REMA na BRD bakoranye inama n’Urugaga rw’Abikorera kuwa kane tariki ya 23 Kanama kuri Sport View Hotel barebera hamwe uburyo bagera ku iterambere ryita ku bukungu n’iterambere rirambye, ariko kandi hanabungwabungwa ibidukikije.

Ushinzwe amategeko muri REMA, Ntaganda Vénuste yavuze ko kugira ngo ibidukikije bigumye kubingwabungwa neza hashyizweho amategeko, imirongo ngenderwaho n’amabwiriza.

Ntaganda yasobanuyeko abakora umucuruzo cyane cyane abanyenganda bakwiye kwita ku bidukikije, kuko babikenera mu mikorere yabo ya buri munsi. Yakomeje avuga ko REMA igitanga icyerekezo cyo kurwanya imyuka mibi ihumanya ikirere, amazi, ubutaka n’ibindi kandi usanga akenshi bituruka mu nganda.

Mu nama mpuzamahanga yabereye i Rio muri Brazil, basanze iterambere rirambye rigerwaho ari uko habungabunzwe ibidukikije, akaba ariyo mpamvu basanze abakora ubucuruzi bagomba kubahiriza amategeko, no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo ubucuruzi bwabo bukure buhangane ku rwego mpuzamahanga.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!