REMA yasoje amahugurwa ku bakozi bo muri servisi z’iteganyagihe

Yanditswe na
Kuya 11 Ugushyingo 2012 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kibinyujije mu mishinga ya AAP na LDCF cyahuguye mu gihe cy’amezi abiri abakozi bo muri serivisi y’iteganyagihe n’abo mu micungire y’ibiza. Aya mahugurwa yibanze ku kubaha ubumenyi mu buryo hakorwa iteganyagihe rinonze ndetse n’uburyo bwo gukumira ingaruka zaterwa n’ibiza hashingiwe ku iteganyagihe. Uretse amahugurwa, REMA ibinyujije mu mishinga AAP na LDCF izatanga n’ubushobozi bw’ibikoresho by’iteganyagihe harimo stasiyo z’iteganyagihe zihera (...)

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kibinyujije mu mishinga ya AAP na LDCF cyahuguye mu gihe cy’amezi abiri abakozi bo muri serivisi y’iteganyagihe n’abo mu micungire y’ibiza. Aya mahugurwa yibanze ku kubaha ubumenyi mu buryo hakorwa iteganyagihe rinonze ndetse n’uburyo bwo gukumira ingaruka zaterwa n’ibiza hashingiwe ku iteganyagihe. Uretse amahugurwa, REMA ibinyujije mu mishinga AAP na LDCF izatanga n’ubushobozi bw’ibikoresho by’iteganyagihe harimo stasiyo z’iteganyagihe zihera kuri 22 ziyongera kuzari zisanzwe hirya no hino mu gihugu n’ibindi bikoresho.

Mu rwego kandi rwo kurengera ibidukikije no kwirinda ingaruka z’ibiza bituruka ku miturire mibi, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka muhanga mu gikorwa cyo gushyira ibuye ryifatizo ahazubakwa umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo abaturage bari batuye ahantu h’amanegeka. Uyu mudugudu uzubakwa na REMA ibinyujije mu mushinga wo kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene PEI.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza