U Rwanda n’u Bushinwa mu bufatanye mu kubungabunga ibinyabuzima; FONERWA n’amahugurwa y’abagore ku bidukikije

Yanditswe na
Kuya 30 Ugushyingo 2012 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Rwanda-China national ecosystem management partnership).
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hamwe n’ikigo UNEP-IEMP gikorera mu bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi. aya masezerano ashingiye ku bikorwa by’ubushakashatsi , guhererekanya ubumenyi ku mibungabungire y’urusobe rw’ibinyabuzima no gusana ahantu h’amanegeka. (...)

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (Rwanda-China national ecosystem management partnership).

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hamwe n’ikigo UNEP-IEMP gikorera mu bushinwa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku mpande zombi. aya masezerano ashingiye ku bikorwa by’ubushakashatsi , guhererekanya ubumenyi ku mibungabungire y’urusobe rw’ibinyabuzima no gusana ahantu h’amanegeka.

Inyigo y’imiterere y’ikigega kigenewe gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (FONERWA) yashyizwe ahagaragara.

Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kibinyujije mu mishinga LDCF na DEMP cyasoje amahugurwa agenewe abagore bahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’uturere n’imirenge ndetse n’abo muri komite z’ibidukikije ku kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bategura imishinga bakanishyira hamwe mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye. amahugurwa yitabiriwe n’abarenga 500 bo mu turere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi, Bugesera, Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Kirehe.

Foto/REMA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza