Ubucukuzi bw’Umucanga mu gishanga cya Nduba bwarahagaritswe


Yanditswe kuya 6-09-2012 - Saa 02:01' na IGIHE

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yasuye igishanga cyo mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, aho abaturage bacukura umucanga mu buryo bw’akajagari bikangiza ibidukikije, asaba ko imirimo yo gucukura umucanga muri iki gishanga yaba ihagaze hakabanza gukorwa inyigo y’uko igishanga kigomba gutunganywa.

Uhagarariye Cooperative Urumuri icukura umucanga muri iki gishanga Shumbusho Juvenal yisobanuye avuga ko bakuramo umucanga kugira ngo bazabone uko bahatunganya hahingwe igihingwa cy’umuceri. Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko nta nyungu bukura mu kuba umucanga ucukurwa muri icyo gishanga, Juvenal yavuze ko ku ikamyo imwe y’umucanga, akarere ka Gasabo kabaka amafaranga ibihumbi 3.

Minisitiri w’intebe yavuze ko Leta itakwihanganira ako kajagari muri icyo gishanga bitwaje kubonamo amafaranga. Yasabye ko imirimo yo gucukura umucanga muri iki gishanga yaba ihagaze hakabanza gukorwa inyigo yuko igishanga kigomba gutunganywa.

Umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA Dr Rose Mukankomeje yibukije Abanyarwanda ko kwita ku bidukikije ari inyungu zabo.
Kwirinda gucukura umucanga ahabonetse hose haba mu bishanga no ku misozi ngo n’uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije hanirindwa ubutayu.

Inkuru ya ORINFOR

IBITEKEREZO
Nibyo turengere ibidukikije koko. none ko na Masoro Rulindo mutaza kuhasura ? abacukura kaliyeri na concasse mu kajagali nta byangombwa bafite ? Abayobozi bo mu nzego z`ibanze ntibagira icyo babikoraho. thanks
Musubize22.09.2012 saa 12:27
kadogo
kurengera ibidukije ni process ahubwo REMA nishake uburyo bwo kongera ubumenyi ndetse no gushyira ingufu mu kwigisha no gusobanurira komite z'ibidukikije ibijyanye n'amategeko yo kurengera ibidukikije kuko nibo babana n'abakora imirimo igira ingaruka ku bidukikije haba kwangiza ibyo bishanga ndetse n'ahandi hantu habujijwe.
Musubize7.09.2012 saa 11:34
kd
Ese ko ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvugako nta nyungu bubona atari ukwivuguruza, kandi bushyiraho abakozi bahasoresha ? ese Abaturage bo ntibabonagamo akazi, haba abawucukura se,haba abatwara izo modoka ndetse n'abubaka ni mureke kuvuga ayandongo ahubwo nimushake uburyo bunogeze byo gucukura umucanga no kurengera ibishanga naho inyungu zo mwari mufite nyinshi.
Musubize6.09.2012 saa 04:09
john

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!