Inyamaswa zo mu gasozi (harimo n’izigenda zizimira) zikomeje kwicwa mu buryo bw’ubuhigi bwemewe mu maparike amwe y’Afurika, bukorwa cyane cyane n’abakerarugendo b’Abanyaburayi n’Abanyamerika.
Igiteye inkeke si ukwicwa kw’izo nyamaswa gusa, ikibi ni uko hakanagerekwaho kwifotoreza ku mirambo yazo nk’uko bigaragara mu ifoto, aho uyu muryango w’abantu bakomoka Ibwotamasimbi wifotoreje n’ishema ryinshi kuri aka gasumbashyamba (giraffe) wari umaze kwica ako kanya ubwo bari mu biruhuko muri Afurika.
Nk’uko The Sun cyabyanditse, ngo hari benshi nk’aba bemera kwishyura amaeuros agera ku bihumbi 12, ni ukuvuga hafi miliyoni icyenda yose mu manyarwanda kugirango babashe gusa kuza guhiga izo nyamaswa mu buryo bwemewe bazice. Izibasirwa cyane zikaba ari iz’ingabo kuko ngo arizo zikunze kuba nini.
Dr Julian Fennessey ukorera umuryango ushinzwe kurengera no kubungabunga giraffe, avuga ko abakunze gukora umuhigo wa giraffe ari abakomoka cyane cyane mu Bwongereza, ariko undi mubare munini cyane ari uva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Budage, u Burusiya, hamwe n’abava mu bihugu bya Scandinavia mu Majyaruguru y’u Burayi.
Dr Fennessey akomeza agira ati : “bamwe muri aba bishimira kwifotoreza iruhande rw’imirambo y’udusumbashyamba bamaze kwica, abandi bo bagera n’aho babaga izi nyamaswa bagatwara nk’umutwe wayo mu rwego rwo kugirango bajyane urwibutso. Hari n’ababika agapande k’uruhu rwayo.”
Mu bihugu nk’Afurika y’Epfo, Namibia na Zimbabwe, guhiga izi nyamaswa biracyemewe n’amategeko nyamara kuva mu mwaka w’1988, umubare wazo waragabanutse bifatika uva ku bihumbi 140 ugera ku bihumbi 80, ndetse muri Angola, Mali na Nigeria ho zirahacika burundu.
Joe Duckworth uri mu bagize ihuriro rirwanya imikino y’ubugome we asanga kwica ziriya nyamaswa ari ukwikunda gukabije Ati “ntibyumvikana ukuntu abantu bamwe babona kwica ziriya nyamaswa kugirango babashe kwifotoreza iruhande rwayo yapfuye ari ibintu bisanzwe .”
Umwe mu bafite akanacuruza ibikorwa by’ubuhigi muri afurika yepfo utarashatse ko amazina ye yagaragazwa mu itangazamakuru yihagararaho kubw’ibi bikorwa. “ibi ni ubuhigi bwemewe n’amategeko, bukorwa n’ababigize umwuga kubutaka bwigenga.”
N’ubwo bene ubu buhigi bwemewe kubera amafaranga y’ikirenga buzanira ababugenzura, hari inyamaswa zimwe na zimwe zagiye zibuzanwa kongera guhigwa kubera ukugabanuka kwazo gukabije. Aho hakaba harimo nk’inkura (Rhinoceros).
Benshi mu badashimishwa n’ibi bikorwa byo guhiga no kwica inyamaswa bavuga ko atari ngombwa rwose kwica inyamaswa kugirango ubashe kuyiforezaho kuko binashoboka kuyifotoreza iruhande ari nzima.
Uwitwa Frédéric Charliers agira ati : “Ubundi byakabaye byiza cyane kubasha kwifotoreza iruhande rw’inyamaswa ari nzima, kandi bikanatwara amafaranga make n’inyamanswa ikagumya kwishimira kubaho. Abantu nabo bajya baba ibicucu iyo babishatse.”
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Hafashwe ingamba nshya mu guhagarika inyamanswa zonera abaturage
21.04.2013 |
|
Abatunze imisambi n’inguge barengereye amategeko
30.03.2013 |
|
Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica inyamaswa muri pariki
19.12.2012 |
|
Kigali : Amatotori y’inyoni abangamiye abatega tagisi
28.08.2012 |
|
Kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze uko ingagi z’impanga yise amazina zimerewe
8.06.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |