Itandukaniro rya "Smartphone" na "Tablet" si ingano yabyo gusa

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 21 Gashyantare 2013 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Abakoresha n’abakurikiranira hafi ikoranabuhanga rya Smartphone na Tablet batangaza ko hari itandukaniro rigaraga n’ubwo zose zibasha kugira porogaramu zisa, hari ibyo zihuriraho n’ibyo zitandukanira ho mu kugaragaza ibyo ureba n’ ingano yazo.
Imbuga za internet zirimo zdnet, hrss.com.au,na hrss.com.au zitangaza ko Smartphone ifasha umuntu guhamagara, kureba ubutumwa bwa e-mail, SMS, gukoresha internet no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter n’izindi. Iyi telefoni ngo (...)

Abakoresha n’abakurikiranira hafi ikoranabuhanga rya Smartphone na Tablet batangaza ko hari itandukaniro rigaraga n’ubwo zose zibasha kugira porogaramu zisa, hari ibyo zihuriraho n’ibyo zitandukanira ho mu kugaragaza ibyo ureba n’ ingano yazo.

Imbuga za internet zirimo zdnet, hrss.com.au,na hrss.com.au zitangaza ko Smartphone ifasha umuntu guhamagara, kureba ubutumwa bwa e-mail, SMS, gukoresha internet no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter n’izindi. Iyi telefoni ngo aba ari nto ubasha kuyifata mu kiganza.

Tablet zo ngo usanga ari nini, ibasha gukoresha internet igakorana n’imbuga zitandukanye nka e-books, e-mail, igira karindari. Zikorwa na Sosiyeti za Apple, Samsung, Acer, Fujitsu, Toshiba, Asus na Sony.

Abaganiriye na IGIHE nabo badutangarije ko itandukaniro rigaragarira ku bunini bwa Tablet n’ubuto bwa Smartphone. Badutangarije ko Smartphone zitwarika bitagoranye, mu gihe Tablet aba ari nini utabasha kuyibika mu mufuka.

Nshuti Jean aba Mujyi wa kigali, yadutangarije ko akoresha Tablet ,ati ”Ikora byose ariko ikiza cyayo ni uko umuntu abona ibyo ashaka bitaruhije amaso mu nyuguti nini”.

Umuhoza Noëlla we yadutangarije ko usanga porogaramu ziba muri Smartphone zimwe ziba zisa n’izo mu ma Tablet, ariko ugasanga Smartphone zigaragaza utunyuguti duto.
Agira ati ”Amafoto ya Smartphone aba atandukanye n’aya Tablet, kubera ko aya Tablet uyaha ingano iyagaragaza ari manini, mu gihe aya Smartphone hari igihe aba ari mato.

Benshi badutangarije ko iyo ufunguye inyandiko muri Word, Power Point n’ahandi ubasha kubibona neza muri Tablet kurusha uko wabibona muri Smartphone kubera ubunini bwayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza