Umujyi wa Kigali mu gukemura ikibazo cy’ivumbi n’icyondo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba, avuga ko ubu umujyi uri mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije rujyanye no gutera ibiti n’ ibyatsi ( Greening).
Ati “Turi mu rugamba rwo gushishikariza abantu kwirinda ivumbi n’icyondo, ahashoboka hose hakajya ‘greening’ [hagaterwa ibimera], uburyo bwo kuzana icyongera ubuhumekero mu mujyi wa Kigali.”
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko ubwiza bw’ahantu n’ubuhumekero bigomba kwitabwaho, no mu mitunganyirize y’umujyi hakaba hari ibipimo bagomba (...)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba, avuga ko ubu umujyi uri mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije rujyanye no gutera ibiti n’ ibyatsi ( Greening).

Ati “Turi mu rugamba rwo gushishikariza abantu kwirinda ivumbi n’icyondo, ahashoboka hose hakajya ‘greening’ [hagaterwa ibimera], uburyo bwo kuzana icyongera ubuhumekero mu mujyi wa Kigali.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali avuga ko ubwiza bw’ahantu n’ubuhumekero bigomba kwitabwaho, no mu mitunganyirize y’umujyi hakaba hari ibipimo bagomba gusigaza bubaka kugira ngo haboneke ahantu hajya ubusitani nk’ahaterwamo ibiti, ibyatsi n’ibindi.

Avuga ko Umujyi wa Kigali wakajije umurego mu guhana abangiza ibidukikije, mu bihano hakaba harimo n’amande acibwa umuntu ugonze umukindo agatanga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza