00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yatangije amavugurura afasha uwataye “AirPods” kuzibona yifashishije telefoni

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Apple yatangije amavugurura yorohereza abatunze telefoni zayo kumenya aho “écouteurs” babuze ziherereye.

Abakoresha iPhone basanzwe bazi application yitwa “Find My” ifasha nyiri telefoni gushaka ikindi gikoresho cyakozwe na Apple.

Ubusanzwe iyo application yifashishwaga umuntu ashaka nk’indi telefoni, mudasobwa, iPad, iPod n’isaha byakozwe na Apple.

Mu mavugurura yakozwe, ubu noneho abakoresha ikoranabuhanga ry’icyo kigo bazajya bifashisha iyo application bashaka na “écouteurs” zo mu bwoko bwa “AirPods Pro” ni iza “AirPods Max” kubera amavugurura yashyizwe mu mikorere yazo.

Icyakora izo mu bwoko bwa “second-generation AirPods” zo ntizikorana n’iryo koranabuhanga.

Gushaka igikoresho cyakozwe na Apple cyatakaye, ufungura application ya Find My kuri iPhone, ugakanda ahanditse “devices” maze ugahitamo izina ry’icyo wabuze.

Nyuma y’aho ujya muri “Mark As Lost” ukemeza “Pending” cyangwa “Activated” hanyuma ugakanda “Turn off”.

Ushobora no gukoresha uburyo bwa “separation alerts” aho igikoresho runaka kiba kiri hafi ya iPhone, ukemeza muri telefoni yawe ko mu gihe ugisize inyuma cyangwa kigiye kure yayo wabimenyeshwa.

Icyo gihe nk’iyo ari “écouteurs” wari wahuje na telefoni yawe kuri Bluetooth, iyo itumanaho ricitse uhita ubimenyeshwa. Ujya muri application ya Find My, nazo wamaze kuzifungura ugakanda ku izina ryazo, ukemeza ahanditse “notify me when left behind toggle”.

Iri koranabuhanga ni rishya ndetse rigaragara muri iPhone zikoresha iOS 15 ari nayo version iheruka.

Apple yashyizeho amavugurura afasha uwataye “écouteurs” kuzibona yifashishije telefoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .